Huye: Bari mu birori by’itangwa ry’Ubwepiskopi ku mushumba mushya wa Diyosezi Gatolika ya Butare
Nyuma y’uko tariki ya 12 Kanama 2024 Papa Francis agennye ko Padiri Jean Bosco Ntagungira asimbura Musenyeri Filipo Rukamba ku kuba umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024, agiye guhabwa inkoni y’ubushumba.

Ni umuhango witabiriwe n’Abapadiri barenga 300 bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, kimwe n’abahagarariye inzego bwite za Leta harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Abasenateri, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abayobozi bo mu Turere tumwe na tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yavukiye mu Mujyi wa Kigali ku wa 03 Mata 1964.
Yize amashuri yisumbuye muri Seminari Nto ya Kigali n’iya Rutongo aho yavuye ajya kwiga ibirebana na Filozofiya na Tewologiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
Yahawe Ubupadiri ku wa 01 Kanama 1993 mu muhango wabereye kuri Arikidiyosezi ya Kigali, hanyuma aza gushingwa imirimo muri Seminari Nto ya Ndera aho yari Umuyobozi Ushinzwe Amasomo, hagati ya 1993 na 1994.

Hagati ya 1994 na 2001 yagiye kwiga ibirebana n’Amategeko muri Kaminuza ya Pontifical Lateran iherereye i Roma aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga.
Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iyogezabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera.
Ubu yari mu buyobozi bw’Urukiko rwa Kiliziya, urugereko rwa Kigali kuva mu 2002 kandi yari yaragizwe Padiri muri Paruwasi ya Regina Pacis guhera muri 2019.





Inkuru bijyanye:
Guverinoma y’u Rwanda yijeje Musenyeri Ntagungira ubufatanye muri gahunda ziteza imbere umuturage
Padiri Ntagungira Jean Bosco yatorewe kuba Umwepisikopi wa Butare
Gutorerwa kuba Umwepisikopi nabyakiranye ibyishimo n’igihunga - Musenyeri Ntagungira
Musenyeri Ntagungira yasezewe n’Abanyakigali yakirwa n’Abanyabutare
Hatangajwe itariki yo kwimika umushumba mushya wa Diyosezi ya Butare
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tukwifurije amahirwe masa natwe cite Nazareth mbare bangize yubire yimyaka 25 twishimiye cardinal kambanda wayoboye igitambo Cy Misa na musenyeri wa kabgayi barithazar ntivuguruzwa Kandi twishimiye ko na musenyeri smargid uri mukiruhuko cyizabukuru ko yitabiriye ibyo birori hamwe na musenyeri anastas nawe uri mukiruhuko cyizabukuru wangize nuruhare muri cite de Nazareth mbare iyubakwa ryaho