Umuyobozi w’ikigo nderabuzima akurikiranyweho ibyaha bitatu
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana Abdullah Munyemana ari afunze guhera tariki 10/11/2015, akurikiranyweho ibyaha 3 birimo no kunyereza umutungo wa Leta.
Mu byaha akurikiranyweho n’inzego z’ubugenzacyaha, harimo icyaha cyo kunyereza no konona umutungo wa Leta, gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha igitinyiro mu mwanya afite.

Munyemana uri mu maboko ya polisi mu karere ka Ruhango, biravugwa ko hari amafaranga yanyereje atari yamenyekana umubare, ndetse no gushaka gukoresha umwanya arimo mu nyugu ze bwite.
Umugenzacyaha akanaba umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Andre Hakizimana, avuga ko uyu muyobozi mbere yo kumufata habanje gukusanywa ibimenyetso ku byamuvugwagaho, gusa iperereza nanubu ngo rikaba rigikomeje.
Ati “Nka kiriya cyaha cyo gukoresha igitinyiro mu mwanya afite, twatanga nk’urugero rwo gutanga amasoko, aho ashobora kuza agatera ubwoba ababishinzwe, ababwira ko bagomba kurihereza runaka”.
Naho ngo kubyo kunyereza no konona umutungo wa Leta, uyu muvugizi wa Polisi mu Majyepfo, avuga ko harimo nk’amafaranga yajyaga atangwa ari menshi cyane ku bintu runaka.

Ati “niba hari nk’ikintu cyagombaga kwishyurwa amafaranga ibihumbi 25, ugasanga kishyuwe amafaranga agikubye inshuro eshatu”.
Agatanga ubutumwa ku bantu bose kudakoresha imyanya bafite, ngo bakomeza kwangiza imitungo ifitiye abaturage akamaro.
Uyu muyobozi aramutse ahamwe n’icyaha cyo kunyereza no konona umutungo wa Leta, yahanwa n’ingingo ya 628 agahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka ibiri.
Naho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yahanwa n’ingingo ya 325 agahanishwa igifungo kuva ku mwaka 7 kugera ku myaka 10.
Naho gukoresha igitinyiro mu mwanya afite, yahanwa n’ingingo ya 178, agahanishwa igifungo kuva ku mwaka 7 kugera ku mwaka 10.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu muzabikore igenzura kuko imitungo ya leta barayimaze.bagira ngo nakarima kabo.Minisate icyo gikorwa ahubwo igitagire vuba nkuko ba bikoze muri za hospital kandi bafatanye na polisi.batangirire mu karere ka Gatsibo
ahubwo ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu muzabikore igenzura kuko imitungo ya leta barayimaze.bagira ngo nakarima kabo.Minisate icyo gikorwa ahubwo igitagire vuba nkuko ba bikoze muri za hospital kandi bafatanye na polisi.batangirire mu karere ka Gatsibo