MINEDUC irakurikirana ikibazo cy’abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bakagaragaza ‘imyitwarire idahwitse’

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yatangaje ko bagiye gukurikirana bakamenya abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi bitwaje ko bashoje amashuri yisumbuye ndetse bakazahabwa n’ibihano.

Uyu watwitse amakayi ni umwe mu bagarutsweho cyane aho abantu banenze ibyo yakoze
Uyu watwitse amakayi ni umwe mu bagarutsweho cyane aho abantu banenze ibyo yakoze

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto agaragaza abanyeshuri batwika amakaye bigiragamo ndetse n’abacagaguye impuzankano z’ishuri (Uniforms).
Hari abandi banyeshuri kandi bivugwa ko bangije ibikoresho by’ikigo nk’ibitanda n’ibirahuri by’inzugi n’amadirishya.

Mu mashuri amaze kumenyekana bimwe muri ibyo byebereyemo harimo ayo mu Karere ka Rusizi ari yo Giheke TVET School na Friends School of Kamembe.

Mu kiganiro yahaye RBA, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko umunyeshuri wese ugaragaye akora amakosa ahanwa hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya buri shuri.

Yavuze ko aba bo ibyo bakoze bitwazaga ko bashoje amasomo ku buryo bakora ibyo bishakiye kuko batakiri abanyeshuri.

Avuga ko bateganya gukurikirana abo bana bakamenya abo ari bo hagateganywa n’ibihano bagomba guhabwa.

Avuga ko bashobora gushingira ku bihano byahawe abagaragaje imyitwarire nk’iyo umwaka ushize harimo kudahabwa ibyemezo by’uko bashoje amasomo (Certificates) ku batashoboye gutanga amande baciwe.

Ati “Igiteganywa mu burezi ni uko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo ari bo, hanyuma hagateganywa n’ibihano bazahabwa.”

Ati “Umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri ba TVET iherereye muri IPRC Kigali ndetse no mu Gatenga, ku buryo habayeho guhamagara ababyeyi baragawa ndetse hagenwa n’ibihano bagomba guhabwa harimo n’amande utabitanze akaba atagomba guhabwa Certificat ye n’ubwo baba bumva bararangije kwiga.”

Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko bagiye gukorana n’izindi nzego kuko n’ubwo ngo ari bariya bagaragaye ariko ngo hari raporo barimo kubona ivuga ko byabaye henshi.

Yanavuze ko mu mujyi wa Kigali ho byanagaragaye igihe ibizamini byari bigikorwa.

Yagize ati “Turegeranya amakuru, turaza gukorana n’ubuyobozi bw’ibigo ku buryo abo bana bazagenerwa ibihano kubera ko ntabwo barava mu maboko y’uburezi nk’uko babyivugira, baracyari bato barangije amashuri yisumbuye ariko ntabwo kwiga birangirira hariya.”

Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko na bo bababajwe cyane ndetse banagaye imyifatire ya bariya banyeshuri nk’abantu bari mu rwego rw’uburezi.

Yasabye inzego zose ubufatanye by’umwihariko ababyeyi kugira ngo ibikorwa nka biriya bihagarare kuko bishobora gufata indi ntera mu myaka iri imbere mu gihe bidakumiriwe hakiri kare.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko harimo kudohoka ku nzego zose ariko na none bidakwiye guca abantu intege ahubwo ko hashyirwa imbaraga mu gutanga ubumenyi bujyanye n’imyifatire myiza kugira ngo abana bajye basoza amashuri bafite ubumenyi buherekejwe n’ikinyabupfura.

Inkuru bijyanye:

Ese birakwiye ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bangiza amakaye n’imyenda y’ishuri?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ngo umwaka ugateshwa agaciro ? Ubwose mwaba mubarushije iki! Reka mbibutse ibyabaye muri za 1997 ubwo ministre col karemera yateshaga agaciro impamyabumenyi zari zakorewe n.abanyeshuri muma sections amwe namwe nka droit et administration!!! Byateje abana kwanga ishuri bamwe basharirirwa nubuzima sana...kuba wakoze ibizami ukabitsinda ugahabwa diplôme bikarangura ibaye annulé...

Luc yanditse ku itariki ya: 31-07-2021  →  Musubize

Abo si abanyeshuri ni ibirara bikwiye guhanwa byihanukiriwe.
Bajyanwa mu bigo ngororamuco, ibyo bakoze uyu mwaka bikaba imfabusa, bamara kugororwa bagasubira mu mwaka w’ishuri bari barimo kandi aho bishoboka bagahindurirwa ibigo barimo.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

ibi nibyo kbsa uyu mwaka bakawutesha agaciro bagasubira kwiga bakiga cyane moral

magagare yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ntibikwiye namba kuko amakayi n’ibitabo wigiyemo ubikenera ubuzima bwose niyo utabikoresha hari n’abandi byafasha bikabagirira akamaro, rwose bariya bana bumve ko ibyo bakoze bigayitse cyane🤭🤭🤭

Abakora mu burezi nanjye ndimo bakwiye kuzafata igihe gihaje bakabiganirizaho abakiri mu ishuri mu byiciro bitandukanye kugirango bitazasubira ukundi, murakoze.

Nitwa Leonce ndi i Muhanga yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Iyo myifatire iragayitse cyane. Ahazaza habo ntabwo ari heza.Bene abo ntacyo bamarira igihugu. Cyeretse kukiganisha habi.Ndumva inzego z’umutekano zigomba kwinjira muri iki kibazo.

Sanyu James yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka