Abafite Perimi zo mu mahanga zimaze umwaka zitarahindurwa bashobora kuzamburwa
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abatwara ibinyabiziga bafite Perimi zatangiwe mu mahanga ko bemerewe kuzikoresha umwaka umwe gusa, uzafatwa yararengeje icyo gihe atarayihinduza azabihanirwa ku buryo ashobora no kuyamburwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP Kabera Jean Bosco, avuga ko abantu benshi batunze perimi zo mu bindi bihugu bagomba kugana ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya, bagasaba guhindurirwa uruhushya mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Ati “Uzafatwa atwaye ikinyabiziga Perimi ye igaragaza ko yarengeje umwaka azayamburwa, ubundi akurikirwanwe hamenyekane n’uburyo yayibonyemo, ndetse nanatwara imodoka adafite Perimi nabyo abihanirwe”.
CP Kabera avuga ko abashoferi bagomba kwitwaza ikintu cyerekana uburyo babonye iyo Perimi, ni ukuvuga niba bari batuye muri icyo gihugu cyangwa yarahakoreraga akazi n’izindi mpamvu zitandukanye zaba zaramujyanyeyo.
Ati “Uje guhinduza aza anitwaje ikintu cyerekana ko yagiye gukorera iyo Perimi koko, urugero niba warambutse umupaka uyu munsi ejo ukaza uzanye Perimi biragaragara ko wavuye kuyiforoda, ibyo byose turabikurikirana na we akadusobanurira uko yayibonye”.
CP Kabera avuga ko ufite uruhushya rwo muri Uganda, Kenya, Congo, Tanzaniya n’ahandi utagaragaza uburyo yayibonye asabwa ibisobanuro n’inzego zibishinzwe, kugira ngo na we atange ibisobanuro, nibyumvikana Polisi imuhindurire imuhe Perimi y’u Rwanda.
Guhindurirwa uruhushya ugahabwa urwo mu Rwanda, CP Kabera avuga ko wandikira umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini ndetse no gutanga impushya usaba guhindurirwa uruhushya rwo gutwara binyabiziga.
Yongeraho ko ibaruwa yo gusaba guhindurirwa Perimi iherekezwa n’ibyerekana ko wabaye muri icyo gihugu, ukohereza kuri e-mail: [email protected].
Ibitekerezo ( 32 )
Ohereza igitekerezo
|
uretse no kuba barabaye muli ibyo bihugu abenshi bazitunze ntibaranabigeramo
Dorengo Imana iratwibuka twabuze akazi kari murabo basore yenda natwe tuzibukwa
[email protected]
Mwiriwe neza Bayobozi ngewe natwaraga umukire muri congo bukavu na kinchasa Nakoze categor zose ndazibona nyuma akazi kaje guhagarara hazamo nibibazo bya covide ngaruka nurwanda niho ubunkorera mubuzima bwa burimunsi murakoze nabazaga kumuntu ufite cathegori A B C D E akoze exam murwanda bamuha zakategori yarafite cg harizo bakuramo??? Murakoze
Kuri Mugisha Emmanuel, nanjye byambayeho,ariko icyo nabonye muri izo zose uhabwa B gusa