Umwana wa Miss Bahati na K8 Kavuyo yateruwe na Perezida Obama
Ethan Muhire umaze ibyumweru bitatu avutse kuri Bahati Grace, Miss Rwanda 2009 na K8 Kavuyo yaraye ateruwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.
Perezida Obama uri mu rugendo rwo kwiyamamaza muri Leta ya Iowa, yageze ahitwa Marshalltown yakirwa n’imbaga y’abamushyigikiye mu ishuri ryitwa B.R. Miller Middle, aho n’ababyeyi ba Ethan Muhire nabo bari baje kumwumva.
Nyuma yo kuvuga ijambo yari yageneye abamushyigikiye, Perezida Obama yatambutse mu bari bamuteze amatwi, asuhuza bamwe, ageze kuri Ethan Muhire amuterura mu maboko ye, anamusuhuza amusoma mu ruhanga.
Imbuga z’ibinyamakuru suomenkuvalehti na indiatimes zasohoye amafoto ya Perezida Obama ateruye umwana witwa Ethan Muhire ariko ntaho amazina y’ababyeyi be agaragara.

K8 Kavuyo yashimishijwe cyane n’icyo gikorwa maze yandika ku rukuta rwe rwa facebook ko yishimiye kuba umwana we akoze amateka akiri muto. yagize ati "Wasomwe n’igihangange ku isi Nyakubahwa Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika uyu munsi i Marshalltown IA!! Papa na Mama turakwishimiye….."; nk’uko tubikesha Inyarwanda.com
Perezida Obama ari mu rugendo rw’iminsi itatu yiyamamaza muri Leta ya Iowa , imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ari gushaka amajwi mu matora azahanganamo na Mitty Romney mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.
Bahati Grace wari umaze imyaka 3 ari Miss Rwanda azasimburwa mu kwezi gutaha n’umwe mu bakobwa 15 bari guhatanira uwo mwanya.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
hahaaaaa natwe ejo nitwe u neva knw’ bt kbxa nbyza pe,,,,,
ese it was happen?
Uyu mwana impamvu yamuteruye ni uko ari umwirabura nka Balak Obama. Bivuze ko President Obama ari kimenyetso cyo kwerekana ko agikunze aho akomoka (Afrika)
Aha abacu bamara imyaka ni myaka batazi hanze uko hasa none uruhinja rutaramara nukwezi ruvutse baruzererana mumbaga ya biyamamaza aha ni dange gusa njye mbona Obama hariya yarerekanye ko fatanije nabatindi nyakujya batabona ayo bishyura umukozi wumwana,
kandi ntanimpamvu yo kwemera ko ari uwabo kuko ntaho ababyeyi be bagaragara.
Baratubeshya nyina se ko batamutweretse cg ngo bandike amazina ya nyina???????????????????
ni byiza nibyo kwishimira uyu mwana ni umunyamugisha!
Imana izamuhe amahirwe nkiya présent Obama umugisha kuri uwomwana
J.PAUL NAWE! UBWOSE NTUBONAKO BADUHAYE!GUSA NJYE NDABIKEMANGA!AHO OBAMA YABA YABENGUTSE MISS FROM RWANDA!!K8 CUNGA SANA!
Guterurwa n’ibiganza by’umuntu nkawe mbona nta gitangaza kirimo kuko na Obama ubwe ibyo aribyo byose ntiyabyawe na Miss cg Mister gusa jye mbona hari impamvu yatumye amuterura.
1. Bishoboka ko arirwo ruhinja rwonyine rwari muri salle kuko bishoboka ko iyo couple ya Kavuyo na Miss ikennye bityo bakaba batabasha kwishyura umukozi bityo bakiyemeza kumuhorana every where, erega hariya hantu ubuzima ntibworoshye! Obama niwe mwana yabashije kubona.
2. Birashoboka ko aka kana kagaragaye nk’akava mu bakene bityo Obama yabikoze yerekana ko yifatanije classe y’abakene
Ariko ni byiza da!
IBIBONDO NIMIGISHA NGO MUTAHE!K8 WE SUBIRAYO NTAMAHWA GUSA SIKO BOSE BAZATERURWA NA OBAMA.
IBIBONDO NIMIGISHA NGO MUTAHE!K8 WE SUBIRAYO NTAMAHWA GUSA SIKO BOSE BAZATERURWA NA OBAMA.
@JPaul uranyishe kabisa ngo Obama yamuteruye kuko yabonaga ababaje! Hahahaha ni hatari nta wamenya impamvu yamuteruye kereka umuntu amubajije...