Abafite Perimi zo mu mahanga zimaze umwaka zitarahindurwa bashobora kuzamburwa
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abatwara ibinyabiziga bafite Perimi zatangiwe mu mahanga ko bemerewe kuzikoresha umwaka umwe gusa, uzafatwa yararengeje icyo gihe atarayihinduza azabihanirwa ku buryo ashobora no kuyamburwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP Kabera Jean Bosco, avuga ko abantu benshi batunze perimi zo mu bindi bihugu bagomba kugana ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya, bagasaba guhindurirwa uruhushya mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Ati “Uzafatwa atwaye ikinyabiziga Perimi ye igaragaza ko yarengeje umwaka azayamburwa, ubundi akurikirwanwe hamenyekane n’uburyo yayibonyemo, ndetse nanatwara imodoka adafite Perimi nabyo abihanirwe”.
CP Kabera avuga ko abashoferi bagomba kwitwaza ikintu cyerekana uburyo babonye iyo Perimi, ni ukuvuga niba bari batuye muri icyo gihugu cyangwa yarahakoreraga akazi n’izindi mpamvu zitandukanye zaba zaramujyanyeyo.
Ati “Uje guhinduza aza anitwaje ikintu cyerekana ko yagiye gukorera iyo Perimi koko, urugero niba warambutse umupaka uyu munsi ejo ukaza uzanye Perimi biragaragara ko wavuye kuyiforoda, ibyo byose turabikurikirana na we akadusobanurira uko yayibonye”.
CP Kabera avuga ko ufite uruhushya rwo muri Uganda, Kenya, Congo, Tanzaniya n’ahandi utagaragaza uburyo yayibonye asabwa ibisobanuro n’inzego zibishinzwe, kugira ngo na we atange ibisobanuro, nibyumvikana Polisi imuhindurire imuhe Perimi y’u Rwanda.
Guhindurirwa uruhushya ugahabwa urwo mu Rwanda, CP Kabera avuga ko wandikira umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini ndetse no gutanga impushya usaba guhindurirwa uruhushya rwo gutwara binyabiziga.
Yongeraho ko ibaruwa yo gusaba guhindurirwa Perimi iherekezwa n’ibyerekana ko wabaye muri icyo gihugu, ukohereza kuri e-mail: [email protected].
Ibitekerezo ( 32 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki Gitekerezo nicyiza , ariko murebane ubushishozi muguhindurira abafite ubwo bwoko bwa permit .
urugero : hari umuntu wakoreye permit atatwaye manuel transmission vehicle ,yewe ntaranayicaraho atwara , ameneyereye gutwara Automatic , wowe urashaka kumuhindurira which is ok ariko ukamuha iyo modoka ese urumva azatsinda ate ? njye ndumva habamwo ko buriwese akoreshwa ikizame kumodoka yatwayeho kuko benshi abo baba barazikoreye kuri automotic niyo mampu batinya kuza guhinduza .
Murakoze
Mwaramutse neza mbere yibindi byose ndashimira police y u Rwanda ibayarebye kure Nkaba nabasagako banakurikirana,abanyamahana bokorera,akazi kubushoferi mugihugu cyu rwanda batwara imodoka Zifite ibirango byu u Rwanda Bagatanga imisoro bikwiye Kuko bakorera macye Kubarako,akeshi amafaranga yiwabo abarihasi Yayacu bikatuviramo Ingaruka zokubura akazi Kandi nikibabaje Nuko iwabo ugiye kugasabayo nibakagua
Murakoze
Nibyiza inyamahanga nizo mu biryogo (Fake) zabo bakura inyamirambo baranambutse numupaka narimwe turambiwe ubwo bujura kbc kuko ntamunyamahanga numwe ubikora ahubwo nabanyarwanda bagize ubute bwo gukorera perime yurwanda ngo iragora akajya gucapisha inyamahanga
Singombwa guhubuka mukuvuga kuko Hari abafite inyamahanga za ariginal ikindi uzarebe abo bashoferi uri gusebya gutyo nabafite izinyarwanda abakora accident kenshi NGO nibande tureke ubufana ahubwo dukore ibiciye mumucyo
Ahubwo mwatubarije ikibazo cya asurance
Nuburyo police yomumuhanda yandikira umuntu atatwaye ikinyabiziga njye nandikiwe ntaragura moto kdi nkora mitation ntadeni nyuma nsaba harimo ideni ubu sakarengane
Yewe icyo kibazo nitwese
Nanjye ejo baranyandikiye kdi hashize umwaka nkoze Mutation
Ahubwo nabagire vuba twibonere akazi ababakire Bose nizo bafite police turabemera ko mureba kure
Hari ikintu nibaza banyakubahwa bayobozi bacu naburiye ubusobanuro perimi kucyiyo batayifata nka ndiporome cg nkimpamyabunenyi umuntu yijyiye
1) kucyi umuntu azana impamyabumenyi yakuyenze hanze agahabwa akazi murwanda ntakibazo cyibaye
2)perimi uyitunze utwara ikamyo twavugako ari risanse yawe wakuye hanze kunko bavuga ngo fite Dr yakuye hanze
Byaterwa ni aho waka akazi ariko henshi baka equivalence nshuti yanjye .
None se abazasaba guhindurirwa bazakoreshwa ibindi bizamini bijyanye na perimi zinyamahanga baribafite?
Muraho none nje mfite preme international categories 3 zomumahanga A na b na c kandi nazibonye kuko Nari naragiyeyo kuburyobwemewe ariko nasoje kuzikorera 2020 mpita ngaruka murwanda mugihe narintegerejeko zisohoka kuko nagahunda yariyanjanye yariyarangiye aciyemwiminsi Mike imipaka zihita zifungwa kumpamvuzicorezo cya covid19 cyari cageze murwanda mburukonsubirayo ngonje kuzana izo preme narinarasize nkoreyeyo noneho ahobongeye gufunguriri mipaka njayo njakuzizana ariko nzizana murwanda Ibiza me mutarabifungura none ubu mwabifunguye nonubwo nanje sinemerewe kuzihinduzubungubu kukwariho mwongeye kudufunguriri bizame? Sawa murakoze kubisubizo muribuduhe banyakubahwa
Habimana Jean poul
Mwaramutseho neza bayobozi ngewe nakorega mw igaraje nagiye kuyikorerayo muri Congo na Knckasa nkora exam Category. A B C D nzakubona akaz muri Campany nyuma yaho nibwo narwaye bikomeye barasimbuza gsa ubu ndigukorera mwigaraje mubuzima busanzwe. Murakoze
Habimana Jean poul Mwaramutseho neza bayobozi ngewe nakoreraga bukavu na kinchasa nkorera mwigaraje nyuma naje gukora mbona Category A B C D nzakubona akazi ko gutwarira muri Campany nyuma yaho nibwo ndarwaye bikomeye barasimbuza gusa ubu nka kazi mfte.murakoze
None kugirango umuntu bamuhindurire bisaba kongera gukora exam cg barayimuhindurira gusa iyo yujuje ibisabwa
Ese ko ariyo abantu bacyibimenya ntabwo habaho kongerera igihe abantu barengeje umwaka kubera impamvu zitandukanye.
Twe turi impunzi zavuye BURUNDI turafatwa kimwe baturage canke hari Andi mategeko aturengera nk’impuzi dufise impusha twavanye I BURUNDI 🇧🇮