Kubaka Bazilika i Kibeho: Muri Miliyari zisaga ebyiri zikenewe, hamaze kuboneka ibihumbi 500

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko amafaranga yo kwimura abatuye ahazubakwa Bazilika ya Bikira Mariya i Kibeho ataraboneka, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubundi mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, nibwo uyu mushumba yanditse urwandiko rushishikariza abakirisitu, abakunda Kibeho n’abafite umutima mwiza, gutanga inkunga yo kwishyura abafite ibikorwa ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uko iyi Bazilika izaba yubatse
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko iyi Bazilika izaba yubatse

Icyo gihe yanagaragaje ko hakenewe miliyari ebyiri na miliyoni 531 n’ibihumbi 200 n’amafaranga 731 y’u Rwanda.

Icyakora, ngo mu nama bakoze ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021 barebeye hamwe aho ibikorwa byo gutegura iyubakwa ry’iyo Bazilika bigeze, basanga kuri konti hari hamaze kugera amafaranga ibihumbi 500 birengaho dukeya.

Ubuke bw’aya mafaranga buturuka ku kuba batarabashije gukora ubukangurambaga uko bikwiye kubera icyorezo cya Coronavirus, uretse ko ngo n’abakirisitu muri rusange bakeneshejwe no kutabasha gukora nka mbere, bityo bakaba batabasha gutera inkunga nyamara na bo bakennye.

Musenyeri Hakizimana agira ati “Turi kwiga uburyo twakoresha bundi kugira ngo ariya mafaranga aboneke, kuko atabonetse ibiciro twafatiyeho byazahinduka, ugasanga abo twabariye bavuga ngo hashize imyaka itanu mutaratugurira, turabisubiramo.”

Mu ngamba bafashe harimo noneho kwandikira abantu bavamo abaterankunga ku giti cyabo, atari muri rusange. Barateganya no kujya hanze y’u Rwanda gushakishiriza mu nshuti za diyoseze, kandi ngo barizera ko bizashoboka kubera urukingo rwa Coronavirus rwabonetse.

Muri iki gihe batabashaga gushakisha inkunga kubera Coronavirus, ngo bashyizeho komisiyo ishinzwe umushinga mugari wo kubaka Bazilika.

Iyi komisiyo ngo ni yo izakurikirana ibikorwa byose, kuva ku kwegeranya amafaranga yo kwimura abatuye aho izubakwa no kubishyura, kugera ku gishushanyo cya bazilika n’ikigereranyo cy’amafaranga kuyubaka bizatwara, ndetse no gushaka amafaranga yo kubaka, kimwe no gukurikirana ibikorwa byo kubaka.

Iyi komisiyo ngo iri mu kumvikana ku mikorere n’imikoranire na Fondasiyo y’Abanyamerika na yo iri mu gikorwa cyo gushakisha amafaranga yo kubaka iriya Bazilika.

Musenyeri Hakizimana ati “Ni ukugira ngo bashake amafaranga yo kubaka kiliziya bazi aho bazayashyira, bazi uzayakoresha uwo ari we, n’uko bazajya bakorana.”

Inkuru bijyanye:

Hakenewe miliyari 2.5 zo kwishyura ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Imirimo yo kubaka Bazilika y’i Kibeho iri hafi gutangira

Bazilika igiye kubakwa i Kibeho ni igisubizo ku bahanyagirirwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kobavuga kubaka bazirika ikibeho mukabigiraho ikibazo mushaka ko kiliziya izubaka nyakansi se yaraciwe irwanda ngo kuko ariyo ihendutse.
tuzayubaka kandi neza vuba.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka