Umuyobozi wa FDLR waguye mu mirwano i Rutshuro
Umurwanyi wa FDLR akaba n’umuyobozi muri uwo mutwe, Soki Sangano Musuhoke yitabye Imana tariki 09/07/2013 mu mirwano yahuje FDLR n’ingabo za M23 ahitwa i Busanza muri Rutshuro mu masaha ya saa tanu z’ijoro.
Nk’uko umuvugizi w’ingabo za M23 Col Kazarama yabitangarije umunyamakuru wa Kigali Today, ngo abarwanyi ba FDLR babateye mu masaha y’ijoro nkuko basanzwe babatera haba imirwano ikomeye.
Col Kazarama avuga ko uretse Soki Sangano Musuhoke witabye Imana ngo hari n’abandi barwanyi barindwi bahasize ubuzima ndetse bahata ibikoresho bya gisirikare.
Iyi ntambara yamaze igihe kitari gito yabayemo ibikorwa by’ubusahuzi bw’amatungo, Col Kazarama akaba avuga ko uretse imirwano yabahuje na FDLR, ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu imirwano yari yongeye kubura i Kanyarucinya aho ashinja ingabo za Congo FARDC hamwe n’abarwanyi ba Mai Mai hamwe na FDLR kubarasaho.
Kuva taliki 06/07/2013, M23 yagiye itangaza ko iri kugabwaho ibitero ahantu hatandukanye harimo i Kanyarucinya hamwe na Kibati hafi y’umujyi wa Goma, abarwanyi ba Mai Mai na FDLR bakaba baratemaguye umuturage banyuze ku ngabo za Leta ya Congo hamwe na MONUSCO ariko umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Julie Paluku yabiteye utwatsi avuga ko ari inyeshyamba zateye izindi nyeshyamba nta ruhare ingabo za Congo zabigizemo.
Imirwano hagati ya M23, ingabo za Congo hamwe n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai yongeye kuba nyuma y’uko raporo y’impugucye z’umuryango w’abibumbye zitangaje ko M23 itagifite imbara nkizo yari ifite mbere ndetse ngo ntirengeje abasirikare 1500.
Ingabo za Congo nazo zivuga ko zimaze kwihaza mu kurinda umutekano waho zikorera kubera ingabo nshya zazanye mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’uko abari abasirikare bahakorera batsinzwe urugamba bahimuwe bakajyanwa kure.
M23 yakunze kuvuga ko ingabo za Leta ya Congo zikorana n’umutwe wa FDLR ariko Leta ya Congo ikabihaka, aho umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyaruguru Col Olivie Hamuri kuri uyu wa mbere yatangaje kuri BBC ko FDLR idashobora kubegera kuko bayirwanya.
Umuyobozi wa FDLR wiciwe i Busanza agaragara muri raporo yakozwe n’umuryango w’abibumbye muri 2011kuba ari mu bahungabanya umutekano mu mutwe wa RUD.
Iyo raporo ivuga ko Soki Sangano Musohoke (Musuhuke) yayoboraga RUD muri Kivu y’amajyaruguru muri Rutshuro afite abarwanyi bari hagati ya 40 na 60 bakora ibikorwa byo gusoresha abaturage kugera ku kiyaga cya Edward.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbanjye kubasuhuza mwiriwe jyewe inama nagira FDLR nuko
bataha murwababyaye batitaye kubitekerezo byabayobozi babo kukobobabifitemo inyungu nikimwaro cyamahano basize bakoreye abanyarwanda(jonoside yakorewe abatutsi mu 1994) arikonabo iherezoryabo nukugwa kugasozi nkimbwa ex:nka musuhuke sangano wiyise sok naho banabato murimwayo mashyamba nimuyavemo ntaciza kiyarimo nimuzedore abandi mwabanaga bagezekure mwiterambere barihoneza ntacyobabaye.
Imana itabare Afrika
BIZARANGIRA
ariko wowe ibyi ntambara urabizi, yatobaguwe wagirango ni sekuru. Uriya niwe, gusa inama nakugira niba mwarikumwe zeyuka byarangiye taha cyangwa nawe ejo rukubone, ariko ubundi ayo mashyamba murayakoramo iki urwanda na mahoro, none nigihano cyo gupfa cyavuyeho
reka ngusubize Mweusi
1. ibyo ushaka ni raporo si inkuru, naho kuvuga ngo imirambo M23 irayifite ubishaka ujye kuyireba harimo n’umuCol Kambale wakomeretse wa FDLR wafashwe, ahubwo usabe wenda bazakwereke amafoto yabo aho guhakana ko ifoto atari umuntu buriya se bamusabye kuryama kugira ngo afotorwe ameze kuriya? Soki apfa kangahe kuburyo wabona indi foto ye ameze kuriya?
2.umwanya wo kwerekana uyu murwanyi ntiwari kuboneka kandi intambara yari igikomeje no mu gitondo, ubundise niba uzi Soki ntiyakoranaga na FARDC MONUSCO se ko ntacyo yari yaravuze? niba babona ntanyungu or batabishaka ntabyo bakoze kuko ni uburenganzira bwabo.
3. iyo uvuga guhuruza abanyamakuru, wibwira ko aho ikorera haba bangahe, uzi aho byabereye ni kure kungana iki kuburyo buriwese yagerayo? abayikoze se ubanenze iki?
4. wigeze utega amatwi radio pkapi ibyo yatangaje ngo wumve, uretse intambara yo kuraswaho nayo ubwayo ndavuga MONUSCO yarashweho irarwana na Mai Mai zifatanya na FDLR bamwe barakomereka abaturage barahunga
kutemera ibintu ntibivuze ko ataribyo, aba banditse inkuru akazi ni ugushaka amakuru, niba udashimwe ibyo bakugejejeho nuburenganzira bwawe, nagira nkumenyeshe ko uretse Soki, hapfuye abamurinda 7, naho intambara yo mu gitondo yatumye MONUSCO iraswaho yatwaye ubuzima bwa abasirikare ba Congo 11
ariko nkuriya mbonye(wiyise nyahu) usa naho ashyigikiye soki, buriya arakomeje? cyangwa wasanga muri kumwe muri congo.pole kabisa ahubwo nawe niba udatashye murwakubyaye, uratahiwe.
m23 ikwiye gufashwa na ka karere kose ndetse na RDF ikabigiramo uruhare rukomeye kuko nge mbona nabwo ari uburyo bwuza bwokurwanya FDLR Banyarwanda,banyarwanda kazi nshuti z’uRwanda m23 niyogushimirwa no shyigikirwa
Ariko mwaragowe kweri,iyi foto niyo mwateruye ahandi,nonese fdrl niyo yarwanye iba ariyo ipfa da!cyakora muri ibitangaza muzi gushyushya imitwe yabatagira analyse,kandi mujye mwirinda gushyuhaguzwa.
BAKOZE NEZA 100% BARASE NA MUDACUMURA
Nabandi ba fdlr babe bitegura dore ko ntacyo bagira ngo bakirye uretse kwica,gusahura n’ibindi.
Birakaze
imana
ibashe
Njye mbona m23 yagakwiye gufashwa kuko itwicira abasize bahekuye urwanda