Musenyeri Ntagungira yasezewe n’Abanyakigali yakirwa n’Abanyabutare

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, nibwo Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, uherutse gutorerwa kuba Umushumba wa Diyosezi ya Butare yageze muri iyo Diyoseze, yakiranwa urugwiro rudasanzwe.

Ubwo Musenyeri Ntagungira yageraga i Butare
Ubwo Musenyeri Ntagungira yageraga i Butare

Mbere yo kwerekeza muri Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yabanje guturira igitambo cya Missa muri Regina Pacis, Paruwasi yari abereye umuyobozi, imbere y’imbaga y’abakirisitu bari baje kumusezera no kumuherekeza.

Mu butumwa yatangiye muri icyo gitambo cya Misa, yasabye abakirisitu ba Regina Pacis kumuba hafi, avuga ko kuba agiye kuyobora Diyosezi ya Butare bitagiye guhagarika umubano wabo.

Ati "Ndabashimira, nk’ikimenyetso cyurukundo n’ubumwe bigomba kuturanga igihe cyose nk’Abasaseridoti ndetse n’Abakirisitu, ndabashimira mbasaba isengesho kandi ko ubumwe twunze dufatanyije ubutumwa hano buzakomeze".

Mbere yo gusezera ku Banyakigali, Musenyeri Ntagungira yabanje kubashimira uburyo bamubaniye neza
Mbere yo gusezera ku Banyakigali, Musenyeri Ntagungira yabanje kubashimira uburyo bamubaniye neza

Arongera ati "Kuba ngiye i Butare, si uko muncitseho kandi si uko mbacitseho, ahubwo n’uko duhora twunze ubumwe muri ubwo butumwa Nyagasani Yezu adushinga buri gihe".

Amafoto agaragara kuri Kinyamateka, ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku zindi mbuga nkoranyambaga za Arikidiyosezi ya Kigali, arerekana urugendo rwa Musenyeri Ntagungira asesera abakirisitu bo muri Regina Pacisi yerekeza i Butare.

Musenyeri Ntagungira yerekeza i Butare, yari kumwe na Antoine Cardinal Kambanda, bamwe mu bapadiri bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali biganjemo abo bakoranaga muri Paruwasi ya Regina Pacis, abiyeguriye Imana n’Abakirisitu.

Mbere yo kuva i Kigali yerekeza i Butare, Musenyeri Ntagungira yagiranye ikiganiro n'Abapadiri bakoranaga ubutumwa i Kigali
Mbere yo kuva i Kigali yerekeza i Butare, Musenyeri Ntagungira yagiranye ikiganiro n’Abapadiri bakoranaga ubutumwa i Kigali

Mgr Jean Bosco Ntagungira ubwo yasesekaraga kuri Katedarali ya Butare, yasanze imbaga y’abapadiri, abihayimana n’abakirisitu imutegereje, bamwakirana urugwiro mu murishyo w’ingoma, ari nako bamuha amashyi n’impundu, yakirwa na Musenyeri Philippe Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse na Ange Sebutege, umuyobozi w’Akarere ka Huye.

Meya Ange Sebutege yavuze ko bishimiye kwakira Musenyeri Jean Bosco Ntagungira mu Karere kabo, kandi bagiranye igihango gikomeye na Arkidiyosezi ya Kigali avuga kandi ko bamushyigikiye mu rugendo atangiye, anashimira Musenyeri Rukamba ku iterambere yagejeje mu Karere ka Huye afatanyije n’Abakirisitu.

Ni ibirori byabimburiwe n’isengesho ryo gushengerera Yezu muri Ukaristiya Ntagatifu, riyoborwa n’Abepisikopi batatu aribo Antoine Cardinal Kambanda, Musenyeri Rukamba na Musenyeri mushya wa Butare, Jean Bosco Ntagungira.

Musenyeri Ntagungira yageze i Butare yakiranwa urugwiro
Musenyeri Ntagungira yageze i Butare yakiranwa urugwiro

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri Philippe Rukamba, ku wa gatatu tariki 28 Kanama 2024, Umuhango wo kwimika Musenyeri Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora iyi Diyosezi ya Butare uteganyijwe ku itariki ya 05 Ukwakira 2024 kuri Katedarali ya Butare.

Ku itariki 12 Kanama 2024, nibwo Vatikani yatangaje amakuru y’uko Ntagungira Jean Bosco wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis i Remera asimbuye Musenyeri Philippe Rukamba wari usanzwe ayobora iyo Diyosezi.

Uko itorwa rya Musenyeri Jean Bosco Ntagungira ryakiriwe

Mu byiciro bitatu bigize Isakaramentu ry’Ubusaserdoti aribyo Ubudiyakoni, Ubupadiri n’Ubwepisikopi, usanga ibyiciro bibiri bibanza byifuzwa bikanaharanirwa, ku buryo uwiyumvisemo uwo muhamagaro abyigira kugeza abigezeho.

Habayeho umwanya wo gushengerera Ukarisitiya
Habayeho umwanya wo gushengerera Ukarisitiya

Si uko bimeze ku rwego rw’Ubwepisikopi, aho ushyirwa muri icyo cyiciro atorwa n’umusimbura wa Petero, ariwe Papa, Umushumba wa Kiliziya ku isi.

Iyo umupadiri ashyizwe mu rwego rw’Abepisikopi, hari ubwo abenshi batungurwa kubera uburyo umuntu umwe aba atoranyijwe muri benshi kandi bahuje ubutumwa.

Kuri Musenyeri Ntagungira bisa nkaho bitatunguranye, kubera ko mbere y’uko atorwa, abenshi mu Bakirisitu wasangaga baganira kuri Musenyeri Ntagungira, bibaza impamvu adatorerwa kuba Umwepisikopi, aho inkuru iturutse i Vaticani igisohoka, abenshi bavuze bemeza bati ’Arabikwiriye’.

Igikorwa cyo kwakira Mgr Ntagungira cyabimburiwe n'isengesho
Igikorwa cyo kwakira Mgr Ntagungira cyabimburiwe n’isengesho

Abaganiriye na Kigali Today, bavuga ko bamuziho ubuhanga, kwicisha bugufi, kumva abo ayobora, kumenya kuganira n’ibindi.

Ntibazigihe Yves yagize ati "Benshi duhuriza ku kwemeza ko yari abikwiye rwose. Tumusabire azasohoze inshingano ahamagariwe zitoroshye. Imana izamube hafi".

Bertin Gakombe ati "Padiri Ntagungira, ni umushumba mwiza [...] Imana imuhe gukomeza kuragira intama ze. Abibonye abikwiriye sinjye gusa ubibona, benshi babyemeza. Imana imujye imbere".

Meya Ange Sebutege ni umwe mu baje kwakira Musenyeri Ntagungira
Meya Ange Sebutege ni umwe mu baje kwakira Musenyeri Ntagungira

Emmanuel ati "Yari abikwiriye padiri J.Bosco, tumwifurije ubutumwa bwiza".

Fabrice Niyomugabo ati. "Congratulations! Ikaze muri Diyosezi ya Butare. Wari ubikwiriye rwose".

Undi ati "Ni Umushumba ubikwiye rwose".

Padiri Ntagungira wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali, yavutse ku itariki 03 Mata 1964, ahabwa Ubupadiri tariki ya 01 Kanama 1993.

Nyuma yo kuba Padiri yahawe ubutumwa butandukanye burimo umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993 kugera mu 1994.

Kuri Katedarali ya Butare hari Abakirisitu bari babukereye baje kwakira Umushumba mushya
Kuri Katedarali ya Butare hari Abakirisitu bari babukereye baje kwakira Umushumba mushya

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya yakuye muri Kaminuza ya Pontifical Lateran University y’i Roma, aho yize kuva mu 1994 kugera muri 2001.

Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe iyogezabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera yayoboye mu gihe cy’imyaka 16, aho izo nshingano yagiye azifatanya no kuba mu buyobozi bw’Urukiko rwa Kiliziya urugereko rwa Kigali kuva muri 2002.

Padiri Pascal Tuyisenge wari umuyobozi w’Iseminari Nto ya Ndera, niwe usimbuye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira ku buyobozi bwa Paruwasi ya Regina Pacis, aho bari basimburanye nanone ku buyobozi bw’iyo Seminari.

Padiri Pascal Tuyisenge niwe usimbuye Musenyeri Ntagungira ku buyobozi bwa Paruwasi Regina Pacis
Padiri Pascal Tuyisenge niwe usimbuye Musenyeri Ntagungira ku buyobozi bwa Paruwasi Regina Pacis
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru ikoze neza cyane irimo amakuru yose ya ngombwa. Murakoze Kigali today

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka