Muhanga: Abakozi 41 bamaze gusezera ku kazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abakozi bako 41 ari bo bamaze kugeza amabaruwa yabo ku karere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi, gusezera ku kazi no gusesa amasezerano y’akazi.

Ibiro by'Akarere ka Muhanga / Ifoto yavuye kuri interineti
Ibiro by’Akarere ka Muhanga / Ifoto yavuye kuri interineti

Amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’akarere, Kayitare Jacqueline, avuga ko abo bakozi barimo abo mu byiciro bitandukanye ku rwego rw’akarere, umurenge no ku rwego rw’akagari, hakaba hari gushakwa uko basimbuzwa vuba kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi zinoze.

Urutonde rw’amazina y’abasezeye, abahagaritse akazi cyangwa abeguye ku mirimo n’abasheshe amasezerano, Kigali Today ifitiye kopi, rugaragaraho abanyamabanga nshingwabikorwa batandatu bayoboraga Imirenge ya Nyamabuye, Nyarusange, Shyogwe, Kabacuzi, Rugendabari na Nyabinoni.

Hari kandi abayobozi b’amashami bane mu mashami, iry’imiyoborere myiza, ubuhinzi, imibereho myiza n’iterambere, n’umukozi wari ushinzwe inozabubanyi, (Public Relations Officer) n’umukozi w’akarere wari ushinzwe ibidukikije.

Abakozi ku rwego rw’imirenge beguye kandi barimo abashinzwe ubutegetsi n’imari (Admin) mu Mirenge ya Rugendabari, Rongi, Cyeza, n’abakozi bashinzwe irangamimirere mu Mirenge ya Kabacuzi na Kibangu.

Urwo rutonde kandi ruriho amazina y’abakozi b’akarere, uwari ushinzwe amashuri abanza n’ay’inshuke, uwari ushinzwe gutanga impushya z’ubwubatsi, n’uwari ushinzwe gutunganya imihanda.

Hari kandi abakozi b’urwego rwa DASSO barimo uwari umuhuzabikorwa warwo n’umwungirije ku rwego rw’akarere, n’umuhuzabikorwa wa DASSO mu Kagari ka Nyarunyinya.

Abanyambanga nshingwabikorwa b’utugari banditse basaba guhagarika akazi ni 14 n’ababungirije bane, bari bashinzwe iterambere (SEDO).

Umuyobozi w’akarere avuga ko nta gitutu na kimwe cyigeze gishyirwa ku mukozi runako ngo abe yakwegura, ahubwo ko buri wese abitekerejeho yaba yarahisemo uko abyifuza.

Ku bijyanye no gutanga serivisi mu baturage, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare yatangiye kuzenguruka imirenge idafite abanyamabanga nshingwabikorwa mu gikorwa cyo gushyingira abari bateganyijwe, igikorwa akomeza no kuri iyi tariki ya 31 Mutarama 2020, akaba asaba n’abandi bakozi basigaye muri za serivisi gukora cyane ngo bazibe icyuho cy’abagiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Nta kundi nibihangane ,ariko se Gisagara ho muzahagera ryari ariko ho mugahera kuri Mayor nagasuzuguro ke,amacakubiri nicyenewabo,gucamo abakozi ibice,akajyana nibyitso bye bimufasha muri ayo macakubiri

Bety yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka