Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi yatawe muri yombi

Gatera Stanley, umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi, ari mu maboko ya polisi kuva kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012 azira inkuru y’igitekerezo yasohotse mu kinyamakuru ayobora. Gatera ashinjwa ko iyo nkuru igaragaramo ivangura.

Tariki 28/06/2012, ikinyamakuru Umusingi cyasohoye inkuru yari nk’igitekerezo kivuga ngo “impamvu abagabo bahura n’ibibazo bakurikiye ubwiza bw’abakobwa bitwaga Abatutsi”. yandikwa kuri page yitwa Mbigenze nte, ikunda kuvuga ku bijyanye n’urukundo.

Iyi nkuru ntiyashimishije umuryango wa “Pro-femmes Twese Hamwe” kuko yandikiye ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) basaba ko bakurikirana umuntu wanditse iyo nkuru.

Tatiki 31 Nyakanga ubwo Gatera yitabaga inzego zishinzwe iperereza yahagaristwe amasaha ane ariko ararekurwa arataha gusa kuri uyu gatatu mu masaha ya saa tanu nibwo byemejwe ko afungwa akajyanwa kuri sitasiyo ya polisi Kicukiro.

Gatera Stanley avuga ko akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside nkuko; Pro-femmes yabimuregaga, ariko we akavuga ko icyakozwe atari inkuru ahubwo ari igitekerezo.

Umuvugizi wa police y’igihugu, Supt. Theos Badege, yatangarije Kigali today ko Gatera Stanley akurikiranyweho ivangura ryagaragaye mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umusingi ayobora.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Muduhe link iyo nkuru tuyirebe neza kuko urwo rubanza ni uruca abana,uregwa bamuhe umwanya yisobanure. Iyo mubona umuntu ajya gushaka hanze se nuko mu Rwanda nta bakobwa beza bahuzuye?gusa bisaba kwitonda kuko ushobora guseba pe! no mu madini bibamo

Mami yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Gufungwa bya Gatera byaratubabaje. Twizere ko ubuyobozi bw’igihugu buzamurekura vuba. Koko rero Gatera ni umunyamakuru ushobora kubera urugero abandi. Inkuru zose yankika ziba ali ukuli. Ntavangura amoko, igitsina, uturere n’amadini. Bityo ali mubahesha ishema itangazamakuru nyarwanda. Mwifulije gukomera kandi akizera.

Mahoro Jean Paul yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

None se uko inkuru yaba imeze kose, harubwo muri iyo nkuru bigaragara ko "harumugambi wo kurimbura ubwoko urimo?" ko aricyo twakwita ingengasi!!! Jyenda rwanda uyobowe buhumyi!

nadia yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ese inkuru yanditswe ni iyihe? kuki itagaragazwa ngo twese dusesengure iyo nkuru, bityo ngo tumenye niba ari ibyo agerekwaho. Jye ndabona iyi nkuru ituzuye.

Rucari Innocent yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

ndifuza ko munsobanurira?ikintu kitwa ingengabitekerezo ya genocide ryari? iyo kivuze ibibi ku batutsi?ese iyo babavuzeho ibyiza nabwo byitwa ingengabitekerezo?munsobanurire

mukurarinda yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Niba abanyamakuru baba babuze ibyo bavuga bagiye gufata isuka bagahinga bakareka kwanjwa, erega abenshintanibyo bize n’abize ni abaswa gusa bacuraga inkota( gukopera mu ishuri) abo rero ntitubakeneye nibakazarusenya. Apol uri injiji pe kuba ari umututsi byamuhanaguraho icyaha? NAWE UKWIYE INGANDO

Uwineza yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

EREGA KWISANZURA SI UGUSANZA IBYO USANZE
BAGE BAMENYA KO UBWO BURENGANZIRA HARI AHO BUGARUKIRA, IYO UGEZE KUMOKO, MUZIKO
ARIYO YABICIYE MURIKIGIHUGU, IYO UYAVUZE RERO IMITIMA YABANYARWANDA IRIKANGA.
NDABWIRA ABANYAMAKURU.
MURAKOZE

habineza yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ubwo na we ari umututsi ntacyo bazamutwara da... Hahahah... Gusa bamuhannye byaba ari urugero rwiza

Appolo yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ariko niba mushaka kuba abanyamakuru beza mugomba kudushyiriraho inkuru yatangaje cg mukaduha link. naho kutubwira title ntibihagije kandi ntawamucira urubanza atamenye neza ibyo avuga muri iyo nkuru. Kuba abatutsi , abatwa, abahutu barabayeho, nubu bariho gusa ntagaciro bifite cg byakagombye kugira mubuzima busanzwe (gutanga akazi, ishuli, etc). byakagombye kuba symbolique. ariko niba yaribasiye abatutsi, abavuga amafuti, etc. ibyo yabibazwa. ariko kuvuga ko babayeho cg etc , ibyo numva ntakibazo.

GAHAMANYI yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

ikiza nuko ubutabera buba buri hafi baturusha kumenya ukuri

MURYANGO BERTIN yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Njye ndabona ari amayobera ntawanenya!

Louis yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ubu se uyu munsi abo bitwaga abatutsi bitwa bande??? Ariko abanyarwanda bazi kuzenguruka ingengabitekerezo kweli! Ubwo rero ngo abantu ntibamenye ko hari ibyo yashakaga kuvuga? Inkuru se iva ku byabaye gusa? Ishobora kuva no kubitekerezo da! Aragowe! Ariko ubu ejo bazamurekura! Ingengabitekerezo ku banyamakuru rwarahize! harya nta bandi bayifungiye??

Galikani yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka