Nyagatare: Abantu 19 bafatiwe mu rwuri bamazemo umwaka n’igice basenga

Abantu 19 barimo abagabo barindwi bafatiwe mu rwuri rw’umworozi mu Murenge wa Karangazi aho bamaze umwaka n’igice basenga.

Bari bamaze umwaka n'igice bibera mu rwuri basenga
Bari bamaze umwaka n’igice bibera mu rwuri basenga

Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y’amakuru yatanzwe na David Bayingana nyiri urwuri basengeragamo mu mudugudu wa Karohoza, Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko nyiri urwuri yari yaramenyesheje umukuru w’umudugudu, ariko ntiyagira icyo akora ahitamo kwiyambaza umurenge.

Abafashwe ngo basengera mu idini ry’Abagorozi, ntibagira irangamuntu ndetse ntibajya banivuza n’abana babo ntibajya mu mashuri.

Uwo muyobozi asaba abaturage kuva mu buyobe kuko aho umuntu yasengera hose Imana ihamusanga.

Ati "Turasaba abaturage kuva mu buyobe, Imana ntaho itaba ubu nanjye nicaye iwanjye ndasenga ikansubiza, si ngombwa kujya mu rwuri rw’umuntu bitwaje ngo si urwe ahubwo ni urw’Imana."

Uretse umugabo wiyita Pasiteri wabo wazanye umuryango we wose, abandi bataye imiryango yabo ngo bakurikiye Imana.

Uko ari 19 nta muturage wa Nyagatare urimo, 16 baturutse mu Karere ka Ngoma, babiri mu Karere ka Bugesera n’umwe mu Karere ka Gasabo.

Abo ngo bavuga ko batajya barwara ndetse ngo ntibikoza agapfukamunwa kuko Covid-19 ngo itabafata, nyamara aho basengera hari aho bashinze ihema ngo barwariramo.

Murekatete avuga ko umwaka n’igice bamaze baba aho hantu ngo batunzwe no kujya guhingira abaturage bakabona ibibatunga.

Agira ati "Ngo habanje kuza babiri bahingira abaturage batumaho bagenzi babo, babanje kuba mu mazu bakaza gusengera mu rwuri aho tubasanze, nyuma amazu bayavamo bahitamo kwibera aho basengera mu rwuri."

Avuga ko kubera ko bafite imyumvire igoranye ngo bagiye gushaka abazobereye mu by’imyemerere babafashe kumva amakosa barimo banakangurirwe kubahiriza gahunda za Leta, harimo kuba mu miryango yabo ndetse no kujyana abana mu mashuri.

Bakimara gufatwa, bavuze ko badashobora kwemera gupimwa COVID-19 kandi ko badashobora kuva aho bari kuko Imana yabasezeranyije ko ihabasanga uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ntabwo bisobanutse rwose.

Umwaka n’igice???????????? Ntabuyobozi se buhaba?????? Abantu 16 nibenshyi cyane kuburyo bitamenyekana ko bahari.

Ubwose JOC y’umuerenge ntikora? Akagaru se??????

Good yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Ngwiki! Ngo umwaka nigice? Ibi babyita secte! Nibintu bishobora gukurura akaga karimo nurupfu rwabenshi icyarimwe byarabaye muri france ...il faut éviter les sectes sans pitié...

Luc yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Abo bantu bigishwe ku buryo bwimbitse na nyuma yo kubarekura hazabeho kubakurikirana kugirango harebwe ko inyigisho bahawe bazubahirije.
Abaturage nkabo ntaho baba baganisha igihugu cyacu.Murakoze.

Gernata Maniriho yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Abantu bamaze guta umurongo rwose Ntabwo Bibiliya yemera ko Abantu bigomeka kubuyobozi kdi idusaba kugandukira Abatware batuyoboye kuko badatwarira inkota ubusa rero Nkabo bajye Bashyirwa Ahantu hatuma bagaruka kumurongo

Ladislas yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Abantu bamaze guta umurongo rwose Ntabwo Bibiliya yemera ko Abantu bigomeka kubuyobozi kdi idusaba kugandukira Abatware batuyoboye kuko badatwarira inkota ubusa rero Nkabo bajye Bashyirwa Ahantu hatuma bagaruka kumurongo

Ladislas yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ese abantu niba basenga badateje umutekano muke murabashakoho iki Koko? Ese murabona tutageze aho gusengera ibihe turimo .mubahe amahoro yabo, niba Ari ibyavuye kuri satani ntibizatinda bizasenyuka naho niba byaravuye kumana muzabirwanya ariko ntibizashoboka.

Nzeyimana fulgence yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Abo bantu si Abagorozi,kuko abagorozi bubahiriza gahunda za leta, kandi amahame nkayo y’ubuyobe adashingiye ku ijambo ry’Imana ntayo bigeze. Ahubwo umuntu yakwibaza impamvu abo bantu biyitirira itorero ry’Imana kandi ataribo!

Leta ikore ipereza neza.
Murakoze!

Yves yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ibyo abakoroni batubibyemo tuzabifatisha amaboko yombi. Nawe nyumvira pasitoro ubasomera se ntabwo yize? Asoma ibyo avanye he? Ko bikwije se Inkunga bayikura he? Ubu koko turi kwerekeza he igihe tugifite imyumvire nk’iyi. Aha!birababaje.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Imana basenga isa ukwayo nibasome ibyanditswe bitagatifu(byera).

Bjj yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Imana basenga isa ukwayo nibasome ibyanditswe bitagatifu(byera).

Bjj yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Imana icyo yabasezeranyije ko ezahabasanga uyu munsi yabikoze iboherereza Leta kugirango ihabakure. Bajaga kuzahagwa.
Mbega ubuyobe !!!!

Gasana Charles yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Murakoze cyane kubwiyo nkuru.
Birababaje ko hari abantu batita kubuzima bwabo ndetse nubwabagenzi babo.
Gusa abo si abagorozi kuko Abagorozi bafata indangamuntu, barivuza ndetse bubahieiza na gahunda zose za leta banafite umurongo wa YouTube bateraniraho kubera ibi bihe bikomereye isi muri rusange.

Murakoze

Anicet yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka