RIB irasaba abashakanye kwirinda amakimbirane muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19

Imiryango irashishikarizwa kubana mu mahoro, hirindwa amakimbirane muri bihe bidasanzwe aho abantu badasohoka mu ngo zabo kubera gahunda ya Guma mu rugo igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Imiryango irasabwa kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo
Imiryango irasabwa kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Ibi ni ibitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho ruvuga ko abaturage bakwiye kwirinda ibyaha by’ihohotera n’ibindi byaha muri rusange.

Kigali Today yifuje kumenya niba kuba imiryango isigaye imarana igihe kirekire, cyane cyane isanganywe ubwumvikane buke, idashobora guhura n’ibibazo bikomeye by’amakimbirane yanabyara ihohoterwa bityo muri iyi minsi imibare y’abahohoterwa ikazamuka.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, avuga ko bakomeje kwakira ibirego nk’ibisanzwe ariko ko nta bushakashatsi bwihariye bakoze ku bijyanye n’amakimbirane yo mu ngo muri iyi minsi.

Yagize ati “Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ntabwo rwigeze rufunga, twakira ibyo birego nk’ibisanzwe ariko nta mibare ubu dufite, ubwo byasaba kwicara hamwe tugakusanya iyo mibare iva hirya no hino mu gihugu tukabona kuyitanga”.

Ibi biratangazwa mu gihe mu bihugu nk’u Bushinwa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bloomberg, imibare yabasabye gatanya yahise izamuka ku kigero cya 25% nk’uko byatangajwe na Steve Li, umwunganizi wo mu Mujyi wa Shangai, uzobereye kuburana imanza zagatanya (Divorce).

Icyakora nk’uko Umuvugizi wa RIB, Umuhoza abivuga, basaba imiryango kubana neza birinda ibyaha.

Yagize ati “Ubutumwa duha abaturage muri rusange ni ukumenya ibyaha, bakabisobanukirwa, bakabyirinda bakabirinda n’abandi n’aho bibaye bakabimenyesha kugira ngo inzego z’ubutabera zibikurikirane hakiri kare”.

Ibi kandi byagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ku wa mbere taliki 6 Mata 2020, aho na we yemeza ko muri ibi bihe ihohoterwa rikorerwa mu miryango ryikubye inshuro ebyiri.

Yagize ati “Muri ibi byumweru bishize, twabonye mu bihugu bimwe na bimwe imibare y’abagore bahohoterwa bahamagara inzego z’umutekano yikuba kabiri, ni mu gihe abapolisi, abaganga n’abandi bakozi baremerewe, kandi n’imfashanyo iri kugenda iba nke. Ndasaba Guverinoma na za Leta guhaguruka bakarwanya iryo hohoterwa rikorerwa abagore”.

Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ya 2019, ivuga ko 18% by’abagore bubatse bakorewe ihohoterwa ryo gukubita no gukomeretsa mu ngo, naho abagabo bagera kuri 7% ni bo bakorewe ihohoterwa.

Iyi raporo kandi ivuga ko abagore 8% basambanyijwe ku ngufu n’abo bashakanye mu gihe abagabo ari umwe ku ijana (1%).

Naho ku bijyanye n’amagambo akomeretsa n’ababaza umutima, abagore bahohotewe muri ubwo buryo ni 19% mu gihe abagabo ari 14%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka