Umwana wa Miss Bahati na K8 Kavuyo yateruwe na Perezida Obama

Ethan Muhire umaze ibyumweru bitatu avutse kuri Bahati Grace, Miss Rwanda 2009 na K8 Kavuyo yaraye ateruwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.

Perezida Obama uri mu rugendo rwo kwiyamamaza muri Leta ya Iowa, yageze ahitwa Marshalltown yakirwa n’imbaga y’abamushyigikiye mu ishuri ryitwa B.R. Miller Middle, aho n’ababyeyi ba Ethan Muhire nabo bari baje kumwumva.

Nyuma yo kuvuga ijambo yari yageneye abamushyigikiye, Perezida Obama yatambutse mu bari bamuteze amatwi, asuhuza bamwe, ageze kuri Ethan Muhire amuterura mu maboko ye, anamusuhuza amusoma mu ruhanga.

Imbuga z’ibinyamakuru suomenkuvalehti na indiatimes zasohoye amafoto ya Perezida Obama ateruye umwana witwa Ethan Muhire ariko ntaho amazina y’ababyeyi be agaragara.

Uyu mwana utazi ibyo ari byo yakorewe ibyo benshi bafite mu nzozi. Photo/suomenkuvalehti.
Uyu mwana utazi ibyo ari byo yakorewe ibyo benshi bafite mu nzozi. Photo/suomenkuvalehti.

K8 Kavuyo yashimishijwe cyane n’icyo gikorwa maze yandika ku rukuta rwe rwa facebook ko yishimiye kuba umwana we akoze amateka akiri muto. yagize ati "Wasomwe n’igihangange ku isi Nyakubahwa Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika uyu munsi i Marshalltown IA!! Papa na Mama turakwishimiye….."; nk’uko tubikesha Inyarwanda.com

Perezida Obama ari mu rugendo rw’iminsi itatu yiyamamaza muri Leta ya Iowa , imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ari gushaka amajwi mu matora azahanganamo na Mitty Romney mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Bahati Grace wari umaze imyaka 3 ari Miss Rwanda azasimburwa mu kwezi gutaha n’umwe mu bakobwa 15 bari guhatanira uwo mwanya.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

@JPaul uranyishe kabisa ngo Obama yamuteruye kuko yabonaga ababaje! Hahahaha ni hatari nta wamenya impamvu yamuteruye kereka umuntu amubajije...

hhaahaha! yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize

Hhahaaaa ariko menya abanyarwanda tukiri abakene kabisa urabona ngo uriya mwana iwabo barabura n’ibyo bateruramo umwana? Birababaje Obama yamuteruye kuko yabona ababaje!!!

JPaul yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize

Uyu mwana tumwifurije guhirwa no kugera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa leta z’ubumwe z’Amerika. Ariko K8 ntabwo tumumenye!

Kamana Anastase yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize

Uyu mwana tumwifurije guhirwa no kugera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa leta z’ubumwe z’Amerika. Ariko K8 ntabwo tumumenye!

Kamana Anastase yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka