Muhanga: Imibiri ine y’abana barohamye muri Nyabarongo yabonetse

Imibiri ine y’abana bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, barohamye muri Nyabarongo ku munsi w’ejo tariki 17 Nyakanga 2023 ni yo iraye ibonetse, nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha cyatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023.

Abaturage bakomeje kuguma kuri Nyabarongo aho abo bana barohamiye
Abaturage bakomeje kuguma kuri Nyabarongo aho abo bana barohamiye

Kugeza mu masaha ya saa sita abashinzwe gushakisha bari batarabona umubiri n’umwe, ariko nyuma yaho baza kugenda babona umwe umwe, bikaba byari byavuzwe ko harohamye abagera ku 10.

Ni ubutabazi burimo gukorwa n’ishami ry’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe ubutabazi zirwanira mu mazi, zirimo kugerageza gushakisha abarohamye mu kidendezi, ahava amazi akoresha urugomero rwa Nyabarongo ya mbere.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Muhanga ndetse n’abaturage, bashimye ko nibura hari ababonetse n’ubwo bashizemo umwuka, ariko igikorwa cyo gushakisha kikaba kizakomeza ejo ku wa 19 Nyakanga 2023, ngo harebwe niba n’abandi banoneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, wari mu itsinda ry’ubutabazi, Bizimana Eric, avuga ko gahunda y’ubutabazi ikomeza kugira ngo hafatwe umwanzuro, nyuma yo kubona uko ibibivuyemo bihagaze.

Agira ati "Ejo mu gitondo turakomeza gushakisha kuko imiterere y’ahashakishwa imeze nabi, turakomeza ari nabwo tuzafata umwanzuro. Abamaze kuboneka batwawe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka