Umuyobozi wa FDLR waguye mu mirwano i Rutshuro
Umurwanyi wa FDLR akaba n’umuyobozi muri uwo mutwe, Soki Sangano Musuhoke yitabye Imana tariki 09/07/2013 mu mirwano yahuje FDLR n’ingabo za M23 ahitwa i Busanza muri Rutshuro mu masaha ya saa tanu z’ijoro.
Nk’uko umuvugizi w’ingabo za M23 Col Kazarama yabitangarije umunyamakuru wa Kigali Today, ngo abarwanyi ba FDLR babateye mu masaha y’ijoro nkuko basanzwe babatera haba imirwano ikomeye.
Col Kazarama avuga ko uretse Soki Sangano Musuhoke witabye Imana ngo hari n’abandi barwanyi barindwi bahasize ubuzima ndetse bahata ibikoresho bya gisirikare.
Iyi ntambara yamaze igihe kitari gito yabayemo ibikorwa by’ubusahuzi bw’amatungo, Col Kazarama akaba avuga ko uretse imirwano yabahuje na FDLR, ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu imirwano yari yongeye kubura i Kanyarucinya aho ashinja ingabo za Congo FARDC hamwe n’abarwanyi ba Mai Mai hamwe na FDLR kubarasaho.
Kuva taliki 06/07/2013, M23 yagiye itangaza ko iri kugabwaho ibitero ahantu hatandukanye harimo i Kanyarucinya hamwe na Kibati hafi y’umujyi wa Goma, abarwanyi ba Mai Mai na FDLR bakaba baratemaguye umuturage banyuze ku ngabo za Leta ya Congo hamwe na MONUSCO ariko umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Julie Paluku yabiteye utwatsi avuga ko ari inyeshyamba zateye izindi nyeshyamba nta ruhare ingabo za Congo zabigizemo.
Imirwano hagati ya M23, ingabo za Congo hamwe n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai yongeye kuba nyuma y’uko raporo y’impugucye z’umuryango w’abibumbye zitangaje ko M23 itagifite imbara nkizo yari ifite mbere ndetse ngo ntirengeje abasirikare 1500.
Ingabo za Congo nazo zivuga ko zimaze kwihaza mu kurinda umutekano waho zikorera kubera ingabo nshya zazanye mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’uko abari abasirikare bahakorera batsinzwe urugamba bahimuwe bakajyanwa kure.
M23 yakunze kuvuga ko ingabo za Leta ya Congo zikorana n’umutwe wa FDLR ariko Leta ya Congo ikabihaka, aho umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyaruguru Col Olivie Hamuri kuri uyu wa mbere yatangaje kuri BBC ko FDLR idashobora kubegera kuko bayirwanya.
Umuyobozi wa FDLR wiciwe i Busanza agaragara muri raporo yakozwe n’umuryango w’abibumbye muri 2011kuba ari mu bahungabanya umutekano mu mutwe wa RUD.
Iyo raporo ivuga ko Soki Sangano Musohoke (Musuhuke) yayoboraga RUD muri Kivu y’amajyaruguru muri Rutshuro afite abarwanyi bari hagati ya 40 na 60 bakora ibikorwa byo gusoresha abaturage kugera ku kiyaga cya Edward.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
uwiteka akomeze gutanga amahoro kubo yaremye
wewe wiyise MWEUSI Dinosaure wavuga ko utamuzi ariko ntiwahakana ko ariwe nonese gutsinda kurugamba nuguhuruza ikindi urumva ari wewe usobanukiwe FDRL na MONUSCO bitandukaniyehe wewe tuza nawe niba uri umu FDRL itegure gutaha cyangwa uraswe ntakindi nakubwira
turasaba amahanga afatire RDC ibihano bikomeye kubera gukorana n’abakoze Genoside mu rwanda kuva kera kdi Congo ikabihakana ubu se ibi bimenyetso na raport za UN kuki ntagaciro zihabwa, bavuga urwanda baka rufatira ibihano,ubwo s’ubutabera n’ukubogama.Congrs M23 tukurinyuma kuko urwanira ukuri,kdi muzatsinda imana ibarinde gusa.
Ariko iyo mwandika inkuru nk’iyi muba mubwira abantu bameze bate? Hanyuma abasomyi b’inkuru nabo bakikirigita bagasekaaa!!!
Nsubiza ibi:
1. M23 yishe uwo Colonel n’abandi barwanyi ba FDLR birangira bityo? Ese iyo mirambo iarayifite cg FDLR yayihunganye???? Kutwereka iyi Photo y’umuntu warashwe ni ibisanzwe, ushaka amafoto kuri Internet ni uruhuri.
2. M23 yaba yakoze agashya nk’aka ntihamagare MONUSCO ngo ize irebe, ifate amafoto????? Inatangaze iyi nkuru???
3. Kuki M23 itahuruje abanyamakuru ngo bafate iyi nkuru, maze ibe iri ku mbuga za internet nyinshi???
4. Kuki MONUSCO ntacyo ivuga kuri ibi bintu? N’uko se itari muri kariya gace kavugwa ko kabereyemo iyo mirwano?
Iyi nkuru ni ugushushya imitwe y’abatagira ubwenge bwo gusesengura, ABAZI GUSOMA INKURU nababwira iki da!
congs M23, UYU MUGABO YARI YARA MAZE ABA KONGOMANI, AHO YICAGA UMUNTU I RUTSHURU AKA MUCA IJOSI, AKA MANIKA UMUTWE WE KU GITI MURI QUARTIE. UWICA NICYUMA NAWE NICO YICISHWA.NYAGASANI AHIMBAZWE, NAWE YARI MUBANTU BATUMA TUTISUBIRIRA IWACU I RUTSHURU.
ariko mwaragowe koko!!!uwababwira ukuntu ahandi hari amahoro barya bakaryama bakuzukuruza bakishima ntimwajya muraya!!!iyabaga mwari muzi!mbe intambara imaze iki?icyo nababwira ntiri hose naho iri ntigera kuri bose.\,kuki wowe utayitarura?mbe munyamakuru uri gukora iki cyatuma abantu bayirinda?
ariko Imana yaragowe, harya aba nabo bitaba Imana, ari njyewe navuga ko yapfuye naho kuba yitabye Imana byo simbihamya