Video: Muri ibi bihe bya #GumaMuRugo amakimbirane yo mu ngo yaragabanutse - MIGEPROF

Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’, Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagiriye kuri KT Radio ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 23 Mata 2020, yatangaje ko muri ibi bihe bya guma mu rugo amakimbirane yo mu ngo yagabanutse ku buryo bugaragara ariko ibyaha byo gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure biriyongera.

Christiane Umuhire, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'umuryango muri MIGEPROF
Christiane Umuhire, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umuryango muri MIGEPROF

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umuryango muri MIGEPROF, Christiane Umuhire, akaba asaba ko ababyeyi bakwiye guhorana amakenga bakamenya ababa bari kumwe n’abana.

Yagize ati “Ubu ikiza ni uko ababasambanyije bari mu butabera, ku buryo turashaka gukangurira abantu kugira ngo abana barindwe ku buryo bwose bushoboka. Turizera ko mu kwezi gutaha abakoze ibyo byaha bazaba bafashwe”.

Ku rundi ruhande ariko, gahunda ya guma mu rugo yatumye amakimbirane yo mu ngo agabanuka ku buryo bushimishije nk’uko Umuhire yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Njyewe mbona byaratanze umusaruro kuko abantu babonye umwanya wo kuganira no kujya inama, ariko n’ubundi utwo tubazo tugenda tuboneka mfite icyizere ko na two tuzakemuka”.

Mu nkuru yacu iheruka mu mibanire y’ingo muri ibi bihe bya gahunda ya guma mu rugo twababwiye ko mu bindi bihugu bitandukanye ku isi, umubare w’amakimbirane mu ngo ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina wiyongereye.

Ibi byanatumye Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterez, ahamagarira za guverinoma kwita kuri ibyo bibazo kugira ngo baramire ubuzima bw’abagore bahohoterwa.

Yagize ati “Twabonye mu bihugu bimwe na bimwe imibare y’abagore bahohoterwa bahamagara inzego z’umutekano yikuba kabiri, ni mu gihe abapolisi, abaganga n’abandi bakozi baremerewe kandi n’imfashanyo iri kugenda iba nke. Ndasaba guverinoma na za leta guhaguruka bakarwanya iryo hohoterwa rikorerwa abagore”.

Muri ibi bihe kandi ingo 18 ni zo zagaragawemo amakimbirane, mu gihe ukwezi gushize zari ingo 183. Abana 24 barasambanyijwe, abandi batanu bakorerwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ya 2019, ivuga ko 18% by’abagore bubatse bakorewe ihohoterwa ryo gukubita no gukomeretsa mu ngo, naho abagabo bagera kuri 7% ni bo bakorewe ihohoterwa.

Iyi raporo kandi ivuga ko abagore 8% basambanyijwe ku ngufu n’abo bashakanye mu gihe abagabo ari umwe ku ijana.

Naho ku bijyanye n’amagambo akomeretsa anababaza umutima, abagore bahohotewe muri ubwo buryo ni 19% mu gihe abagabo ari 14%.

Umva hano munsi mu kiganiro uko MIGEPROF isobanura imibanire y’abagize umuryango muri iki gihe cyo kuguma mu rugo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka