Yishe umwana we amuziza ko amubuza gukubita nyina
Karamuka Damaseni utuye mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana yaraye yishe umwana we mukuru witwaga Mudahoranwa Jean Bosco w’imyaka 18 amuziza ko yajyaga amubuza gukubita umugore we (nyina w’uwo mwana).
Uyu mugabo ngo ashinja umugore we ko yajyaga asambana n’abandi bagabo igihe umugabo yari afunze, ariko ngo iyo yashakaga kubaza umugore iby’iyo myitwarire ye, umugore yafatanyaga n’abana be bakamukubita.
Karamuka yafunzwe imyaka 10 azira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Afunguwe mu 2011 yageze iwe akajya ashwana n’umugore we kenshi, amushinja ko yasambanaga n’abandi bagabo igihe yari afunze kandi ngo akaba yari akibikomeza.
Abaturanyi b’urwo rugo bavuga ko uwo mugore yafatanyaga n’abana be bakajya bakubita uwo mugabo iyo yatangiraga kubyutsa amahane mu rugo.
Karamuka ucumbikiwe kuri station ya Polisi ahitwa i Nzige yemereye inzego z’umutekano ko yishe umwana we amuziza ko yajyaga amukubita akanamubuza gukubita umugore we.
Karamuka wishe umwana we yabigambiriye ntatinya no kuvuga ko naramuka afunguwe azica n’umugore we.
Tariki 20/08/2012 Karamuka yazindutse ajya kugura umuhoro mushya, awujyana kuwutyarisha, agura n’itoroshi ngo aze kubasha kumurika neza igihe yari yubikiriye nyakwigendera.
Yamwubikiriye mu gicuku cy’ijoro rishyira tariki 21/08/2012, aramutema umutwe awuvanaho.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega ndumva wagirango imyaka icumi yamaze yararyohewe
n’uburoko ! gusa akwiye guhanwa nuko nyine nanone muri ikigihe urica ugafungurwa ukongera ukica nanone ugafungurwa ! uretse ko n’imperuka yanageze ibyobyose biri mur bible !
Erega ndumva wagirango imyaka icumi yamaze yararyohewe
n’uburoko ! gusa akwiye guhanwa nuko nyine nanone muri ikigihe urica ugafungurwa ukongera ukica nanone ugafungurwa ! uretse ko n’imperuka yanageze ibyobyose biri mur bible !
Yewe nishyano uyu mwana yarageze aho gucungura ababyeyi kuri byinshi uyu mugabo keretse bamushyize kugiti ubwa karamira bose babireba naho ubundi abe nabamara azadukira abaturanyi
Murabona ko gufungura interahamwe ari bibi??? Wenda bazongera bamurekure. Uyu mwana Imana imuhe iruhuko ridashira! Amutesheje ubuto bwe kandi nyina yamureze wenyine imyaka icumi yose!
inzego zumutekano zikwiye kuba hafi cyane
akabay,icwende ntikoga,abicanyi bakomeje kubihindur,umukino ntibaziko,inamay,abayobozi,yicay,igakuraho igihano cyo gupfa,ishobora,konger,ikicara,ikagisubizaho,ntawayivuguruza,n,ubundi ni initiative,y,abayobozi,amahangayose,nabamwe,bitwako baburanir,uburenganzira,bw,ikiremwa muntu iwabo icyo gihano ntikiriho?
Hakwiye kubaho uburyo bugezweho bwo gupima imyitwarire y’abantu kugira ngo umuntu atazajya abana n’inyamanswa agira ngo n’umuntu.
Hakwiye kubaho uburyo bugezweho bwo gupima imyitwarire y’abantu kugira ngo umuntu atazajya abana n’inyamanswa agira ngo n’umuntu.
ngaho nawe umbwire!ubu se koko uyu we utinyuka kwiyicira uwo yibyqriye yanabigambiriye ab’bandi bo yabarebera izuba? uyu we agumye mubantu yamara kwica umuryango we akongera agakora jenoside!!!yaryohewe no kwica!!!
umugabo ubuterahamwe ntiburamushiramwo yo gapfa ahubwo ntajyanwe iwabo wa twese kuko yakoze amahano.
Mubigaragara uyu mugabo yabigize umukino akwiye guhanwa by’intangarugero n’abandi bikababera isomo njye ndumva yahabwa igifungo cya burundu y’umwihariko
Bayobozi,
Ikigikorwa cy kumenya ingo zirangwamo amakimbirarane kiratureba twese kugira ngo tuyakumire amaraso atarameneka.