Muhanga: Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo irashyingurwa none
Imibiri 10 y’abana bari bamaze iminsi itatu barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, yabonetse yose, ikaba ishyingurwa mu cyubahiro, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023, nyuma yo kurohorwa bamaze kwitaba Imana.
Ni nyuma y’iminsi ibiri hatangijwe ibikorwa byo kubashakisha ku bufatanye n’inzego z’umutekano, mu ishami ry’Ingabo zirwanira mu mazi, cyatangijwe ku wa 18 Nyakanga hakaboneka imibiri ine, bakomeza gushakisha hakaboneka indi ya batandatu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko ubu barimo gutegura umuhango wo gushyingura iyo mibiri, kandi ubuyobozi bukomeza kwegera ababuze ababo ngo bahumurizwe.
Agira ati "Imibiri yose imaze kuboneka, ubu tugiye kuyishyingura, nk’uko bisanzwe mu myemerere haraba Misa yo kubasabira hano, hakurikireho gushyingura kandi nk’uko bigenda ku muturanyi wagize ibyago harabaho gufata mu mugongo imiryango yagize ibyago nk’uko twabigennye".
Kuboneka kw’iyo mibiri bisobanuye ko ubwato bwarohamye bwari butwaye abana 13, batatu n’uwari ubutwaye bakaba aribo barokotse, 10 bitaba Imana.
Ubuyobozi busobanura ko uwatwaye ubwato yarenze ku mabwiriza yo gutwara ubwato bwa gakondo, abikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ari nayo mpamvu abikurikiranwaho, kandi ko abakora ubwikorezi kuri Nyabarongo bakwiye gukomeza kwirinda kugwa mu makosa abakururira ibyaha.
Izindi nkuru bijyanye:
Muhanga: Abana babarirwa mu 10 barohamye muri Nyabarongo
Muhanga: Imibiri ine y’abana barohamye muri Nyabarongo yabonetse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|