Hakenewe miliyari 2.5 zo kwishyura ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko hakenewe amafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice yo kwifashisha mu kwishyura aho bateganya kubaka Bazilika ya Kibeho.

Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho iri mu mishinga yo kuvugururwa no kwagurwa
Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho iri mu mishinga yo kuvugururwa no kwagurwa

Yanabigaragaje mu rwandiko yanditse tariki 28 Ugushyingo 2020, abwira abakirisitu n’abandi bantu bakunda Kibeho, kimwe n’abandi bose bafite umutima mwiza, ko hakenewe miliyari ebyiri na miliyoni 531 n’ibihumbi 200 n’amafaraga 731 y’u Rwanda, yo kwishyura abafite ibikorwa ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Barateganya ko iyi ngoro izagurirwa ahagana ku gasozi ka Mpunge ahubatse Radiyo Mariya, ikazagera ku nzu z’ubucuruzi ziri iruhande rwa Radio Mariya, kumanuka kugera kuri Sacco ya Kibeho no hafi y’isoko na gare.

Izaba iri ku buso bwa hegitari zibarirwa muri 20, kandi ubu ngubu iri kuri hegitari eshanu gusa.

Aho hose hazashyirwa inyubako zinyuranye harimo iya Bazilika nyirizina izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye, n’abandi ibihumbi 100 mu kibuga.

Hazubakwa kandi inzu y’imikino (amphithéatre), inzu y’ubumwe n’ubwiyunge, inzu ndangamateka y’amabonekerwa ya Kibeho, ahagurishirizwa ibitabo n’ibindi bikorwa by’ubuyoboke, amacumbi, ahabera inama (salle) kimwe na kiliziya zizajya zisengerwamo n’abatavuga Ikinyarwanda.

Musenyeri Célestin ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo abavuga izindi ndimi nk’Igifaransa, Igiswayile n’Icyongereza ndetse n’Ikidage na bo bazajye babasha kumva misa igihe cyo gukora urugendo nyobokamana rwihariye.”

Musenyeri Hakizimana anavuga ko bifuje ko ahakorera Polisi na RIB i Kibeho, kimwe n’ahakorera urukiko rw’ibanze rwa Kibeho umuntu yavuga ko ubu haherereye mu marembo y’ingoro ya Bikira Mariya, na ho bahagurira iyi ngoro, ariko ko kugeza ubu batarabyemererwa n’ubwo banditse amabaruwa abisaba.

Ibi kandi ngo bigamije kugira ngo kariya gace kose bateganya kwaguriramo ingoro ya Bikira Mariya kazabe agace gatuje, k’isengesho, kativanzemo ibindi byarangaza abaje gusenga nk’utubari cyangwa utubyiniro.

Ku kibazo cyo kumenya niba bizaborohera kubona ziriya miliyari ebyiri n’igice zikenewe kugira ngo hishyurwe abafite ibikorwa ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya, Musenyeri Célestin Hakizimana avuga ko ariya mafaranga azaboneka bitagoranye kuko ari makeya, agereranyije n’umubare w’abakirisitu bafite.

Ati “Ariya ntabwo ari menshi. None se dufite abakirisitu bangahe? Hari inzu Abalejiyo bubatse i Kigali, nta nguzanyo basabye, batanze igiceri cy’icumi gusa, kandi barayujuje. Natwe abakunda Bikira Mariya ni benshi. Nk’umuntu atanze 1000, amafaranga yahita aboneka uwo mwanya. Ahubwo twanayarenza.”

Kuri we ngo ikizagorana ni ukubona amafaranga yo kubaka kandi na yo ngo hari abatangiye kuyegeranya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Icyakora ngo ayo kwimura abantu namara kuboneka, bazatangira kuyashakisha hirya no hino ku isi.

Inyubako ziteganywa zizatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda. Igishushanyo mbonera ubu kiri gukorwa, ku buryo hari icyizere ko mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kizaba kirangiye.

Hagati aho inkunga zo kubaka zikomeje kwegeranywa, kandi ngo nizimara kuboneka ku rugero rwa 70%, ibikorwa byo kubaka bizahita bitangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkr nkuko musenyeri yabivuze ziriya miliyari ntabwo bizagorana kuzibona kk abakunzi ba Mariya turi benshi. Ikindi knd nibyiza kand byari bikwiye KO twagira kiliziya nini. Imana izabidufashamo ndabyizeye

Dusabimana seleverien yanditse ku itariki ya: 23-12-2020  →  Musubize

Nibyo koko,tugomba kumva imyemerere itandukanye y’abantu.Ariko na none tugomba kwibaza.Ese koko,ni Maliya wabonekeye I Kibeho?Ni iki kibitwemeza?Mu byukuri,i Kibeho abana b’abakobwa babonye "amashusho yababwiraga ibintu byerekeye Maliya".Ese ibyo bihamya ko ari Maliya ubwe waje I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA ivugana na EVA.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavuze,nyamara yari Satani.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani n’Abadayimoni bakoresha "amayeli" menshi kugirango tutabamenya.Nta kintu na kimwe gihamya ko ari Maliya wabonetse I Kibeho.Ni imyemerere nyine ya kidini.Nubwo buri wese yihambira ku myemerere ye,Ijambo ry’Imana ryerekana ko abanyura mu nzira y’ukuri ari bake cyane kandi ko abanyura mu nzira itari yo bazarimbuka ku munsi wa nyuma.Niyo mpamvu Imana idusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo aho dusengera.

biseruka yanditse ku itariki ya: 23-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka