Abakoreraga paruwasi za ADEPR zakuweho bafite impungenge z’imibereho

Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda (ADEPR) ryatangije impinduka mu gihugu hose, bivugwa ko zishobora kuvana mu kazi abashumba n’abandi bakozi barenga 6,000 nyuma yo kugabanya paruwasi zari zirigize zirenga 400 hagasigara 143.

Umushumba wayoboraga paruwasi imwe yo mu Mujyi wa Kigali avuga ko Komite nyobozi ya ADEPR yashubijeho umubare wa za paruwasi zingana nk’izahozeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko itigeze igisha inama abashumba b’iryo torero.

Uyu mushumba asobanura ko iki cyemezo gifite ingaruka nyinshi kugeza ubu adashobora kuvuga, kuko ngo imiryango y’abashumba barenga 90% ba ADEPR yari ibeshejweho n’itorero kuva mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Avuga ko amavugurura atari mabi, ariko ayo ADEPR irimo gukora ubu ayagereranya no guhirika inzu abantu bayirimo ikabagwira, abasigaye bagahita baguma hanze ku gasozi.

Yagize ati "Twihaye Imana turi bato turi urubyiruko, none ubu turashaje. Nimba Abakiristo bakoreraga itorero, abakozi bagahabwa ibibatunga, byazagera n’aho umukiristo yazajya aha wa muvugabutumwa cyangwa umupasiteri yakundaga, itorero rigasenyuka".

Uyu mupasiteri avuga ko Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 80 rivutse, ubu rifite ibikorwa remezo bihagije ndetse n’abakozi, ariko ngo amavugurura yihuse arahita asenya byose rimere nk’iryongeye gutangira.

Mugenzi we uri ku rwego rw’abayobora umudugudu, avuga ko bahangayikishijwe kandi no kuba abazayobora ADEPR bazaba barimo abize iyobokamana mu yandi matorero n’amadini.

Umuyobozi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Isaïe Ndayizeye, yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), ko babonye inzego zihuza ibikorwa by’iryo torero ari nyinshi kandi zitwara ubushobozi buhambaye, bagahitamo kuzigabanya.

Pasiteri Ndayizeye akomeza avuga ko mu gihugu hose hari insengero za ADEPR zigera ku 3,124, guhuza amaparuwasi bikaba ngo biri mu mugambi wo kurushaho kwigisha no gufasha abajya kuzisengeramo.

Yagize ati "Twaravuze ngo ’ni iki twakora kugira ngo abakirisito barenga miliyoni ebyiri barusheho kwitabwaho bahabwa inyigisho n’amasomo birushaho kubafasha kugera ku mpinduka zuzuye".

Pasiteri Ndayizeye avuga ko icyemezo cyo kugabanya amaparuwasi bagifashe nka Komite y’inzibacyuho iyobora ADEPR, ariko ngo babanje kugisha inama abanyetorero batandukanye.

ADEPR, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), iteganya ko umuntu uzayobora Paruwase agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya kabiri AO, naho uzayobora Umudugudu akaba afite impamyabumenyi ya A2 y’uko arangije amashuri yisumbuye.

Izo mpamyabumenyi zishobora kuba ari izijyanye n’iyobokamana (Theologie) cyangwa ari ubumenyi bw’andi masomo. Icyakora uwize ibindi agasabwa kwihugura mu bijyanye n’iyobokamana mbere yo kuyobora cyangwa kuba umubwirizabutumwa mu itorero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

Ndashima akazi kari gukorwa na commité yashyizweho ko kugabanya izo paroisse,
ababyanga n.ababifitemo inyungu bwite zidafite aho zihuriye n.abakristu
Hashingwa paroisse mugitondo ngo havutse umudugudu
bwacya ngo paroisse iravutse
ibyo byose ari ugushaka amaboko
agakiza ntako

Abanga ko amazina yabo atangazwa n.ugutinya ba shebuja n.ubundi

Itorero siryo gushakirwamo akazi ahubwo naho umuntu yivigurira ,arindira agakiza

Twese ntitwaba abayobozi ariko twaba abakritsu kabobe nigo twakora 5km tujya guterana

Hakizimana Pierre Laurent yanditse ku itariki ya: 8-04-2021  →  Musubize

Twishimiye amavugurura my itorero ryacu ariko igisebo kikatuvaho NGO abayobozi Bach birirwa barwanira ibidahuye n’umurimo w’Imana.rwose pe bashyireho abayobozi bahembwa bake,abandi bihangire imirimo kandi Imana izabafasha,ariko itorero ntari aho bashakira akazi k’imibereho,in aho dushakira agakiza.comite turayishyigikiye uzabayombera azanyura he ko abakristo duhumetse!!ahubwo comite ya ndayizeye iduhe umurongo tuzajya dutangiraho ibitekerezo dutanga inama

nsengiyumva theophile yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ijambo rigira riti sindabona umukiranutsi wishwe n’inzara cg ngo urubyaro rwe rusabirize.

Nsabimana Joseph yanditse ku itariki ya: 8-04-2021  →  Musubize

Komite yinzibacyuho yaziye igihe bahagarikaga abandi ngo bakoze ibyaha imana irebera abayo ntisinzira

HANYURWA yanditse ku itariki ya: 8-04-2021  →  Musubize

ABIRUKANABANDIMUBYOBARUHIYE NAKARENGANE NUBUBI

KANINGILI JEAN yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

MBESE YESU YIZEHE? YOHANA YIZEHE ? IBYOBAVUGA NURWITWAZO USHAKAKURYA AKANYONI NTABURA IZINA AKITA AMAZU NIMODOKA NIMUBITWARE INJIJI MUZIREKE ZIKORER,IMANA

KANINGILI JEAN yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Kwiga ningimbwa kugirango muge myvuga ibyo muzi neza ntagupapira

Sam n yanditse ku itariki ya: 8-04-2021  →  Musubize

Murekere Imana yitwe Imana,Turi kwisi Kandi tureke kwigereranya Na Yesu ngo yize he.

Tom yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Murekere Imana yitwe Imana,Turi kwisi Kandi tureke kwigereranya Na Yesu ngo yize he.

Tom yanditse ku itariki ya: 10-04-2021  →  Musubize

Impinduka iteka ntizakirwa kimwe, gusa ntekereza ko ibi byakozwe mu nyungu z’abo bakristu basaga millions no kunoza ivugabutumwa rifite ireme.
Naho abo bakuwe ku umugati bo nibihangane, niba koko bari bahari nkabakora ivugabutumwa ntacyo bazaba ariko niba babifataga gusa nkahantu ho gushakira ifaranga ho ndabakomeje pe.
Banibuke ko no mu bigo bya leta hari gukora 30% by’abakozi b’ingenzi.

Imana ifashe itorero ryayo muri rusange. 🙏🏼

IBRA yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Itorero ry’Imana,abantu baherewe ubuntu bagomba gutangira Ubundi nta bihembo bagatungwa n’amaboko yabo(Matayo 10:8, Ibyakozwe 20:33),naho icya cumi cyo kigahabwa:imfubyi,umupfakazi,abasuhuke ariko nta mulewi ukibaho kereka abashaka kudoda wa mwenda wakingirizaga ahera watabutsemo 2.Bemere ubutumwa bwiza Imana izabafasha.

Polo yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Rwose niko kuri ntabwo umuntu yakora akazi over 5years ngo abe akirira ngo ko akavuyeho arajyahe,none se ubwo yafashe iki abo ayoboye atari ukubanyunyusa imitsi gusa! Ndumiwe koko!!!!

Jado yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Nahoze mbibabwira ko Amatorero azahindúra imibereho kúkó ísi niko ibigenza,nibemere impinduka gusa.akazi kamwe ntigakiza nibashake ibindi bakora.

Ntawuhiganayo Antoine yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Nimushake uwitekabigishoboka mumwambaze acyiribugufi ibindimubirekere nyirumurimo Imana yomwijuru Mandingo hahirwa uwibyangebitazagusha murakoze

Ngendahimana Diogene yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Ariko ubundi umuntu wibaza ngo azarya iki amaze imyaka 20 ahembwa yayobora abanyu akabagira izihe nama Zo kwiteza imbere kdi nawe ubwe mumyaka yakoze abaye nk’umurwayi bacomoye kuri Selumu.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

ibintu byose bibaho bibabifite impamvu, ntampamvu yoguhangayika no gucika intege nokwibaza ngo bizagenda gute tuzatungwa niki Imana izibyose rwose ntampamvu twahangayika p iki knd kubijyanye nabarikuvuga barigucimanza no kuvuga imvugo zitarinziza ntago bikwiye p wabukijijwe cg udakijijwe ntago arumuco mwiza Imana niyoyatangije umurimo muritwe izawusohoza neza ahubwo mureke burimuntu akore inshingano ze nkuko azisabwa kuko nicyotwahamagariwe mwisi naho ibindi mureke gucimanza no kuvuga nabi murakoze kand ntimunyumve nabi

Claude yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka