Mu Rwanda hagiye kujyaho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yasobanuriye Abadepite ko Umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi numara kujyaho, ntacyo uzahungabanya ku basura u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, nibwo Minisitiri Kabera, yasobanuriye Abadepite impamvu bakwiye kwemeza ishingiro ry’imishinga y’amategeko yerekeye imisoro n’amahoro.
Asobanura impamvu y’uyu mushinga w’itegeko ry’umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi, yavuze ko ari ukubera ko urwego rw’ubukerarugendo rurimo gutera imbere, ahanini bigaturuka ku ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho yo kuruteza imbere.
Ati “Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), harimo intego yo kugeza u Rwanda ku rwego rw’Isi, ku bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ndetse no gukuba kabiri amafaranga ava mu bikorwa by’ubukerarugendo, akava kuri Miliyoni 620 akagera kuri Miliyari 1,1 z’Amadolari”.
Minisitiri Kabera yabwiye Abadepite ko kuri ubu, ubukerarugendo ari kimwe mu byitabirwa cyane ku Isi, kandi u Rwanda rukaba rufite ibiciro byiza ugereranyije n’ahandi.
Ati “Urebye uko isoko rihagaze ubu, amahiganwa yo gutegura amateraniro no kwakira abashyitsi mu biruhuko, bizashingira ahanini kuri serivisi nziza, umutekano, n’ibindi ibyiza ba mukerarugendo babona mu Rwanda, aho gushingira ku biciro cyangwa ikindi kigize serivisi zitangwa muri urwo rwego.”
Yasobanuye ko umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku macumbi, ugamije gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi, mu gushimangira gahunda ya NST2.
Yavuze ko uyu musoro ureba abantu bose barimo ibigo byose bitanga icumbi, byiyandikishije ku musoro w’ubukerarugendo harimo amahoteri, za moteli ‘motels’, za ‘apartments’, hamwe na za ‘lodges’, bisabwa kwiyandikisha no kwishyura umusoro w’ubukerarugendo buri kwezi, nk’uko umusoro ku nyongeragaciro wishyurwa.
Ibikubiye mu mushinga w’itegeko
Minisitiri Kabera yavuze ko igipimo cy’umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ari 3% by’amafaranga yishyuwe, cyangwa azishyurwa ku icumbi hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.
Ati “Ibigo byose bitanga icumbi bifite inshingano yo kwiyandikisha ku musoro w’ubukerarugendo ku icumbi mu buyobozi bw’imisoro, hakurikijwe uburyo bugenwa n’ubuyobozi bw’imisoro”.

Yungamo ko ikigo gitanga icumbi cyishyuza umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi, kikawushyikiriza ubuyobozi bw’imisoro nyuma y’ukwezi, kikishyura umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi cyamenyekanishije mu minsi 15 ikurikira buri kwezi kwakorewe imenyekanisha.
Ati “Iyo bavuze icumbi bisobanura gutanga icyumba, icumbi, ahantu ho kwakirira abantu n’izindi serivisi zijyana na byo”.
Depite Izere yabajije umukerarugendo urebwa n’iri tegeko uwo ari we, niba ari uwagiye mu kazi agacumbika, cyangwa niba ari umuntu ugiye mu bukererugendo nyirizina bwo gutemebera, ati bo bantu bazajya batandukanira hehe bahuriye mu icumbi.
Ati “Uyu musoro nushyirwa ku icumbi ntihazabaho kuzamura ibiciro kuri ba nyiri amazu, noneho ya ntego dushaka kugeraho kuzamura amafaranga y’ubukerarugendo akava kuri Miliyoni 620 akagera kuri Miliyari 1.1 z’Amadolari ntigerweho?
Minisitiri Kabera yasubije ko uyu musoro ureba buri wese wagiye mu icumbi, hatabayeho kureba icyo yagiye kuhakora.
Ati “Ikibazo cya Depite Izere, igisubizo ni yego, kuko uyu musoro urareba ahantu hose hari igitanda. Ni umuntu wese wagiye muri serivisi y’icyumba cyo kuraramo, ntabwo dutandukanya umunyamahanga n’Umunyarwanda, kuko bizagendera ku giciro cy’aho hantu kandi cy’umusoro”.
Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), bazakangurira abafite ayo macumbi kwiyandikisha kuri uyu musoro. Ngo asanga umusoro wa 3% atari amafaranga menshi yatuma abantu batitabira kujya muri Hoteli, kuko ku wishyuye ibihumbi ijana azaba asabwa gutanga 3% y’ayo yishyuye ahwanye na 3,000”.
Asobanura ko bizazamura ibikorwa remezo mu gihugu, atanga urugero rw’ibyamaze kubakwa birimo BK Arena, Convention Center kuko bisaba amafaranga menshi.
Depite Nyirabazayire yabajije Minisitiri Kabera niba harashyizweho ingamba zihamye, mu kwaka uyu musoro w’ubukerarugendo ku icumbi, ko hari hakiri imbogamizi mu gutanga indi misoro isanzwe?
Ati “Ese ni uwuhe mu bare w’amacumbi dufite n’aziyongera, igihe uyu musoro watagwa kugira ngo twumve icyo igihugu kizungukiramo? Ikindi nshaka kumenya kuki hatabayeho nibura kuzamura umusoro ku nyongeragaciro wenda ku kigero cya 21%, aho kongera gushyiraho umusoro mushya, ushobora no kuzagorana mu gushyiraho uburyo bwo kuwishyuza no kuwiyandikishaho? Turagira ngo twumve ibigiye gukorwa muri ayo mezi atandatu, kugira ngo hatabaho gushyiraho itegeko ritazashyirwa mu bikorwa uko bikwiye?”
Minisitiri Kabera avuga ko muri ayo mezi atandatu azatangira gusoreshwamo uyu musoro, ngo Leta izashyiraho umurongo uhamye bakorane n’ibigo bifite amacumbi, ndetse hakorwe n’ubukangurambaga.
Ati “Tuzashyiraho ‘System’ yo gukusanyamo uwo musoro, ndetse abafite amacumbi bose biyandikishe, uzaba atayatanze azajya agaragara”.
Ku kibazo cyo kuzamura umusoro ku nyungu aho kuzana umusoro wihariye, yasubije ko batari kuzamura umusoro, ikigamijwe ari uguteza imbere ubukerarugendo, bakaba aribwo buryo bwashyizweho bwo gushyiraho uwo musoro.
Ati “No mu bindi bihugu barabikora birimo Kenya, Tanzania n’ahandi, bafite ibikorwa by’ubukerarugendo natwe bizadufasha kuzamura uru rwego mu iterambere ry’igihugu cyacu”.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’imishinga y’amategeko yerekeye imisoro n’amahoro. Iyi mishinga yateguwe muri gahunda yo kuvugurura imisoro mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050, no gushyira mu bikorwa ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi mu gushimangira gahunda ya NST2.

Yemeje Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko no 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022, rishyiraho imisoro ku musaruro; umushinga no 049/2023 w’itegeko rihindura Itegeko ryo ku wa 05/09/2023 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro; umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda,
Yemeje kandi umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu, agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli; Umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki; Umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi; Umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe.
Ohereza igitekerezo
|