Abakoreraga paruwasi za ADEPR zakuweho bafite impungenge z’imibereho

Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda (ADEPR) ryatangije impinduka mu gihugu hose, bivugwa ko zishobora kuvana mu kazi abashumba n’abandi bakozi barenga 6,000 nyuma yo kugabanya paruwasi zari zirigize zirenga 400 hagasigara 143.

Umushumba wayoboraga paruwasi imwe yo mu Mujyi wa Kigali avuga ko Komite nyobozi ya ADEPR yashubijeho umubare wa za paruwasi zingana nk’izahozeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko itigeze igisha inama abashumba b’iryo torero.

Uyu mushumba asobanura ko iki cyemezo gifite ingaruka nyinshi kugeza ubu adashobora kuvuga, kuko ngo imiryango y’abashumba barenga 90% ba ADEPR yari ibeshejweho n’itorero kuva mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Avuga ko amavugurura atari mabi, ariko ayo ADEPR irimo gukora ubu ayagereranya no guhirika inzu abantu bayirimo ikabagwira, abasigaye bagahita baguma hanze ku gasozi.

Yagize ati "Twihaye Imana turi bato turi urubyiruko, none ubu turashaje. Nimba Abakiristo bakoreraga itorero, abakozi bagahabwa ibibatunga, byazagera n’aho umukiristo yazajya aha wa muvugabutumwa cyangwa umupasiteri yakundaga, itorero rigasenyuka".

Uyu mupasiteri avuga ko Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 80 rivutse, ubu rifite ibikorwa remezo bihagije ndetse n’abakozi, ariko ngo amavugurura yihuse arahita asenya byose rimere nk’iryongeye gutangira.

Mugenzi we uri ku rwego rw’abayobora umudugudu, avuga ko bahangayikishijwe kandi no kuba abazayobora ADEPR bazaba barimo abize iyobokamana mu yandi matorero n’amadini.

Umuyobozi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Isaïe Ndayizeye, yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), ko babonye inzego zihuza ibikorwa by’iryo torero ari nyinshi kandi zitwara ubushobozi buhambaye, bagahitamo kuzigabanya.

Pasiteri Ndayizeye akomeza avuga ko mu gihugu hose hari insengero za ADEPR zigera ku 3,124, guhuza amaparuwasi bikaba ngo biri mu mugambi wo kurushaho kwigisha no gufasha abajya kuzisengeramo.

Yagize ati "Twaravuze ngo ’ni iki twakora kugira ngo abakirisito barenga miliyoni ebyiri barusheho kwitabwaho bahabwa inyigisho n’amasomo birushaho kubafasha kugera ku mpinduka zuzuye".

Pasiteri Ndayizeye avuga ko icyemezo cyo kugabanya amaparuwasi bagifashe nka Komite y’inzibacyuho iyobora ADEPR, ariko ngo babanje kugisha inama abanyetorero batandukanye.

ADEPR, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), iteganya ko umuntu uzayobora Paruwase agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya kabiri AO, naho uzayobora Umudugudu akaba afite impamyabumenyi ya A2 y’uko arangije amashuri yisumbuye.

Izo mpamyabumenyi zishobora kuba ari izijyanye n’iyobokamana (Theologie) cyangwa ari ubumenyi bw’andi masomo. Icyakora uwize ibindi agasabwa kwihugura mu bijyanye n’iyobokamana mbere yo kuyobora cyangwa kuba umubwirizabutumwa mu itorero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

koko tugire ibibazo twatewe na covid-19, tugire nizi mvururu mu Itorero muurabona twihengekerahe?.

Innocent MUNYANEZA yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Mushake akazi mukore nk’abandi Bose na leta abakozi irabagabanya nkatswe mwe mukorera Imana

Alias yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

ibi nibyiza pe, ariko hari ingaruka mbi cg nziza bizazanira abakirisitu?. Nyamara reka mbabwire,yemwe bantu musenga murusheho kuba maso kuko kuva adepr igize iki kibazo kimeze gutya andi matorero yo birakaze. Gusa nyine umwenda wera niwo ugaragaza ikizinga cyane MURAKOZE.

Innocent MUNYANEZA yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ntekerezako izimpinduka ari nziza rwose koko muri adeper wasangaza utujagari twisengero kandi nazo zitifashije ikindi ugasanga harimo abantu batita kwiterambere ryaho isengero zabo zubarizwa cg ryaba christo muri rusange nibashake nukuntu bavugurura ni sengero zidafatika zimeze nkinzu zabantu bubake izijyanye niterambere na makorari bayatezimbere murakoze ahubundi impunduka zari zikenewe

Nkundimana joseph yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

I am very happy for this change we appreciate our leaders and may God be with them in implementing this plan.

Claude yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Kukibahangayikishijwe n’imibereho kdi bafite amaboko.Imana yaremye umuntu imuha isi ngo akoreshe amaboko ye bityo atungwe n’umusaruro w’ibyo yakoze ntawe yabwiye ko agomba gutungwa n’imitsi y’abandi,nibashake ibyo gukora kdi biriho bona nubwo baba bakuze.

Papa omega yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Kuko bahangayikishijwe n’imibereho kdi bafite amaboko.Imana yaremye umuntu imuha isi ngo akoreshe amaboko ye bityo atungwe n’umusaruro w’ibyo yakoze ntawe yabwiye ko agomba gutungwa n’imitsi y’abandi,nibashake ibyo gukora kdi biriho bona nubwo baba bakuze.

Papa omega yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

impinduka ningombwa
naho abavugako bakoreye itorero kuva kera niba batarubatse NGO bakore ibikorwa mumafaranga bahembwaga bakaba barariye batitaye kuri ejo hazaza
byaba bivuzeko abitwa abakozibimana ntacyo bitaho
kuko sinumva ukuntu umuntu yakprera itorero imyaka irenga 20 ahembwa yarangiza akarira nk’uruhinja ati narinziko nagifashe ntarashe

alias yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Ngo bazahura niki? Bararambije rero bagatungwa namaturo ntibafate izuka ngo bahinge bakore nindi mirimo ibahesha ibyo bakeneye. Niyamikorere mibi yatumye nabaho impinduka.

Jeph yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Ngo bazahura niki? Bararambije rero bagatungwa namaturo ntibafate izuka ngo bahinge bakore nindi mirimo ibahesha ibyo bakeneye. Niyamikorere mibi yatumye nabaho impinduka.

Jeph yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Ibi byerekana neza ko abantu baba bashaka amafaranga bitwaje bibiliya.Ntabwo Yesu n’Abigishwa be bakoreraga umushahara wa buli kwezi.Bakoreraga Imana ku buntu,badasaba icyacumi.

burakali yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Nibyo koko birakwiye ko habaho impinduka kuko igihe tugezemo sicyo guha umuntu utagira ishuri narimwe ngo ayobore abantu 500 cg banarenzeho

Nibyo hayobore bagendeye kubyangombwa bya mashuri nibwo bizaba biri strong

Murakoze cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka