Umuyobozi w’ikigo nderabuzima akurikiranyweho ibyaha bitatu
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana Abdullah Munyemana ari afunze guhera tariki 10/11/2015, akurikiranyweho ibyaha 3 birimo no kunyereza umutungo wa Leta.
Mu byaha akurikiranyweho n’inzego z’ubugenzacyaha, harimo icyaha cyo kunyereza no konona umutungo wa Leta, gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha igitinyiro mu mwanya afite.

Munyemana uri mu maboko ya polisi mu karere ka Ruhango, biravugwa ko hari amafaranga yanyereje atari yamenyekana umubare, ndetse no gushaka gukoresha umwanya arimo mu nyugu ze bwite.
Umugenzacyaha akanaba umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Andre Hakizimana, avuga ko uyu muyobozi mbere yo kumufata habanje gukusanywa ibimenyetso ku byamuvugwagaho, gusa iperereza nanubu ngo rikaba rigikomeje.
Ati “Nka kiriya cyaha cyo gukoresha igitinyiro mu mwanya afite, twatanga nk’urugero rwo gutanga amasoko, aho ashobora kuza agatera ubwoba ababishinzwe, ababwira ko bagomba kurihereza runaka”.
Naho ngo kubyo kunyereza no konona umutungo wa Leta, uyu muvugizi wa Polisi mu Majyepfo, avuga ko harimo nk’amafaranga yajyaga atangwa ari menshi cyane ku bintu runaka.

Ati “niba hari nk’ikintu cyagombaga kwishyurwa amafaranga ibihumbi 25, ugasanga kishyuwe amafaranga agikubye inshuro eshatu”.
Agatanga ubutumwa ku bantu bose kudakoresha imyanya bafite, ngo bakomeza kwangiza imitungo ifitiye abaturage akamaro.
Uyu muyobozi aramutse ahamwe n’icyaha cyo kunyereza no konona umutungo wa Leta, yahanwa n’ingingo ya 628 agahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka ibiri.
Naho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yahanwa n’ingingo ya 325 agahanishwa igifungo kuva ku mwaka 7 kugera ku myaka 10.
Naho gukoresha igitinyiro mu mwanya afite, yahanwa n’ingingo ya 178, agahanishwa igifungo kuva ku mwaka 7 kugera ku mwaka 10.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
ba oditeur bagere mu bigo ndera buzima byose kandi bajye bajyana na polisi.
abatitulaire babahaye faveur yokwiga ugira ngo babigishije kwiba kera abatitulaire baba A2 ko batibaga? bazabakureho basubizeho aba A2 nibo batiba.
Izi comment nukutwimvira ubusa kuko ntacyo muzikoraho mwaje muri nyaruguru mumavuriro ko birenze!! urugero RUHERU,COKO, RUNYOMBYI aho nimubigo nderabuzima. Nyabune mushyiremo agatege
CS RUSHASHI MURI GAKENKE BARAKABIJE
YEWE UWAKUBITIRA IMBWA KUNNYA MU RUGO YAZIMARA,BAZAGERE NO MURI ZONE YA HOPITAL RULI BIREBERE AMAHANO ABERAMO
oooooh , muzabaze ibyumuyobozi wa Fosacom Gasiza/Muhanda/Ngororero!
oooooh , muzabaze ibyumuyobozi wa Fosacom Gasiza/Muhanda/Ngororero!
BAKURIKIRANE NA TUTILAIRE WA C.S BWEYEYE I RUSIZI KUKO YARAYAMAZE BYAGARAGAJWE NA COSA YATERANYE KUWA 03/11/2015
ariko utundi turere dukora neza kweri! ariko rusizi yo ni ba biri hanze! gusa uwareba rapport ya COSA ya C.S Bweyeye yateranye kuwa 03/10/2015 aho basanze tutilaire na comptable baranyereje amafr arenga 3million akanareba rapport y’umugenzuzi w’imari ya leta yabaye aho baburaga million zigera muri 9 ariko bakabyihorera yakumirwa. gusa ikizwi niko batanga ruswa bakabareka. birababaje!
mubyukuri minisante nigenzure ibigo nderabuzima hakiri kare cyane cyane mukarere ka gatsibo cs ya gituza comptable name titulaire bihemba amafaranga ya Top pap up mugihe abakozi basanzwe batazi uko PBF is a hatanzwe namasoko mukavuyo mutabare yemw
niho mukibimenye se?mugere muri nyamasheke zone ya kibogora no mwabamariramo Bose ariko muzahere kuri cs ya Rangiro murebe ukuntu bamunga umutungo nkana,rero ni hose ariko muzahere muri Rangiro.
aba tituraire ibigo nderabuzima ba bigize uturima twabo ahubwo mubakorere audit ku ko amafaranga barayamaze.Minisate ahubwo ibikore mu mugaru mashya.muhere Gatsibo district muri center de sante ya Bugarura.murakoze