Urwego rw’umuvunyi rwitabye Inteko ku kibazo cya NUR
Abayobozi bakuru b’urwego rw’umuvunyi bitabye komisiyo ya politiki, ubukungu, uburinganire n’iterambere ry’umugore mu Nteko Ishinga Amategeko, tariki 24/07/2012 batanga ibisobanuro kuri raporo y’umwaka wa 2010-2011 baherutse gusohora ivuga ku bibazo biri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).
Kimwe mu bibazo bikomeye basubije ni ikirebana n’abanyeshuri biga muri NUR batanditse kandi baratanze ibyangombwa byose nkenerwa, maze barangiza amasomo yabo bakimwa impamyabumenyi.
Ikindi kibazo kivugwa muri iyi kaminuza ni icy’abanyamahanga bahabwa akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakanahembwa amafaranga menshi; nk’uko urwego rw’umuvunyi ruherutse kubitangaza.
Ubwo hakorwaga igenzura, ubuyobozi bwa kaminuza ngo bwavuze ko iki kibazo cyari cyaranabonywe n’abagenzuzi bo hanze, ariko ko cyari kirimo gukosoka binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho butuma nta munyeshuri uzongera kwishyura amafaranga atari yandikwa mu bitabo bya kaminuza; nk’uko Umuvunyi mukuru w’agateganyo, Nzindukiyimana Augustin yabisobanuye.
Ku kibazo cy’abanyamahanga bahabwa akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Umuvunyi mukuru w’agateganyo yatanze urugero rw’abakozi babiri bombi bashyizwe mu myanya mu kwezi kwa gatandatu umwaka w’2010, hashingiwe ku myanzuro y’inama za komite nshingwabikorwa (Executive Committees).

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko ubwo rwakoraga iryo suzumabikorwa ruteretswe inyandiko mvugo z’izo nama zashyize mu myanya abo bagabo bombi harimo uwitwa Steven Okuku wasinye kontaro y’akazi y’amezi atandatu akajya ahembwa umushahara mbumbe w’amadolari y’amerika 2675 buri kwezi (hafi miliyoni imwe n’ibihumbi 700 y’amafaranga y’u Rwanda).
Undi ni Francis Kiru wasinye amasezerano y’akazi y’amezi atandatu muri uko kwezi kwa gatandatu, akajya ahembwa umushahara mbumbe w’amadolari 3532 ku kwezi (asagaho gato miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana z’amanyarwanda).
Ibi bibazo byatumye urwego rw’umuvunyi rubaza umuyobozi mukuru wa kaminuza nkuru y’ u Rwanda, Professeur Silas Rwakabamba impamvu barenga ku Banyarwanda bashoboye barimo n’abo iyi kaminuza yo ubwayo yahaye impamyabumenyi maze bagaha akazi abanyamahanga.
Mu gusubiza iki kibazo, ubuyobozi bwa kaminuza bwasubije ko bwabikoze nyuma y’isohoka rya raporo ebyiri zagaragaje ko muri icyo gihe imicungire ya kaminuza yari mibi cyane kandi abafatanyabikorwa bayo bakavuga ko bidakosowe batazongera kuyitera inkunga.
Mu bisobanuro byahawe iyi komisiyo ya politiki, ubukungu n’uburinganire n’iterambere ry’umugore, urwego rw’umuvunyi ntirwigeze ruvuga niba rwarabajije ubuyobozi bw’iyi kaminuza impamvu yagiye iha akazi abo banyamahanga mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ko abantu bavuga ibyo batekereza haba harimo amakuru ariko se ara kurikiranwa? ariko abo banyamahanga nunva nabanyeshuri batemera bafite izihe specialite tutabona murwanda ,ese ko njya mbona abanyarwanda bamwe bava muri za kaminuza bakajya gukora muri za ministeri ho nsi reta,nubwo ntahandi biba kwisi ko umwarimu wa kaminuza yifuza kuyivamo atagiye muza bukuru,ngo tuzatezwa imbere nabanyamahanga oya rwose ,ni muhe abarimu bacu babanyarwanda amafaranga ,nabandi bazaza ,mugabanye abanyamahanga aho badakenewe nubwo tu tanga kubana nabo ariko bakore ibyo abanyarwanda badashoboye cg badashaka cg badahari ..none se tuza gira inararibonye ryari ko ahandi ziba ziva mu ma kaminuza? iki kintu kitabweho kandi murwanda tujye tuvuga urwanda tuvuge NUR twekunva ko ari recteur ,no muyindi mirimo abo bayobozi batangire kuyunva kandi ba byimenyereze kuko niryo terambere rirambye ,hba institution nti haba umuntu ngo arute ibyo akora ,naho NUR ninziza nitibagiranwa nabayizemo benshi bahugiye mu bindi na beneyo twese
Nakumiro pe! uzi kubona uwiswe expatriate ahembwa umushahara mu kwezi kumwe urenzi uwo umunyarwanda ahembwa mu mwaka wose kandi wajya kureba ugasanga akazi kose gakorwa nu munyarwanda!!! Yewe genda NUR ukwiye kwisubiraho pe.
Muraho neza bavandimwe dufatanyije gusoma uru rubuga no kubabazwa n’akaduruvayo kari muri NUR yacu! Mbaje kubaramutsanya agahinda gakomeye gaterwa n’uko Nur imeze muri iyi minsi ndetse no mu minsi yabanjirije iyi. NUR iheruka kugira agahenge kera ikiyoborwa na Prof Docteur KARANGWA Chrysoloue kuko yavugishaga ukuri cyane kandi akanga ko hari umunyeshuri warengana. Yakundaga Science cyane ndetse nagatanga na motivation ku munyeshuri uyiga ku buryo rwose umuntu yagiraga n’igitekerezo cyo guhsaka uburyo yahanga umurimo uvue kuri bimwe yize ugasanga abantu batewe ishema no kwiga kubera ko bafite umubyeyi ubari hafi ubatera akanyabugabo. Ariko njye nabashije kuyoborwa na Karangwa na Lwakabamba ku buryo nakora ikigereranyo. Lwakabamba yazanye amahinduka ya fake akuraho moto ya ILLUMINATIO ET SALUS POPULI ashyiraho ibyo ntazi. Kubera gutererana abanyeshuri ntamenye uko ubuzima bw’ikigo bumeze niho GASASIRA yahereye ateza akaduruvayo ku buyobozi bwa AGEUNR akajya anatera ubwoba abandi bafatanyije kuyobora ibintu birivanga itiku riba ryose. Ku kijyanye n’ireme ry’uburezi rero, kurishinga umuntu nka Bonfils nawe mu gihe yigishaga ntaryo yatangaga usibye kwirirwa avuga uko kera ataragira accident yakinaga basket!!!! Birababaje. Ku bazi amateka kandi bibuka ko mu myaka ya 2005 Faculté des Sciences ariyo yonyine itaragiraga ICT lab bikavugwa ko ubwo ordinateurs zaje Bonfils akiri Doyen yaziyongobeje!! Akirirwa atukana gusa ngo voyou!!! Mana tabara NUR
Kaminuza NUR ifite ibibazo bikomeye, bitazakemurwa hakiri imiyoborere dictatorial y’uruya mugabo Lwakabamba irangwa n’iterabwoba rijyanye n’itonesha ry’abantu bamuhakwaho babeshyera abandi ngo baramwanga. Urugero ni Bwana SAFARI Bonfils, abandi barimu bahaye akazina ka MALFAITEUR (Umugiziwanabi) kubera kuremera bagenzi be ama dosiye mabi adafite ishingiro. Uyu Bonfils ubwe akaba anafite dosiye nyayo muri parquet kuva muri 2006, aho umunyamahanga uva muri Ghana yamureze ko akiri Dean wa Sciences yamuhaga (we n’abandi) icyacumi buri kwezi kugira ngo kontaro zabo azemerere kongererwa, maze umunya Ghana yakimwima undi agashaka kumwirukanisha. Umunyamahanga yarafite ibimenyetso abyereka Umuyobozi mukuru wa NUR wabanjirije uriho ubu, uyu nawe urangwa n’ubunyangamugayo yahise atangiza anketi asanga ahubwo abanyamahanga bose bigishaga muri Sciences barasoraga buri kwezi ! Mbese byageze aho Parquet nkuru yoherezana umu prokireri araza asanga nibyo. Sinzi rero icyatumye malfaiteur adafatwa ngo ahanwe. Kuri Rector Lwakabamba Bonfils yatse icyacumi umwarimu w’umuzungukazi, yanze amukorera dosiye amubeshyera maze Lwakabamba aramwirukana. Umunyamahanga yahise yandikira Ministre w’uburezi byose arabivuga, bamusubiza mu kazi. Malfaiteri ntiyahanwe, ahubwo Lwakabamba wari umaze kumenya ko yamubeshye, yamugize inshuti, ubu ubu ni umuyobozi mukuru ushinzwe quality na primes zitubutseeeee!
Rector Lwakabamba azira umuntu wese umubwiza ukuri, utemera amafuti n’imiyoborere mibi. Bene abo bantu akora uko ashoboye kugira ngo abirukane. Nicyo Mwarimu Rwagasana Gerard yazize, nicyo Mwarimu Naramabuye amuziza, ndetse na Prezida wa APARU uriho ubu, n’abandi benshi yagiye yirukana bakagenda bucece.
Siniriwe mvuga ukuntu quality ya education yaguye hasi cyane kuri Lwakabamba, kubera kuzana abanyamahanga incompetent no guhoza abanyarwanda mu gihirahiro ntibagire umutuzo utuma bakora neza. Ubu noneho asigaye akoresha guha amanota yishakiye mabi umukozi ashaka kwikiza... Birababaje.
Ibihugu byose bikeneye kandi bikoresha abanyamahanga, ariko bibakoresha aho abenegihugu babuze, maze bakazagira n’uruhare mu kwigisha abenegihugu bazabasimbura amaherezo. Uwakwandika ibya NUR yagura amakayi akajya ahantu mu mwiherero w’icyumweru byibuze. Birababaje ariko kandi bikwiye kwitabwaho n’abayobozi b’igihugu kuko igihugu kidafite education ihamye kiba kitegurira ibibazo ejo hazaza.
Muraho,
abanyarwanda bati: uwavuga iby’inzuki ukuki ntibwaribwa.
NUR irimo ibibazo birenze ibyo mwakwibaza.
Abantu bimwa imishahara kandi barakoze,
Igitugu cya Prof Rwakabamba mwazabibaza Mwarimu Naramabuye n’abandi.
Abantu bakora ibizamini bagatsinda ariko ntibahamagarwe cg bagahindurirwa imirimo.
Gushyira mumyanya abantu badashoboye ariko b’inkomamashyi batahindura ibyo Rwakabamba yavuze,etc.
80,500 Rwf ngo ya registration
Abaka suspension imyaka igahita batazibonye.
uwakora urutonde byafata nk’ukwezi.
Muzabaze abantu baha serivise (Service) NUR igihe bishyurirwa. Ubu ibigo byinshi bisigaye byinubira NUR kubera gutinda kwishyura.
Ikintu 1 nayishimira yaratureze ariko ubuyobozi buriho bukwiye kuvugururwa cg igakomeza gukura nk’isabune.
Yewe Nur iteye agahinda, abantu bata amadossier yabanyeshuri kugeza naho bata nayo bishyuriyeho!!! ikeneye kuvugururw uhereye hasi. Hakeneye umuconsultant waza agakore re-org yikigo ahereye no kuri structure yose kugeza no muri proffessionalism kuko hari imigenzereze iteye ubwoba kiuuryo abantu barangaye gato, kaba.
Nur ndayikunda peee,inama nagira ubuyobozi bwayo nuko bagabanya aba expatriate staff ,bagasigarana ufite ubumenyi bwihariye abanyarwanda badafite ,nahobundi (income) za Kaminuza zizakomeza kuyonga....Ikindi nuko n’abakozi b’abanyarwanda bize bariho kandi bashoboye.Murakoze gutambutsa coment yanjye.
Nari nziko uyu muco wo gusahura igihugu hakoreshejwe kuzana abanyamahanga bahembwa akayabo bagahaho boss uba muri IRST honyine kwa NDUWAYEZU none n’ahandi baramwiganye?? yEWE, NI AKUMIRO!!!
Uku gukoresha abanyamahanga batanga icy’icumi ntibiri muri NUR gusa no muri IRST birahari cyane. Umuyobozi mukuru NDUWAYEZU azana abantu akabahemba umurengera barangiza bakamuhaho. Leta waragowe.!!!
jye nabagenzi banjye twataye umwaka kubera imikorere idahwitse . Cyakora nabagira inama bana muri kwiga kaminuza. Mumenye ko ibibazo bihari kandi mukore cyane buri wese ku giti ke kuko isi ntigira imbabazi. Abandi rero ntimugatangaze imishahara y’ abanyamahanga kuko birenze igipimo . None urwanda cg kaminuza ntigira nyirabyo ikibazo?
Ni ukuri muri intwali abantu mwatangiye gukora isesengura ku bibazo byo muri NUR. Abanyagihugu bayikoramo babaye banduhire abandi. Ibaze nawe abanyamahanga 50 bayikoramo bahembwa 48% by’amafaranga agenerwa imishara. Abandi basigaye barenga 800 bagabana 52% asigaye!!!!
Ni agahomamonwa. Abanyarwanda bariraga batarabona, dore ko na TOP UP bari barahawe nayo yavanweho. Kaminuza weeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!
ese kobavuga ngo umutungo utameze neza hari ibiza byaba byaribasiye ibikorwa remezo bya nur .niba ari ntabyo nibashakishe uri kuyabyinira nokuyazamuramo imiturirwa ibiryozwe hakiri kare kuko ingaruka usanga zibasira ahanyeshuri abayariye bibyagiriye mu mashato yabo.