Bamporiki avuga iki ku bagaragaye baca amakayi n’imyenda bishimira gusoza ibizamini?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, aratangaza ko bigoye gushyiraho uburyo abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bajya bishimamo igihe basoje amasomo kuko buri wese yishima bitewe n’uko abyifuza.

Bamporiki yatangaje ibyo nyuma y’uko hagaragaye ibikorwa by’imyitwarire yanenzwe na bamwe aho abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bangiza ibikoresho birimo amakayi n’imyenda y’ishuri.

Bamwe mu banyeshuri basoza amashuri yisumbuye baherutse kugaragaza imyitwarire idasanzwe yafashwe nko kwishimira ko barangije ibizamini nyuma y’imyaka ibiri kubera ingaruka za Covid-19.

Hari n’aho ibikorwa by’abo banyeshuri byafashwe nk’ibyahungabanyije umutekano ndetse bamwe banatabwa muri yombi bazira kwangiza ibikoresho by’ikigo.

Mu biganiro byatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwizihiza umuganura muri uyu mwaka wa 2021, hari abagaragaje ko ibyakozwe n’abo banyeshuri babifata nk’ibishingiye ku byishimo by’umusaruro bagezeho nyuma y’igihe bategereje.

Uwitwa Sengor uba mu Gihugu cya Finland avuga ko ari umwarimu kandi hari aho yabonye n’ubundi iyo abanyeshuri barangije ibizamini bagira uko bishimira iyo ntsinzi, akabigereranya n’umuganura Abanyarwanda bizihiza bishimira ibyo bagezeho, akifuza ko hakwiye kubaho uburyo abo banyeshuri na bo bakwishimira ko barangije amashuri yisumbuye ariko mu buryo bwiza.

Agira ati “Byaragaragaye ku mbuga nkoranyambaga ko abanyeshuri bitwaye mu buryo budasanzwe mbona bujyanye no kwishimira ko bashoje ibizamini nyuma y’urugendo bakoze na hano birakorwa abanyeshuri bakishimira ko bashoje ibizamini, nkurikije ikiganiro twahawe ku muganura, ese nta kuntu hashyirwaho uburyo bufite umurongo unoze abo bana bajya bishimira kurangiza ibizamini aho kubikora mu buryo buri wese abyumva”?

Minisitiri Bamporiki asubiza Sengor, yagaragaje ko ntabyacitse yabaye ubwo hagaragaraga amafoto y’abanyeshuri bitwaye mu buryo runaka bishimira kurangiza amasomo, ahubwo ngo ikoranabuhanga ni ryo ryatumye bimenyekana kandi nyamara bisanzweho.

Avuga ko ku gihe na we yigaga ibyo rwose byabayeho ndetse hari n’ibirenze byakozwe na bariya byakozwe kera ahubwo bitamenyekanye.

Agira ati “Tuvugishije ukuri hari igihe tubona ibintu ntitubijyane mu gihe cyacu abana bashwanyaguje amashati ibintu biravugwa, ariko mu by’ukuri njyewe turangiza amashuri twakoze ibijya gusa nka biriya, hari n’ibyo ntekereza abantu bakoze ku buryo ejo ubabwiye gusubiramo batabisubiramo, ubu Isi yabaye umudugudu niba hari ibyo ugiye gukora kuri interineti uba uri mu ruhame bisaba kugabanya”.

Yongeraho ati “Nta nka yacitse amabere ntabwo ndi kubashyigikira kuko hari uburyo bari kubikora neza, ariko buriya buri muntu agira ukuntu yishima hari n’uwishima arira nkanjye ni ko bigenda iyo Amavubi atsinze ndarira. Icyo twabwira abantu ni uko ibyishimo bidakwiye kugutesha ishema kugeza ubwo bisakara hirya no hino, ariko nta kuntu wabwira umuntu uburyo yishimamo”.

Minisitiri Bamporiki yibutsa ababyeyi kugira uruhare mu burere bw’abana babo kuko ubumenyi bahabwa ku ishuri iyo budafite uburere umwana ahakura ubuhanga ariko butagira ubwenge ibyo bikaba ntacyo byamufasha ngo bifashe n’Igihugu muri rusange mu gihe kiri imbere.

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yatangaje ko bagiye gukurikirana bakamenya abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi bitwaje ko bashoje amashuri yisumbuye ndetse bakazahabwa n’ibihano.

Mu kiganiro yahaye RBA, tariki ya 30 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko umunyeshuri wese ugaragaye akora amakosa ahanwa hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya buri shuri.

Yavuze ko aba banyeshuri ibyo bakoze bitwazaga ko bashoje amasomo ku buryo bakora ibyo bishakiye kuko batakiri abanyeshuri atari byo.

Ati “Igiteganywa mu burezi ni uko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo ari bo, hanyuma hagateganywa n’ibihano bazahabwa.”

Ati “Umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri ba TVET iherereye muri IPRC Kigali ndetse no mu Gatenga, ku buryo habayeho guhamagara ababyeyi baragawa ndetse hagenwa n’ibihano bagomba guhabwa harimo n’amande utabitanze akaba atagomba guhabwa Certificat ye n’ubwo baba bumva bararangije kwiga.”

Yongeyeho ati “Turegeranya amakuru, turaza gukorana n’ubuyobozi bw’ibigo ku buryo abo bana bazagenerwa ibihano kubera ko ntabwo barava mu maboko y’uburezi nk’uko babyivugira, baracyari bato barangije amashuri yisumbuye ariko ntabwo kwiga birangirira hariya.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gutanga ubumenyi bujyanye n’imyifatire myiza kugira ngo abana bajye basoza amashuri bafite ubumenyi buherekejwe n’ikinyabupfura.

Inkuru bijyanye:

Ese birakwiye ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bangiza amakaye n’imyenda y’ishuri?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka