DASSO na Gitifu w’Akagari bagiranye amakimbirane n’umworozi Safari bahagaritswe mu kazi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel wafashe amashusho na DASSO warwanye n’umworozi Safari George bahagaritswe mu kazi.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo aba bombi bamenyeshejwe ibyemezo bafatiwe ko bahagaritswe kubera gukoresha imbaraga zitari zikenewe mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko umuyobozi uri mu nshingano akwiye kubikora kinyamwuga kandi bidakwiye ko ajya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye.

Ati “Ntabwo byaba ari byo umuyobozi kujya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye aho kuba kinyamwuga kuko ibibazo byose tubamo bigira n’amabwiriza abigenga, iyo umuntu ahuye n’ikibazo agira uko acyitwaramo n’abantu yitabaza, ntajya mu kibazo ngo akibemo wenyine ubwe.”

Avuga ko iyo abayobozi bagiye mu kibazo bakabona barwanywa cyangwa bahohoterwa biyambaza izindi nzego ariko ibikorwa bigakorwa neza.

Mushabe yibutsa ariko abaturage ko na bo bafite inshingano zo kubaha abayobozi bari mu nshingano.

Agira ati “Abaturage bakwiye kumenya ko badakwiye guteza ibibazo ubuyobozi bushinzwe kubarinda, abantu bose bakwiye kubahana kandi iyo bubahana baba bubaha inshingano buri wese afite ahabwa n’amategeko.”

Twahirwa Gabriel na DASSO bahagaritswe mu gihe kitazwi ngo ubuyobozi buzajya busuzuma kikaba cyaba kinini cyangwa gito.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ku bijyanye na Safari George wanize DASSO, ngo ntacyo yabivugaho kuko arimo gukurikiranwa n’amategeko.

Twahirwa Gabriel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari uhagaritswe by’agateganyo mu Murenge wa Karangazi, nyuma ya Rutayisire Sam wayoboraga Akagari ka Mbare, wahagaritswe amezi abiri kubera Abagorozi bari bamaze igihe basengera mu Kagari ke ntabimenyeshe.

Na we akaba yarahagaritswe nyuma y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi Ndamage Andrew na we wahagaritswe amezi abiri kubera ikibazo cy’Abagorozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko bavandi kubahuka umuyobozi ukamukubita si ikintu cyo guahyigikirwa nubwo dukunda byacitse koko birakwiye ko umuturage aturuka umuyobozi inyuma akuniga natwe ngo niyubahwe iki kiza tumwubahira se? Atesheje gitifu umugati Dasso aratashye ngo niyubahwe mu muco nyarwanda noneho mushakako abaturage Bose baba nka safari

Ndikumana yanditse ku itariki ya: 15-09-2021  →  Musubize

Ariko uwiyise sanzimana Éric yabuze Abayobozi, Uzi ko umuyobozi nyawe Mbere yuko bamwubaha we ubwe abanza akiyubaha, nawe uzaba uri Gitifu ugendane n’abambaye impuzangano yo kurinda Abaturage bajyane n’inkoni zo gukubita Abaturage ngo ur’umuyoboze? Ariko Uzi ko Bariya uk’ubabona bashobora kuzan’umwuka mubi mu gihugu ugasanga amahanga bavuga ngo mu Rwanda nta mutekano, kandi ugasanga aribyo, none se uriya mwana buriya yumvaga Mu Rwanda har’umutekano koko, Muvandimwe Reka kugereranya Abayobozi n’ingegera zabonye akazi zidakwiye Aho kugakora zikazana mo kamere,

ABUBU yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

oya sibyo ntibakwiye guhagarikwa mukazi ku Safari nawe yagombaga kureka ubuyobozi bugatwa izonka hanyuma Safari niba yararenganaga ikibazocye kigategwa amatwi ariko adakubise ubuyobozi .............

nsanzimana eric yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Uyu muDaso yarenganye kabisa. Umworozi amunige ,banamuhagarike?

Maso yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka