Kwiyandikisha ku bifuza gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byafunguwe

Polisi y’igihugu irakangurira abantu bose bifuza kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ko guhera tariki ya 13 Nzeri mu masaha ya saa cyenda (15h00) hafunguwe imirongo yo kwiyandikisha, ikaba isaba buri wese ubyifuza kudacikwa n’aya mahirwe.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko nk’uko bisanzwe kwiyandikisha bikorerwa kuri telefoni igendanwa na mudasobwa, hombi bigasaba kunyura kuri serivisi za Irembo.

Yagize ati: “Iyo wiyandikisha ukoresheje telefoni ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza yandi akurikira, umuntu ashobora kwiyandikisha akoresheje mudasobwa ye cyangwa akajya mu mazu acuruza serivisi za murandasi (Cyber Café) bakamufasha, ukibuka kandi gushyiraho uruhushya wifuza gukorera niba ari urw’agateganyo (Provisional License) cyangwa urwa burundu (Definitive License) n’icyiciro cyarwo (Category).”

Yongeraho ko umaze gusaba kwiyandikisha ahabwa ubutumwa bugufi bumubwira kujya kwishyura amafaranga, ikindi bakibuka ko bitarenza amasaha umunani, uhereye icyo gihe waherewe ubutumwa kuko iyo birenze wongera ugatangira bundi bushya.

Ati: “Iyo wubahirije ayo masaha ukishyurira igihe uhabwa nimero (Code) uzakoreraho, itariki y’ikizamini n’aho uzagikorera ndetse n’ubwoko bw’ikizamini uzakora.”

CP Mujiji yavuze ko kuri ubu abateganyijwe kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo bagera ku 36, 750, naho urwa burundu bakaba ibihumbi 22,650 bose hamwe bakaba ibihumbi 59,400.

Umuyobozi w’iri shami avuga ko buri karere hafatwa umubare w’abiyandikisha bitewe n’umubare w’abagatuye bifuza gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Avuga kandi ko kwiyandikisha biba buri nyuma y’amezi atatu.

CP Mujiji avuga ko mu gihe cyo kwiyandikisha umurongo uba ukoreshwa na benshi ari nayo mpamvu abantu bamwe biyandikisha ntibikunde cyangwa murandasi (Network) ikaba igenda buhoro, akizeza abantu ko Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’izindi nzego zibishinzwe bari gushaka uburyo byazakemuka.

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda guca mu nzira zinyuranyije n’amategeko bashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga no kwirinda kandi uwo ariwe wese waza abashuka abizeza ko azabafasha kurubona.

CP Mujiji avuga ko kwiyandikisha bimara ibyumweru bibiri, kandi umuntu akaba yemerewe kwiyandikisha mu karere ashaka bitewe n’umubare gafite mu gihe ako arimo abona gafite umubare munini cyangwa yaracikanwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Gusaba uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Tuyishimire Frederic yanditse ku itariki ya: 26-08-2022  →  Musubize

Mwadufasha kabx nge byanze

Lambert yanditse ku itariki ya: 5-03-2022  →  Musubize

Ese ko iyoyo tugiye kuriserivise zirembo dukanze*909# kucyi haza coterezasion
Na mituel gusa biri guterwa niki
Nge nashakaga kwiyandisha gukora ikizamini cyagategano pereviswar

Lambert yanditse ku itariki ya: 5-03-2022  →  Musubize

kwiyandikisha uruhushya rwaprovisoir

munyagisenyi james yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

Ese ko iyoyo tugiye kuriserivise zirembo dukanze*909# kucyi haza coterezasion
Na mituel gusa biri guterwa niki
Nge nashakaga kwiyandisha gukora ikizamini cyagategano pereviswar

Lambert yanditse ku itariki ya: 5-03-2022  →  Musubize

Nigute nakwiyandikisha kobyacyanze munsobanurire

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Nigute nakwiyandikisha kobyacyanze munsobanurire

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

uruhushya rwagateganyo niryari muzatangira gutanga code ngo dukore online kuba byifuza

patrick yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

MURAHO NEZA BAYOBOZI BACU IKINTEYE KUBANDIKIRA NUKO TWAGIYE GUKORA EXAM YA PROVISUAL KUKARERE KA NGORORERO NTITWAKORA KURI 29/102021 KANDI ABANTU TWESE SIKO DUFITE SMART PHONE MWAREBA KUNTU MWAJYA MUDUHA MESAGE KUMATEREPHONE YACU TUKAVA MUUGO TWIZEYEKO DUKORA EXAAM MUNATURANGIRE UKO TWAKIBONA MBAYE MBASHIMIYE NDI MUMU RENGE WAMUHANDA/NGORORERO

MUTUYIMANA INNOCENT yanditse ku itariki ya: 31-10-2021  →  Musubize

Kwiyandikisha kuri chategoryB

Rekeraho yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Gusaba kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Ngizwenayo pascal yanditse ku itariki ya: 5-09-2021  →  Musubize

Birakwiriye yuko mwadutangira ubuvugizi kwiyandikisha bikajya biba nyuma ya amezi abibira \ ariko mudufashe kandi mudutangire n,ubuvugizi muri uku kwezi kwa 06\2021 bafungure imirongo tuzajye gukora kuko twacikanwe turi benshi cyane kubera ikibazo cya technick itarimeze neza . Murakoze kudutangira ubuvugizi kandi ko mudahwema kuduha service nziza .

NIYIBIZI Amos yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Mwiriweneza? mboneyeho mbashimira kubwitange mwatugaragarije gusa twashatse kwiyandikisha ariko byanze mudufashe

Mahizabayo yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka