Muhanga: Abana babarirwa mu 10 barohamye muri Nyabarongo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abana babarirwa babarirwa mu 10, bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Mushishiro bwerekeza m’uwa Ndaro mu Karere ka Ngororero, barohamye mu mugezi wa Nyabarongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye Kigali Today ko amakuru yo kurohama kw’abo bana, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023, hakaba hagitegerejwe ubutabazi bw’ishami ry’Ingabo zirwanira mu mazi (Marines), ngo zifashe kubashakisha.

Meya Kayitare avuga ko icyizere cyo kubaho mu bakiri mu mazi cyayoyotse ku miryango y’abo bana, dore ko aho barohamiye ari mu kidendezi cyo hafi y’urugomera rwa Nyabarongo, hagoye kugera no gukora ubutabazi bwihuse.

Avuga ko abatanze amakuru yo kurohama k’ubwato ari bamwe mu barokotse iyo mpanuka, bavuga ko bose hamwe bari 13, bakomoka mu miryango ifitanye amasano, ariko 10 bose bataraboneka, icyakora ngo ayo makuru akaba atizewe neza kuko hari abanyuranya imibare.

Agira ati “Niyo mpamvu turimo kwirinda gutangaza imibare ngo tutavaho twibeshya, icyakora abarokotse batatu n’uwari utwaye ubwato barahuriza kuri 13, ariko turabimenya neza bamaze kurohorwa”

Uwari utwaye ubwato witwa Ndababonye Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro muri Muhanga, ngo yari yakodesheje ubwato bw’uwitwa Banganyiki Innocent banafitanye isano mu muryango, abushyiramo abana 13 b’abaturanyi bari bagiye kumufasha gupakurura amategura hakurya ya Nyabarongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko ubundi ubwato bwemerewe gutwara abantu, bugomba kuba bwujuje ibikenerwa ngo igihe cy’impanuka horoshywe ubutabazi, cyangwa kurokoka kw’ababurimo.

Avuga ko ubwato bwakoreshejwe ari ubw’igiti kandi uwabutwaye yahise atabwa muri yombi, kubera kunyuranya n’amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi mu Rwanda, bukaba bwanaviriyemo abantu impanuka ikomeye.

Agira ati “Uwari ubutwaye yafashwe ngo akurikiranweho kunyuranya n’amategeko bikaba byateje n’impanuka, ubundi ubwato bwemewe mu makoperative yambutsa abantu kuri Nyabarongo bugomba kuba bufite imyambaro ifasha kutarohama, n’ibindi byabugenewe bigenwa na (RURA)”.

Asaba abaturage kudakomeza gukinisha kwambuka Nyabarongo mu bwato bubonetse bwose kuko byabakururira ibibazo, kandi ko abakora ubwikorezi bwo mu mazi bagomba gukurikiza amabwiriza.

Inkuru bijyanye:

Muhanga: Ndababonye ukekwaho kwica abana 10 atabigambiriye yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ababuze ababo bihanga
ne

twajamahoro yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

ababuze ababo bihanga
ne mubuzimabibaho
imana ibakire

twajamahoro yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

birabaje kbs.ark kuki muri yiminsi abana barigupfa cyane?

rwenya offial yanditse ku itariki ya: 18-07-2023  →  Musubize

Twihanganishije bene wabo.Ni inkuru ibabaje cyane.Impanuka iba ali impanuka nyine.Twese byatubaho.Icyangombwa ni uguhora twiteguye gupfa.Ibyo bigatuma dushaka imana cyane,ntitwibere gusa mu by’isi.Nibwo yazatuzura ku munsi wa nyuma.

kirenga yanditse ku itariki ya: 18-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka