Muhanga: Abakozi 41 bamaze gusezera ku kazi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abakozi bako 41 ari bo bamaze kugeza amabaruwa yabo ku karere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi, gusezera ku kazi no gusesa amasezerano y’akazi.
Amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’akarere, Kayitare Jacqueline, avuga ko abo bakozi barimo abo mu byiciro bitandukanye ku rwego rw’akarere, umurenge no ku rwego rw’akagari, hakaba hari gushakwa uko basimbuzwa vuba kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi zinoze.
Urutonde rw’amazina y’abasezeye, abahagaritse akazi cyangwa abeguye ku mirimo n’abasheshe amasezerano, Kigali Today ifitiye kopi, rugaragaraho abanyamabanga nshingwabikorwa batandatu bayoboraga Imirenge ya Nyamabuye, Nyarusange, Shyogwe, Kabacuzi, Rugendabari na Nyabinoni.
Hari kandi abayobozi b’amashami bane mu mashami, iry’imiyoborere myiza, ubuhinzi, imibereho myiza n’iterambere, n’umukozi wari ushinzwe inozabubanyi, (Public Relations Officer) n’umukozi w’akarere wari ushinzwe ibidukikije.
Abakozi ku rwego rw’imirenge beguye kandi barimo abashinzwe ubutegetsi n’imari (Admin) mu Mirenge ya Rugendabari, Rongi, Cyeza, n’abakozi bashinzwe irangamimirere mu Mirenge ya Kabacuzi na Kibangu.
Urwo rutonde kandi ruriho amazina y’abakozi b’akarere, uwari ushinzwe amashuri abanza n’ay’inshuke, uwari ushinzwe gutanga impushya z’ubwubatsi, n’uwari ushinzwe gutunganya imihanda.
Hari kandi abakozi b’urwego rwa DASSO barimo uwari umuhuzabikorwa warwo n’umwungirije ku rwego rw’akarere, n’umuhuzabikorwa wa DASSO mu Kagari ka Nyarunyinya.
Abanyambanga nshingwabikorwa b’utugari banditse basaba guhagarika akazi ni 14 n’ababungirije bane, bari bashinzwe iterambere (SEDO).
Umuyobozi w’akarere avuga ko nta gitutu na kimwe cyigeze gishyirwa ku mukozi runako ngo abe yakwegura, ahubwo ko buri wese abitekerejeho yaba yarahisemo uko abyifuza.
Ku bijyanye no gutanga serivisi mu baturage, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare yatangiye kuzenguruka imirenge idafite abanyamabanga nshingwabikorwa mu gikorwa cyo gushyingira abari bateganyijwe, igikorwa akomeza no kuri iyi tariki ya 31 Mutarama 2020, akaba asaba n’abandi bakozi basigaye muri za serivisi gukora cyane ngo bazibe icyuho cy’abagiye.
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
Gatsibo ntisigare kuko birakabije cyane,ikimenyane,ruswa,gusuzugura abakozi bamwe,n’ibindi byinshi cyane muri education.
Ibinyoma gusagusa mwabateguriye ibaruwa bo baza basinya kwaribo bayiyandikiye nimukatubeshyi
Natwe mu karere Ka ngororero meyor abitecyerezeho agire icyo akora kuko haraho abaturage babirenganiyemo twarituziko byirengagizwa nkana ariko ndabona igihe ariki murakoze
Iyi gahunda izagere no mu karere Ka ngororero kuko haraho abaturage babirenganiyemo henshi twe twumvagako bashyigikiwe kuko ugaragaza icyakosorwa ahubwo bikaba kwiteranya gusa natwe bazadufashe vuba murako
Nshimiye abo bayobozi bafashe icyemezo cyo guhagarika inshingano ,ni byiza ko iyo ubona utazuzuza inshingano uhawe ko uhakana Ahubwo kare kuko murwanda ibintu byose bikorerwa kumugaragaro mujye mureka dushimire excellence wacu .
Yewe Executif wa Kabacuzi harya ngo yize Droit..ko atayikoresheje ngo akagumeho se bahu?!..amanyanga ye yari azi ko ayakora duhumirije rero...Ivubi ndadwinga..
Ntago uzi ukwiyemera yagiraga wagirango ahari Koko ubugitifu yari yarabufashe umurizo ukwiywmera kwe ahaaaaaa
Nkubu koko murashyira mu majwi Mayor wa Gisagara niba akora neza mwe mukaba abanebwe murangwa n amatiku muragira ngo bazabagire gute?urwo ni urwango muba muzanye,mujye muvuga ibyo mufitiye ibimeñetso.Mayor wacu akora neza kandi turamukunda. Dukorane umurava dutere imbere !
Nkubu koko murashyira mu majwi Mayor wa Gisagara niba akora neza mwe mukaba abanebwe murangwa n amatiku muragira ngo bazabagire gute?urwo ni urwango muba muzanye,mujye muvuga ibyo mufitiye ibimeñetso.Mayor wacu akora neza kandi turamukunda. Dukorane umurava dutere imbere !
Ariko c ko numva Mayor wa Gisagara mumuvuga mufite gihamya? Burya birakwiye ko nuvuga ibintu bifite gihamya kuko nukumujarabika iyo uvuze ngo afite Amacakubiri ayagirana nande? Kuki ntawamureze ko ntawe irihejuru y’mategeko mu Rwanda. Gusa nawe Niba ibimuvugwaho Ari ukuri niyigarukire mu muryango mwiza wa Ndumunyareanda kuko kuwubamo ntagihombo p Abakomeje kwegura nabo bihangane ariko Kandi nabazabasimbura Nibyiza kuzuza inshingano zabo zirebana nabaturage Aho kuzuza inshingano zabo bwite , Imana ikomeze kuyobora uRwanda ruzira ruswa no kwiremereza dutanga service nziza zabatugana Mirakoze!!!!!!!!!
Amasuzuma azakorwe no kuri Kamonyi nta kizere k’Imitangire ya Service inoze. Hazakorwe amasuzuma y’ibihakorerwa kuko abaturage twibaza ibyo ari byo.
Murakoze
Amasuzuma akwiye kugera mu turere twose kuko uturere twinshi dufite ibintu twimitse bitandukanye n’ibyo basezeranye mu gukora neza ibyo bashinzwe. Bamwe bimitse urwango hagati yabo,ibimenyane bafatanije mu guhanahana abakozi baniga bamwe bangaja abo bashaka banana here relays gutyo.
Ibi byabaye muhanga bikwiye kugera no murutsiro
Nta kundi ,nyine ibi se ntibimaze kumenyerwa?! Ahubwo bazagera Gisagara ryari ngo bdukize Mayor ,wigize akamana,wagasuzuguro n’amacakubiri nitonesha.akajyana nibyitso bye aba yashyize imbere birirwa bamuhovera amakuru adafite shinge na rugero.Mayor wanga umukozi akanamwima transfert ngo atagereze azamwirukane.