Hatangajwe itariki yo kwimika umushumba mushya wa Diyosezi ya Butare

Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare, azahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 05 Ukwakira 2024.

Tariki 05 Ukwakira 2024 nibwo Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Butare azahabwa inkini y'ubushumba
Tariki 05 Ukwakira 2024 nibwo Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Butare azahabwa inkini y’ubushumba

Ni ibyatangajwe ku wa gatatu tariki 28 Kanama 2024, na Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yavuze ko ku itariki ya 05 Ukwakira 2024, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora iyi Diyosezi ya Butare azahabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi.

Musenyeri Rukamba yabitangaje mu muhango wo gusoza inama nyunguranabitekerezo yiga ku komora ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa birambye, yateguwe n’inama y’abepisikopi Gatolika, ibinyujije muri Komisiyo yayo y’ubutabera n’amahoro.

Ku itariki 12 Kanama 2024, nibwo Vatikani yatangaje amakuru y’uko Ntagungira Jean Bosco wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis i Remera asimbuye Musenyeri Philippe Rukamba wari usanzwe ayobora iyo Diyosezi, akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo ryagiraga riti "Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Musenyeri Filipo Rukamba wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare”.

Musenyeri Ntagungira Jean Bosco wagizwe umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yasimbuwe ku mwanya wo kuyobora Paruwasi Regina Pacis na Padiri Pascal Tuyisenge, wari Umuyobozi wa Seminari ya Ndera.

Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare nyuma ya Musenyeri Filipo Rukamba wayiyoboye asimbuye Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka