Abakoreraga paruwasi za ADEPR zakuweho bafite impungenge z’imibereho

Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda (ADEPR) ryatangije impinduka mu gihugu hose, bivugwa ko zishobora kuvana mu kazi abashumba n’abandi bakozi barenga 6,000 nyuma yo kugabanya paruwasi zari zirigize zirenga 400 hagasigara 143.

Umushumba wayoboraga paruwasi imwe yo mu Mujyi wa Kigali avuga ko Komite nyobozi ya ADEPR yashubijeho umubare wa za paruwasi zingana nk’izahozeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko itigeze igisha inama abashumba b’iryo torero.

Uyu mushumba asobanura ko iki cyemezo gifite ingaruka nyinshi kugeza ubu adashobora kuvuga, kuko ngo imiryango y’abashumba barenga 90% ba ADEPR yari ibeshejweho n’itorero kuva mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Avuga ko amavugurura atari mabi, ariko ayo ADEPR irimo gukora ubu ayagereranya no guhirika inzu abantu bayirimo ikabagwira, abasigaye bagahita baguma hanze ku gasozi.

Yagize ati "Twihaye Imana turi bato turi urubyiruko, none ubu turashaje. Nimba Abakiristo bakoreraga itorero, abakozi bagahabwa ibibatunga, byazagera n’aho umukiristo yazajya aha wa muvugabutumwa cyangwa umupasiteri yakundaga, itorero rigasenyuka".

Uyu mupasiteri avuga ko Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 80 rivutse, ubu rifite ibikorwa remezo bihagije ndetse n’abakozi, ariko ngo amavugurura yihuse arahita asenya byose rimere nk’iryongeye gutangira.

Mugenzi we uri ku rwego rw’abayobora umudugudu, avuga ko bahangayikishijwe kandi no kuba abazayobora ADEPR bazaba barimo abize iyobokamana mu yandi matorero n’amadini.

Umuyobozi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Isaïe Ndayizeye, yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), ko babonye inzego zihuza ibikorwa by’iryo torero ari nyinshi kandi zitwara ubushobozi buhambaye, bagahitamo kuzigabanya.

Pasiteri Ndayizeye akomeza avuga ko mu gihugu hose hari insengero za ADEPR zigera ku 3,124, guhuza amaparuwasi bikaba ngo biri mu mugambi wo kurushaho kwigisha no gufasha abajya kuzisengeramo.

Yagize ati "Twaravuze ngo ’ni iki twakora kugira ngo abakirisito barenga miliyoni ebyiri barusheho kwitabwaho bahabwa inyigisho n’amasomo birushaho kubafasha kugera ku mpinduka zuzuye".

Pasiteri Ndayizeye avuga ko icyemezo cyo kugabanya amaparuwasi bagifashe nka Komite y’inzibacyuho iyobora ADEPR, ariko ngo babanje kugisha inama abanyetorero batandukanye.

ADEPR, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), iteganya ko umuntu uzayobora Paruwase agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya kabiri AO, naho uzayobora Umudugudu akaba afite impamyabumenyi ya A2 y’uko arangije amashuri yisumbuye.

Izo mpamyabumenyi zishobora kuba ari izijyanye n’iyobokamana (Theologie) cyangwa ari ubumenyi bw’andi masomo. Icyakora uwize ibindi agasabwa kwihugura mu bijyanye n’iyobokamana mbere yo kuyobora cyangwa kuba umubwirizabutumwa mu itorero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

Nibyiza cyane ariko mbona haraho aba krsto tubangamiwe cyane ko nkahoteri twubatse yakagobye gufasha bamwe mubakrsto kuko byaratuvunnye cyane habaho kwigomwa itorero rikubakira abantu badafite aho kuba ndetse byadufasha cyane impinduka zifete imirimo nki ni nziza cyane

Mbazumutima joel yanditse ku itariki ya: 10-02-2022  →  Musubize

Nibyiza cyane ariko mbona haraho aba krsto tubangamiwe cyane ko nkahoteri twubatse yakagobye gufasha bamwe mubakrsto kuko byaratuvunnye cyane habaho kwigomwa itorero rikubakira abantu badafite aho kuba ndetse byadufasha cyane impinduka zifete imirimo nki ni nziza cyane

Mbazumutima joel yanditse ku itariki ya: 10-02-2022  →  Musubize

Baraturiye baratumaze

Masengesho pierre yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

komite y’inzibacyuho ndabasuhuje mwizina ry’umwami wacu yesu kristo intego mwihaye niyope turabishima ariko ikibazo benshi tufite ko mwagabanyije ama paruwase imidugudu&amatorero nayo muzayagabanya? ase abo bayoboraga bazagumaho? ese niki muteganyiriza abayoborwa murakoze.

hakizimana sylvery yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Mu byo bigisha abantu, banabibutse ko gukora cg gukorera neza abandi ari ugutegura uko ibyo ukora bizakomeza utagihari kandi nawwe ukagenda neza!

Gerald yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

Ndabasuhuje mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo,Yesu Ashimwe.

Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Komite yinzibacyuho kumavugurura irimo gukora kugeza ubu ntakibazo tubibonamo kuko nkumukristo wese yibazaga niba turimo tujya mu Ijuru bikatuyobera ndabyemera cyane ko ibintu byose uko Imana yavuze bigiye gusohora kdi nakera nakare iyo Imana yakoraga igikorwa kimpinduka yakoreshaga umuntu yitoranirije urugero nk’Abisilayeli.nukuri mukomerezaho Natwe dukomeje gusenga ngo Imana ibanez namwe mururu rugendo twimpinduka mwitorero ryacu dukunda.nubwo Tobia na sanibarati bahari biyitirira abahirimbanira impinduka kubwindamu zabo mukomeze mwubake turabashyigikiye inkunga yacu namasengesho kdi twiringiye ko Uwiteka azabana namwe ndetse natwe.Misiyo y’Imana kwitorero ryayo igomba gusohora.

Ubwo Uwiteka ari muruhande Rwanyu umubisha ntawe.Kdi urikumwe namwe aruta urikumwe nabo kuko bararwanirirwa namaboko yabana bantu arikomwe murikurwanirirwa n’Uwabaremye bose.Mukomere mukomeze abo Imana yabahayeho misiyo.👏👏👏👏👏👏⛪

Victor BITWAYIKI yanditse ku itariki ya: 19-04-2021  →  Musubize

Komite yinzibacyuho
Turakwishimiye kubwamavugurura
Barigukora,ariko
Bazakurikirane nibikorwa
Remezo bya ADEPR,nogufasha
Abakene bazabigire intego
Kandi bage batanga akazi
Bashingiye kubushobozi.
Natwe turabakristo bitorero.Imana ibashyigikire
Murebe kobafungura izasigaye.

Nshimiyimana Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 16-04-2021  →  Musubize

Ndashimira impinduka mu itorero
Ryacu Abashumba bibaza uburyo
Sinzi niba bazirikana
Ijambo ry’Imana bigisha
Ryuko tudakwiye kwiganyira nibakomere
Imana Izababeshaho

Ruzindana Jean d’Amoir yanditse ku itariki ya: 11-04-2021  →  Musubize

Mbega abashumba Bacu! Ngo bazabura akazi? None se ko twe turibamo tudahembwa bitubuza kubaho? Ahubwo bumve ko twari amabuye. Abo bavuyeho se bibwiraga ko ADEPR aribo bayivunikiye gusa cyangwa ari bo Yesu yameneye amaraso gusa? No mu nzego za Leta amavugurura ageze kure kandi harimo benshi bamaze gutakaza akazi. Abo bari abashumba Nina batibonye mu nshingano nibabe abakristo nk’uko natwe turibo, bashake ibindi bakora.Gusa twari turambiwe kuyoborwa n’abatarize ahubwo bakirirwa barwanira amaturo yacu kandi bakatubeshya ko bazuye Umwuka Wera. Ntihazagire uvangira iyi Komite Nyobozi, ibyo barimo gukora abakristo ni byo twifuzaga,Imana ibahagurukije mu gihe gikwiriye.

alias@bjd yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

NDABASHIMIRA KUBERA IGIKORWA CYO KUVUGURURA ARIKO HARI ABASHUMBA BAMA PARUWASI BAFITE AMAFARANGA Y’IBIKORWA BYA PARUWASI MUDUFASHE BATAYAGENDANA CYANGWA BAKATUBWIRAKO YABUZE KUBERA IHINDURWA MURAKOZE

NZIYUMVIRA JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Njye ndabona impinduka ziri mumurongo ariko ubushishozi Ni ngombwa kuko nibutabaho abari kumyanya y ubuyobozicyane cyane abari bahagarariy abandi(abashumba,abayobozi b indembo) nihabaho kubirengagiza,itorero rishobora kuzacikamo ibice kuko bafite abantu benshi babwirij ijambo rikabakora kumutima Kandi nubu bagikunzwe n abakriso,bityo rero ntihitabwe kumashuri gusa n impano ni ngomwa,kugirango itorero rikomeze kubakira kw ijambo ry Imana, Imana be nyir umurimo irindi itorero ryayo kuko ndabona rishobora kuzavamo abasohoke bagashinga ikindi kidini gishingiye kundamu Kandi cyaba gikomeye ,murakoze.Amahoro y Imana abageni Imana by ukuri

Bamporineza Aimable yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

uku ni ukwezi kwacu mwatugeneye ngodupfe yeee amatariki ni aya Ndayizeye mwene..aratumaze sinzi abazacika ku icumu ko bazabasha kubaho

uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka