Kwiyandikisha ku bifuza gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byafunguwe

Polisi y’igihugu irakangurira abantu bose bifuza kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ko guhera tariki ya 13 Nzeri mu masaha ya saa cyenda (15h00) hafunguwe imirongo yo kwiyandikisha, ikaba isaba buri wese ubyifuza kudacikwa n’aya mahirwe.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko nk’uko bisanzwe kwiyandikisha bikorerwa kuri telefoni igendanwa na mudasobwa, hombi bigasaba kunyura kuri serivisi za Irembo.

Yagize ati: “Iyo wiyandikisha ukoresheje telefoni ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza yandi akurikira, umuntu ashobora kwiyandikisha akoresheje mudasobwa ye cyangwa akajya mu mazu acuruza serivisi za murandasi (Cyber Café) bakamufasha, ukibuka kandi gushyiraho uruhushya wifuza gukorera niba ari urw’agateganyo (Provisional License) cyangwa urwa burundu (Definitive License) n’icyiciro cyarwo (Category).”

Yongeraho ko umaze gusaba kwiyandikisha ahabwa ubutumwa bugufi bumubwira kujya kwishyura amafaranga, ikindi bakibuka ko bitarenza amasaha umunani, uhereye icyo gihe waherewe ubutumwa kuko iyo birenze wongera ugatangira bundi bushya.

Ati: “Iyo wubahirije ayo masaha ukishyurira igihe uhabwa nimero (Code) uzakoreraho, itariki y’ikizamini n’aho uzagikorera ndetse n’ubwoko bw’ikizamini uzakora.”

CP Mujiji yavuze ko kuri ubu abateganyijwe kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo bagera ku 36, 750, naho urwa burundu bakaba ibihumbi 22,650 bose hamwe bakaba ibihumbi 59,400.

Umuyobozi w’iri shami avuga ko buri karere hafatwa umubare w’abiyandikisha bitewe n’umubare w’abagatuye bifuza gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Avuga kandi ko kwiyandikisha biba buri nyuma y’amezi atatu.

CP Mujiji avuga ko mu gihe cyo kwiyandikisha umurongo uba ukoreshwa na benshi ari nayo mpamvu abantu bamwe biyandikisha ntibikunde cyangwa murandasi (Network) ikaba igenda buhoro, akizeza abantu ko Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’izindi nzego zibishinzwe bari gushaka uburyo byazakemuka.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda guca mu nzira zinyuranyije n’amategeko bashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga no kwirinda kandi uwo ariwe wese waza abashuka abizeza ko azabafasha kurubona.

CP Mujiji avuga ko kwiyandikisha bimara ibyumweru bibiri, kandi umuntu akaba yemerewe kwiyandikisha mu karere ashaka bitewe n’umubare gafite mu gihe ako arimo abona gafite umubare munini cyangwa yaracikanwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Icyifuzo nuko gahunda yokwiyandikisha yajya itindaho kuko akenshi turacikanwa pee hakamenyeshwa italiki yogutangira no gusorezaho.

Rwigema fred yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Turashimira police yigihugu, n’abanyarwanda muri rusange, none nk’umuntu wiyandikishije kuruhushya rw’agateganyo, (provisaire) hanyuma ntibamwoherereze code yokwishyuraho, abigenza ate?? Mudufashe kuko byatuberete ingorabahizi cyane. Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

Mufufashe muduhe izindi code twakoresha twiyandikisha kuko *909# ntibirigukunda ikindi nka provisonal license muyongerere igihe imara kuko ushobora kurangira utarabona iyaburundu bikagusaba gutangirira Hasi murakoze.

Peace Batuma yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Mujye mugabanya ubukana mukizamini cya démarrage kugirango natwe turusheho kubagiriraho umugisha w’Imana ihoraho.

Daniel yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Byaranze nanubu mutubwire ubundi buryo twakwiyandikishamo. Muzasure oho bikorerwa hose murebe.

Akayezu Agrippin yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Ese ko bagiye batanga amahirwe menshi ntibishoboka ko abakoreye uruhushya rw,agateganyo rukaza guta agaciro kubera guhinduka kw’amabwiriza agenga igihe umuntu arumarana akajya gukorera ura burundu twasabagako abo bantu batekerezwaho murakoze.

Sam yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Murakoze, ariko rwose bongere bajye baduha sms iyo batangiye kwandika. ikindi hari category nka F bivugwa ko ikorerwa i Kgli gusa. nibyo baduhe amakuru. Murakoze

Mburamatare yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Murakoze, ariko rwose bongere bajye baduha sms iyo batangiye kwandika. ikindi hari category nka F bivugwa ko ikorerwa i Kgli gusa. nibyo baduhe amakuru. Murakoze

Mburamatare yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Murakoze, ariko rwose bongere bajye baduha sms iyo batangiye kwandika. ikindi hari category nka F bivugwa ko ikorerwa i Kgli gusa. nibyo baduhe amakuru. Murakoze

Mburamatare yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Kuva umurongo wafungurwa sinigeze mvaho nanubu byaranze : ngo nongere mukanya, amakuru y’a ID ntabashije kuboneka, ntamyanya ihari kuri iki cyiciro, mwongere mugerageze. Ngayo amagambo bambwira. Rwose mudufashe kwandika bizahoreho kabone n’ubwo umuntu yazakora umwaka utaha ariko aziko yiyandikishije

Akayezu Agrippin yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

imyanya yararangiye buriya nahubutaha

byarangiye yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka