Ibigega bibika ibikomoka kuri Peteroli bigiye kongerwa

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yatangaje ko ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri Peteroli bigiye kongerwa, bikabika litiro Miliyoni 334 mu gihe ibisanzwe byabikaga litiro Miliyoni 66.4 gusa.

Ibigega bibika ibikomoka kuri Peteroli bigiye kongerwa
Ibigega bibika ibikomoka kuri Peteroli bigiye kongerwa

Impamvu Minisitiri Kabera yatangaje zatumye hagiye kongerwa ibigega, ngo ni uburyo bwo kugira ngo u Rwanda rujye rubasha kubona ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli bihagije.

Ati “Ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri peteroli dufite ubu mu gihugu, bifite ubushobozi bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bingana na litiro Miliyoni 66.4”.

Yavuze ko ikibazo cy’ubushobozi bukeya bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli, ahanini giterwa n’ububiko n’ibigega bidahagije.

Ati “Leta ifite intego yo kongera ubu bushobozi bukagera kuri litiro Miliyoni 334, zishobora gukoreshwa mu gihe cy’amezi atatu”.

Yakomeje asobanura iby’uyu mushinga w’itegeko rihindura Itegeko no 36/2015 ryo ku wa 30/06/2015, rinashyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli, rigamije gutera inkunga ibikorwa byo kwagura ibigega bizigama ibikomoka kuri Peteroli.

Igipimo cy’amahoro kuri lisansi na mazutu, cyarazamuwe kivanwa ku mafaranga 32.73 gishyirwa ku mafaranga 50 kuri litiro, nk’uko biri mu ngingo ya mbere y’iri tegeko.

Minisitiri Kabera avuga ko ibigega biteganywa kubakwa, hagenwe ubutaka buherere i Rusororo kandi bikazubakwa ahantu hadatuwe n’abaturage, kugira ngo bitazababangamira ndetse bikaba byabagiraho ingaruka.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri MINECOFIN, Godfrey Kabera
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri MINECOFIN, Godfrey Kabera

Nta mubare w’ibigega bizubakwa yavuze ndetse n’ingengo y’imari bizatwara, gusa yasabye Abadepite gushyigikira ishingiro ry’uyu mushinga.

Minisitiri Kabera yavuze ko biteganyijwe ko izi mpinduka zizagira ingaruka nkeya ku biciro bya lisansi na mazutu, aho biziyongeraho amafaranga 18 gusa kuri litiro, mu gihe kandi izi mpinduka zizatuma haboneka amafaranga y’inyongera, angana na Miriyari eshanu na Miliyoni Magana abiri (FRW 5.2bn) buri mwaka.

Ati “Izi ngaruka zishobora kuzarangira mu gihe ibiciro bya peteroli ku Isi byakomeza kugabanuka”.

Ku kibazo cyabajijwe na Depite Ntezimana Jean Claude, cy’ibigega bya Lisansi basanze bidakora uko bizagenda, ndetse niba hataba harimo guteganya kubaka ibindi bizapfa ubusa.

Yagize ati “Hari ibigega bidakora haba mu Majyepfo no mu Majyaruguru, kandi tubona ko kubaka ibigega bisaba amafaranga menshi, ese ibyo muteganya kubaka byo bizakoreshwa icyo byubakiwe? Ndagira ngo mutugaragarize uburyo bwo kubishyira mu bikorwa bwateguwe”.

Minisitiri Kabera yavuze ko ibigega Leta ifite byose bikora, ibidakora hazasuzumwa impamvu yabyo, bakaganira n’abafatanyabikorwa hakarebwa uko byakoreshwa icyo byubakiwe.

Iby’izo mpinduka Minisitiri Kabera yabitangarije mu nteko rusange y’umutwe w’Abadepite, yatarenye tariki 19 Werurwe 2025, aho yasuzumiraga hamwe ishingiro ry’imishinga y’amategeko itandukanye, yerekeye imisoro n’amahoro.

Abadepite bitabiriye icyo kiganiro
Abadepite bitabiriye icyo kiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka