Yishe umwana we amuziza ko amubuza gukubita nyina
Karamuka Damaseni utuye mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana yaraye yishe umwana we mukuru witwaga Mudahoranwa Jean Bosco w’imyaka 18 amuziza ko yajyaga amubuza gukubita umugore we (nyina w’uwo mwana).
Uyu mugabo ngo ashinja umugore we ko yajyaga asambana n’abandi bagabo igihe umugabo yari afunze, ariko ngo iyo yashakaga kubaza umugore iby’iyo myitwarire ye, umugore yafatanyaga n’abana be bakamukubita.
Karamuka yafunzwe imyaka 10 azira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Afunguwe mu 2011 yageze iwe akajya ashwana n’umugore we kenshi, amushinja ko yasambanaga n’abandi bagabo igihe yari afunze kandi ngo akaba yari akibikomeza.
Abaturanyi b’urwo rugo bavuga ko uwo mugore yafatanyaga n’abana be bakajya bakubita uwo mugabo iyo yatangiraga kubyutsa amahane mu rugo.
Karamuka ucumbikiwe kuri station ya Polisi ahitwa i Nzige yemereye inzego z’umutekano ko yishe umwana we amuziza ko yajyaga amukubita akanamubuza gukubita umugore we.
Karamuka wishe umwana we yabigambiriye ntatinya no kuvuga ko naramuka afunguwe azica n’umugore we.
Tariki 20/08/2012 Karamuka yazindutse ajya kugura umuhoro mushya, awujyana kuwutyarisha, agura n’itoroshi ngo aze kubasha kumurika neza igihe yari yubikiriye nyakwigendera.
Yamwubikiriye mu gicuku cy’ijoro rishyira tariki 21/08/2012, aramutema umutwe awuvanaho.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega inkora marasoweee!ubusekoko tuzageza ryari muri mwenebibikorwa ndenga kamere?Imana yite kuwo mubyeyi wasizwe, kandi uriya nayakwigendera ndizerako azabona umwami Imana nambaye undi mubiri mushya.Bihangane
uyu mu bigaragara n’amaso ni umwicanyi,amategeko agenga u Rwanda afite icyo ateganya kuri bene abo ndetse no kuri icyo cyaha.Ariko hejuru y’ibyo byose hari Imana ibasha kumugirira imbabazi aramutse yihannye,akakira yesu kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingi bwe maze akareba uburyo amukura ku izina rya RUKARABANKABA agahinduka MUGISHA.ijya ibasha guhindura amateka bene da,nta cyaha na kimwe itababarira ngo nubwo byaba bitukura tukutuku ibihindura umweru nka shelegi.
Ubwicanyi buzashira butekoko? birarenze Imana ikwiye kudufasha.