Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi yatawe muri yombi

Gatera Stanley, umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi, ari mu maboko ya polisi kuva kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012 azira inkuru y’igitekerezo yasohotse mu kinyamakuru ayobora. Gatera ashinjwa ko iyo nkuru igaragaramo ivangura.

Tariki 28/06/2012, ikinyamakuru Umusingi cyasohoye inkuru yari nk’igitekerezo kivuga ngo “impamvu abagabo bahura n’ibibazo bakurikiye ubwiza bw’abakobwa bitwaga Abatutsi”. yandikwa kuri page yitwa Mbigenze nte, ikunda kuvuga ku bijyanye n’urukundo.

Iyi nkuru ntiyashimishije umuryango wa “Pro-femmes Twese Hamwe” kuko yandikiye ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) basaba ko bakurikirana umuntu wanditse iyo nkuru.

Tatiki 31 Nyakanga ubwo Gatera yitabaga inzego zishinzwe iperereza yahagaristwe amasaha ane ariko ararekurwa arataha gusa kuri uyu gatatu mu masaha ya saa tanu nibwo byemejwe ko afungwa akajyanwa kuri sitasiyo ya polisi Kicukiro.

Gatera Stanley avuga ko akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside nkuko; Pro-femmes yabimuregaga, ariko we akavuga ko icyakozwe atari inkuru ahubwo ari igitekerezo.

Umuvugizi wa police y’igihugu, Supt. Theos Badege, yatangarije Kigali today ko Gatera Stanley akurikiranyweho ivangura ryagaragaye mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umusingi ayobora.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 13 )

Ngo bitwaga abatutsi!!!!! Iyo n’ingengasi pe. Baguhane binanukiriye.

King yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka