Urwego rw’umuvunyi rwitabye Inteko ku kibazo cya NUR
Abayobozi bakuru b’urwego rw’umuvunyi bitabye komisiyo ya politiki, ubukungu, uburinganire n’iterambere ry’umugore mu Nteko Ishinga Amategeko, tariki 24/07/2012 batanga ibisobanuro kuri raporo y’umwaka wa 2010-2011 baherutse gusohora ivuga ku bibazo biri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).
Kimwe mu bibazo bikomeye basubije ni ikirebana n’abanyeshuri biga muri NUR batanditse kandi baratanze ibyangombwa byose nkenerwa, maze barangiza amasomo yabo bakimwa impamyabumenyi.
Ikindi kibazo kivugwa muri iyi kaminuza ni icy’abanyamahanga bahabwa akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakanahembwa amafaranga menshi; nk’uko urwego rw’umuvunyi ruherutse kubitangaza.
Ubwo hakorwaga igenzura, ubuyobozi bwa kaminuza ngo bwavuze ko iki kibazo cyari cyaranabonywe n’abagenzuzi bo hanze, ariko ko cyari kirimo gukosoka binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho butuma nta munyeshuri uzongera kwishyura amafaranga atari yandikwa mu bitabo bya kaminuza; nk’uko Umuvunyi mukuru w’agateganyo, Nzindukiyimana Augustin yabisobanuye.
Ku kibazo cy’abanyamahanga bahabwa akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Umuvunyi mukuru w’agateganyo yatanze urugero rw’abakozi babiri bombi bashyizwe mu myanya mu kwezi kwa gatandatu umwaka w’2010, hashingiwe ku myanzuro y’inama za komite nshingwabikorwa (Executive Committees).

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko ubwo rwakoraga iryo suzumabikorwa ruteretswe inyandiko mvugo z’izo nama zashyize mu myanya abo bagabo bombi harimo uwitwa Steven Okuku wasinye kontaro y’akazi y’amezi atandatu akajya ahembwa umushahara mbumbe w’amadolari y’amerika 2675 buri kwezi (hafi miliyoni imwe n’ibihumbi 700 y’amafaranga y’u Rwanda).
Undi ni Francis Kiru wasinye amasezerano y’akazi y’amezi atandatu muri uko kwezi kwa gatandatu, akajya ahembwa umushahara mbumbe w’amadolari 3532 ku kwezi (asagaho gato miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana z’amanyarwanda).
Ibi bibazo byatumye urwego rw’umuvunyi rubaza umuyobozi mukuru wa kaminuza nkuru y’ u Rwanda, Professeur Silas Rwakabamba impamvu barenga ku Banyarwanda bashoboye barimo n’abo iyi kaminuza yo ubwayo yahaye impamyabumenyi maze bagaha akazi abanyamahanga.
Mu gusubiza iki kibazo, ubuyobozi bwa kaminuza bwasubije ko bwabikoze nyuma y’isohoka rya raporo ebyiri zagaragaje ko muri icyo gihe imicungire ya kaminuza yari mibi cyane kandi abafatanyabikorwa bayo bakavuga ko bidakosowe batazongera kuyitera inkunga.
Mu bisobanuro byahawe iyi komisiyo ya politiki, ubukungu n’uburinganire n’iterambere ry’umugore, urwego rw’umuvunyi ntirwigeze ruvuga niba rwarabajije ubuyobozi bw’iyi kaminuza impamvu yagiye iha akazi abo banyamahanga mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
NUR,ifite ibibazo bya Human resource Management,wagirango nta bashinzwe abakozi bahari?kuko ibibazo abakozi bafite ntawe ubyitaye ho pe.aba depite ni muhamagaze Rwakabamba
NUR byo irakabije mu gukoresha aba expatriate staff muburyo butari ngombwa.ubu se ko Rector wa nur avugango babazanye kubera ibibazo by;imicungire,ko DF (ni umu nya kenya)ahari kuva kera kuki byahabaye?usanga bahari ari ba director ,ariko sibo bakora,usanga aba nyarwanda aribo bakora bo bagatanga report.ba ga sinya . nka ICT,FINANCE,INTERNAL AUDIT, N’AHANDI, USANGA HARIMO ABANTU BASHOBOYE AKO KAZI NDESTE NI NABO BAGAKORA.IBI BIGOMBA GUKEMUKA KUKO NI IMARI,N’AMABOKO Y,ABANYARWANDA, BABA BARYA
aba expatriate staff baba muri kaminuza,bagomba guhembwa amafaranga,nk’abanyarwanda ;batabyemera bakareka akazi kuko ntakintu na kimwe bakora abandi batakora.urugero nk’uwo wasta generator.ninde muntu waba urangije electricite utabikora,none se ibindi bigo nabyo bifite abanyamahanga babyakiriza generator?none se ntizaka? non non non bigomba kwigwaho neza.ureste uwo hari n’abandi bakora imirimo simple n’abandi bakora kandi ntibanyunyuze igihugu bene kariya kageni
kaminuza bwo ifite ibibazo byinshi bigomba gukemuka pe
ibibere muri kaminuza bibazwa umuvunyi gute? kaminuza ikora amakosa menshi mu mitangirwe ry’ akazi ikanasiragiza abantu mu itangwa ryi ibyangombwa ba nyirabyo baba bafitiye uburenganzira abadepite bazabikurikiranire hafi.
Yewe, NUR niyo gufashwa kuko basiragiza abanyeshuri ukayoberwa. Ntibatinya no kukubwira ko dossier yatakaye!
hari uwitwa ngo mabolokoj ngo ashinzwe gukora generator ariko aho kuzikora arazica hakaza abanyarwanda bakaba aribo bazikora jye ndabizi neza mba mpibereye ntacyo azi nabihagararaho nimbere ye
abo bose batanga icya cumi, bizwi kuva kera.umunyamahanga kuyatanga biroroshye.muzabaze uwitwa feix akorli yayatanze imwyaka ibiri nyuma arabyanga ...muzabibaze prof.chrisologe arabizi...
abo bose batanga icya cumi, bizwi kuva kera.umunyamahanga kuyatanga biroroshye.muzabaze uwitwa feix akorli yayatanze imwyaka ibiri nyuma arabyanga ...muzabibaze prof.chrisologe arabizi...
Abavunyi na bo barigorewe! Umuntu azajya akora amakosa aho kubibazwa bibazwe umuvunyi? Ni gute batinya umuntu kandi bitwa ngo ni abadepite? Reka tubitege amaso
Bazajya bahamagara gusobanura amakosa n’ibyaha ba nyirukubikora bigaramiye. babuzwa n’iki guhamagara abo ba nyirabayazana ko baba bari mu gihugu kandi ko inteko ishobora guhamagaza uwo ariwe wese. Uwo muyobozi baramutinya kweri nkuko nawe ajya abyigamba ngo "ntahamagarwa". mwari muzi se ko ngo muri NUR umuntu ushinzwe kwatsa Generator ari expatriate uhembwa 2500US$, ngo kuko nta munyarwanda wabishobora!im telling you generator, ya mashini bacana iyo umuriro wa EWSA ugiye ngo bashobore kubona amashanyarazi!! Ni akumiro ndakabura u Rwanda!