Kwiyandikisha ku bifuza gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byafunguwe

Polisi y’igihugu irakangurira abantu bose bifuza kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ko guhera tariki ya 13 Nzeri mu masaha ya saa cyenda (15h00) hafunguwe imirongo yo kwiyandikisha, ikaba isaba buri wese ubyifuza kudacikwa n’aya mahirwe.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko nk’uko bisanzwe kwiyandikisha bikorerwa kuri telefoni igendanwa na mudasobwa, hombi bigasaba kunyura kuri serivisi za Irembo.

Yagize ati: “Iyo wiyandikisha ukoresheje telefoni ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza yandi akurikira, umuntu ashobora kwiyandikisha akoresheje mudasobwa ye cyangwa akajya mu mazu acuruza serivisi za murandasi (Cyber Café) bakamufasha, ukibuka kandi gushyiraho uruhushya wifuza gukorera niba ari urw’agateganyo (Provisional License) cyangwa urwa burundu (Definitive License) n’icyiciro cyarwo (Category).”

Yongeraho ko umaze gusaba kwiyandikisha ahabwa ubutumwa bugufi bumubwira kujya kwishyura amafaranga, ikindi bakibuka ko bitarenza amasaha umunani, uhereye icyo gihe waherewe ubutumwa kuko iyo birenze wongera ugatangira bundi bushya.

Ati: “Iyo wubahirije ayo masaha ukishyurira igihe uhabwa nimero (Code) uzakoreraho, itariki y’ikizamini n’aho uzagikorera ndetse n’ubwoko bw’ikizamini uzakora.”

CP Mujiji yavuze ko kuri ubu abateganyijwe kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo bagera ku 36, 750, naho urwa burundu bakaba ibihumbi 22,650 bose hamwe bakaba ibihumbi 59,400.

Umuyobozi w’iri shami avuga ko buri karere hafatwa umubare w’abiyandikisha bitewe n’umubare w’abagatuye bifuza gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Avuga kandi ko kwiyandikisha biba buri nyuma y’amezi atatu.

CP Mujiji avuga ko mu gihe cyo kwiyandikisha umurongo uba ukoreshwa na benshi ari nayo mpamvu abantu bamwe biyandikisha ntibikunde cyangwa murandasi (Network) ikaba igenda buhoro, akizeza abantu ko Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’izindi nzego zibishinzwe bari gushaka uburyo byazakemuka.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda guca mu nzira zinyuranyije n’amategeko bashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga no kwirinda kandi uwo ariwe wese waza abashuka abizeza ko azabafasha kurubona.

CP Mujiji avuga ko kwiyandikisha bimara ibyumweru bibiri, kandi umuntu akaba yemerewe kwiyandikisha mu karere ashaka bitewe n’umubare gafite mu gihe ako arimo abona gafite umubare munini cyangwa yaracikanwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Mwadufasha mukatubwira iguhe muzafungurira imirongo tukiyandi kisha

Niyotsenga japhet yanditse ku itariki ya: 24-03-2021  →  Musubize

Turabashimira police yigihugu kubwubwitange bwanyu numurava wanyu. Najyirango mumbwire nibwo ikizamo cya porvisual cyarafunguwe

Shyaka yves yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

mudufashije mwatubwita nibura igihe muzafungurira ikizamini cya category kuko tumumaze igihe dutegereje mwihangane mudufashe kbx

alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

BYABA BYIZA NKUKO AMATANGAZO YACAGA KURI RADIO AGIYE AHANYZWA Y’IGIHE CYO KWIYANDIKISHA NDETSE N’IGIHE CYO GUKORERA.MURAKOZE

GASIWA BENJAMIN yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Mudufashije wmatumbwira igihe tuzabonera aburenganzira bwogukorera perime kuko amafaranga yaradushiranye kuko twaritwiteguye kuziyandikisha mumatariki yambere y,ukwambere 2021. murakoze ariko mwihangane mudufashe mutumbwire igihe muzandikira.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Kwiyandikisha gukorera Gategori A Nyagatare

Ngiruwonsanga Evariste yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize

nikibazo ndikubaza nakoreye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga 2019 nyuma mfite izina rimwe nyuma ndekarara guhindurirwa indangamuntu none ndikuyandikisha bikanga ntacyo mwamfasha murakoze

tumayine yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Kwiyandikisha gukorera uruhusha.

Mvukiyehe joseph yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

Murakoze ngewe ni ikibazo nshaka kubaza Ese birashobokako umuntu yakorera kuri enternaet agasubiriza aho ari?

Nyiraneza josephine yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka