Abafite Perimi zo mu mahanga zimaze umwaka zitarahindurwa bashobora kuzamburwa
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abatwara ibinyabiziga bafite Perimi zatangiwe mu mahanga ko bemerewe kuzikoresha umwaka umwe gusa, uzafatwa yararengeje icyo gihe atarayihinduza azabihanirwa ku buryo ashobora no kuyamburwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP Kabera Jean Bosco, avuga ko abantu benshi batunze perimi zo mu bindi bihugu bagomba kugana ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya, bagasaba guhindurirwa uruhushya mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Ati “Uzafatwa atwaye ikinyabiziga Perimi ye igaragaza ko yarengeje umwaka azayamburwa, ubundi akurikirwanwe hamenyekane n’uburyo yayibonyemo, ndetse nanatwara imodoka adafite Perimi nabyo abihanirwe”.
CP Kabera avuga ko abashoferi bagomba kwitwaza ikintu cyerekana uburyo babonye iyo Perimi, ni ukuvuga niba bari batuye muri icyo gihugu cyangwa yarahakoreraga akazi n’izindi mpamvu zitandukanye zaba zaramujyanyeyo.
Ati “Uje guhinduza aza anitwaje ikintu cyerekana ko yagiye gukorera iyo Perimi koko, urugero niba warambutse umupaka uyu munsi ejo ukaza uzanye Perimi biragaragara ko wavuye kuyiforoda, ibyo byose turabikurikirana na we akadusobanurira uko yayibonye”.
CP Kabera avuga ko ufite uruhushya rwo muri Uganda, Kenya, Congo, Tanzaniya n’ahandi utagaragaza uburyo yayibonye asabwa ibisobanuro n’inzego zibishinzwe, kugira ngo na we atange ibisobanuro, nibyumvikana Polisi imuhindurire imuhe Perimi y’u Rwanda.
Guhindurirwa uruhushya ugahabwa urwo mu Rwanda, CP Kabera avuga ko wandikira umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini ndetse no gutanga impushya usaba guhindurirwa uruhushya rwo gutwara binyabiziga.
Yongeraho ko ibaruwa yo gusaba guhindurirwa Perimi iherekezwa n’ibyerekana ko wabaye muri icyo gihugu, ukohereza kuri e-mail: [email protected].
Ibitekerezo ( 32 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriweneza ikibazomfite nafungiwe muri Uganda 2016 narimfite uruhushya rwagateganyo provisoir naje gufungwa nzirubusa nzirako ndumunyarwanda naje gufungurwa arko uruhushya rwange rwararangiye nkaba nasabaga ubufasha cod yayo ni RJ07138/015 murakoze
Mwiriweneza ikibazomfite nafungiwe muri Uganda 2016 narimfite uruhushya rwagateganyo provisoir naje gufungwa nzirubusa nzirako ndumunyarwanda naje gufungurwa arko uruhushya rwange rwararangiye nkaba nasabaga ubufasha cod yayo ni RJ07138/015 murakoze
Muraho neza! Mbandikiye ngirango mumfashe guhindurirwa itariki y’ikizamini cy’uruhushya rwa Burundi ago kuba let 28/09/2023 kigakorwa le 02/08/2023
Mwiriwe narindi kubaza ibijyanye noguhinduza impusha zomumahanga Hari ikibazo gikunze kugaragara aho umuntu yandikira police asana guhindurirwa akabwirwako azasubiza akamara amezi6 atazi igisubizo cyibyo yasabye
Mwiriwe narindi kubaza ibijyanye noguhinduza impusha zomumahanga Hari ikibazo gikunze kugaragara aho umuntu yandikira police asana guhindurirwa akabwirwako azasubiza akamara amezi6 atazi igisubizo cyibyo yasabye
Muraho none umuntafite preme nki Tanu zomumahanga zose mwazimuhindurira urugero ABCDE? Kandi iyanyuma yarayifashe 2020 kuko nyumayaho covide 19 yahisiba gukoribizame noguhinduza bigahagarara none ntomwamuhindurira
1. Afande uwo mwaka umwe wavuze ni uhereye igihe permit yakorewe cyangwa ni uhereye igihe mubitangarije.
2. Njye numva hatagenderwa cyane ku gihe umuntu yamazeyo kuko ibi bihugu duturanye ntago bigorana wanayikorera utabayo permenent ahubwo numva hakitabwa ku makuru umuntu yitangira yashidikanwaho agahabwa special exam hakarebwa ko yize gutwara koko
Muraho
Nifuzaga guhinduza permit yo mumahanga nkabona inyarwanda
UrwegoA(category A)murakoze
Ayamakuru muyakurahe kukurubuga rwa police ntayariho
Abafite perme z’imyamirambo batanga amafaranga guhera 200000F kuzamura, bagatwara amahirwe abafashe igihe bashaka ibyangombwa byemewe. Abafite perme z’imyamahanga reta yacu nibakirikirane ibahindurire,nibura ibakereshe specier noneho abandi bafite izinyamirambo bazambure,murakoze
BARAHARI BATAZIKOREYE
Murakoze iki gitekerezo nicyiza.ariko igitera abashoferi ubushomeri hariho abashoferi bamwe baba bafite impusa zogutwara ibinyabiziga bitoya urugero ugasanga afite category C agatwara imodoka ya category E agashaka category y,inyamahanga iyo ageze mumahanga yerekana inyamahannga yagera murwanda akereka ya C afite umu police amwandikira contirevasiyo ya 10000rwf agakomeza gukora murubwo buryo hari abazifite bicaye ntakazi akenshi iyo bakoze accident bata imodoka bakiruka kuko badafite uruhusa rwogutwara iyo madoka abo batwara imodoka badafitiye uruhushya bakwiye gukurikiranwa n,amategeko bagatwa izijyanye nimpushya bafite byarinda nimpanuka zikorwa zikabaviramo kwiruka bitewe nimpushya zimodoka badafite murakoze!!