Guverinoma y’u Rwanda yijeje Musenyeri Ntagungira ubufatanye muri gahunda ziteza imbere umuturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, wari mu birori byo kwimika Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wa Diyosezi Gatolika ya Butare nk’intumwa y’Umukuru w’Igihugu, yashimiye ubufatanye buranga Kiliziya Gatolika na Leta muri gahunda zitandukanye zihindura ubuzima bw’abaturage harimo isanamitima, uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza n’ibikorwa by’iterambere birimo gukwirakwiza amazi meza n’izindi.

Minisitiri Musabyimana yijeje ubufatanye buhoraho bwa Leta na Kiliziya Gatolika n’andi madini kugira ngo umuturage ahore ku isonga binyuze muri gahunda zimuteza imbere nk’amashuri, guhinga no korora kijyambere, Mituweli, Ejo Heza no gukomeza gushyira mu ngiro ingamba zihangana n’ibyorezo bivugwa muri iyi minsi nk’ubushita bw’inkende (Mpox) na Marburg.
Minisitiri Musabyimana kandi yashimiye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wahawe inkoni y’ubushumba, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda imwijeje ubufatanye buhoraho kugira ngo umurimo yatorewe uzarusheho kugenda neza.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yasimbuye ku buyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Butare Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri Musabyimana yashimiye Musenyeri Filipo Rukamba ibikorwa bitandukanye yagizemo uruhare birimo ibikorwa by’isanamitima bigamije kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ibikorwa by’uburezi by’umwihariko uruhare rukomeye mu gutangiza Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, avuga ko umuhango nk’uyu ari n’umwanya mwiza wo kwishimira iterambere rya Kiliziya Gatolika n’umusanzu wayo kuri Leta mu bikorwa binyuranye.
Diyosezi ya Butare igize ba Musenyeri babiri: Musenyeri Kijana na Musenyeri Muzehe
Umuhango wo guha inkoni y’ubushumba Musenyeri Jean Bosco Ntagungira ubaye nyuma y’uko yashyizweho na Papa Francis tariki 12 Kanama 2024.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare ucyuye igihe, Musenyeri Filipo Rukamba, yabwiye abakirisitu bo muri Diyosezi ya Butare ko guhera tariki 5 Ukwakira 2024 bagize ba Musenyeri babiri ari bo Musenyeri Muzehe (ukuze) na Musenyeri Kijana (ukiri muto).
Mu ijambo rye, Musenyeri Filipo Rukamba yagize ati "Hari abantu bahoraga, na n’ubu bahora iwanjye. Mwa bantu mwe nimuve ku giti, dore umuntu! Mumumenye, ni we muzafatanya kubaka ingoma y’Imana."

Yunzemo ati "Hari n’abibaza uko bazajya batwita twembi. Icyoroshye ni uko turi ba Musenyeri babiri. Hari Musenyeri Muzehe, uwo ni njyewe, hakaba na Musenyeri Kijana, uwo ni we!"
Yavuze kandi ko azakomeza kuba uw’i Butare, ariko akazakora n’indi mirimo yose azagenerwa na bagenzi be, kuko acyuye igihe ariko akaba atagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yunzemo ati "Nari nsanzwe numvira, ariko ubu noneho nzumvira kurushaho. Kandi nemera ko umusaseridoti aho ari hose atabura akazi. Akazi kariho, kwigisha abantu biriho, umutima mwiza uriho, ibyo ni byo twigisha kandi tuzahota tubyigisha igihe cyose."
Musenyeri Kijana ari we Jean Bosco Ntagungira, yabwiye Musenyeri Filipo Rukamba ko bazamukenera, anamushimira kuba abasezeranyije kumvira.
Yagize ati "Impanuro zawe, ubunararibobonye bwawe, tuzabikenera kandi bizaba ari ukugira ngo turusheho kunoza uyu murimo tugusimbuyeho."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihungu, Jean Claude Musabyimana, yashimye Musenyeri Muzehe, ari we Filipo Rukamba, kuba yivugiye ko atagiye mu kiruhuko cy’iza bukuru, kuko Guverinoma y’u Rwanda yemera ko uwabaye umuyobozi akomeza kuba we kugera atakiri ku Isi.
Yagize ati "Iyo wabaye umuyobozi usabwa gukomeza kurangwa n’imitekerereze, imibereho, imikorere n’imyitwarire, ituma buri wese uhuye nawe agira icyo akwigiraho. Uzakomeza kuba umuyobozi, mpaka, kandi natwe tuzakomeza kubifata gutyo."
Abakirisitu bo muri Diyosezi Gatolika ya Butare bishimiye kuba bagize ba Musenyeri babiri, bafite imbaraga, kuko Musenyeri Filipo wasimbuwe akizifite, ku buryo bizeye ko bazabageza kuri byinshi.
Uwitwa Charles Kalinganire yagize ati "Urabona ibyo byose yari yaratangiye, isanamitima, kwigisha, gukunda urubyiruko, ingufu aracyazifite, bazafatanya rero badufashe by’umwihariko kurushaho kujya imbere mu bukristu."

Joseline Ntakirutimana we yagize ati "Musenyeri ucyuye igihe twari tukimukunze kandi imbaraga yari akizifite. Kuba haje undi ukiri mutoya uzanye imbaraga nshyashya, dufite icyizere ko namusanga bakaganira, akamugisha inama, ibyo Diyosezi yacu yari igezeho haba mu iterambere no mu buzima bwa roho, bizarushaho."
Musenyeri Filipo Rukamba yari amaze imyaka 27 ayobora Diyosezi ya Butare kuko yahawe inkoni y’ubushumba tariki 12 Mata 1997.
Yasimburaga Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi, ari na we wabaye umushumba wa mbere wa Diyosezi ya Butare guhera tariki 11 Nzeri 1961 kugeza ku asimbuwe na Musenyeri Filipo Rukamba.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|