Umunyeshuri wahize abandi mu bizamini arangamiye kuzaba umuganga

Mbabazi Berise, umunyeshuri wanikiye abandi bose mu Rwanda mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yatangaje ko arangamiye kuzaba umuganga.

Mbabazi w’imyaka 16 y’amavuko, wari umunyeshuri mu kigo cya Maranyundo Girls School kiri i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yesheje uyu muhigo ku inota rusange (Aggregate) rya 8, ari na ryo rya mbere mu Rwanda, aho muri buri somo, yagiye aza mu cyiciro cya mbere.

Mbabazi Berise afite inzozi n'icyizere byo kuzaba umuganga w'inzobere.
Mbabazi Berise afite inzozi n’icyizere byo kuzaba umuganga w’inzobere.

Kigali Today yasuye Mbabazi iwabo mu rugo, mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Mutarama 2016; avuga ko anezerewe.

Mbabazin’akanyamuneza kenshi, yatangaje ko na we yatunguwe no kuba yanikiye abandi banyeshuri bose mu gihugu bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2015.

Mbabazi iwabo mu bikorwa by'isuku.
Mbabazi iwabo mu bikorwa by’isuku.

Mbabazi [yisekera] yagize ati “Nkimara kubimenya nabanje kutabyemera ndicecekera ariko n’ubu tuvugana sindabasha kubyakira gusa ndishimye kandi ndashimira n’Imana.”

Mbabazi avuga ko nta banga rikomeye yakoresheje uretse kwita cyane ku masomo, agakunda kwiga.

Mu mvugo y’icyizere cyinshi, yatangaje ko mu byo arangamiye mu buzima bwe buri imbere ari ukuzaba umuganga w’inzobere.

Ati “Mfite gahunda yo kwiga amasomo ya siyansi, nkazaba umuganga w’inzobere, ni byo bintu biri mu nzozi zanjye.”

Mbabazi Berise n'abavandimwe be bari iwabo i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo.
Mbabazi Berise n’abavandimwe be bari iwabo i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Hejuru y’ibyishimo afite n’izo nzozi zo kuzaba umuganga w’inzobere, aranashimira ababyeyi be ko bamubaye hafi mu myigire ye bakamumenyera ibikoresho by’ishuri ndetse bakamurinda kugira icyo yifuza ngo akibure bimuce intege.

Mbabazi kandi akangurira abandi bakobwa kugira ishyaka mu byo bakora, birinda kwitinya kuko ari byo bizatuma batsinda neza.

Musaza w’uyu Mukobwa witwa Umuhoza Jackson we yatangaje ko batatunguwe no kuba Mbabazi Berise yabaye uwa mbere mu gihugu hose.

Umuhoza usa n’uwari usanzwe afitiye icyizere mushiki we, yagize ati “Yari umunyeshuri wita ku masomo ye kandi ukabona ko ayashyizeho umutima; kandi ni ibintu byamuhiraga akabitsinda, mu rugo bagahora bamuha ibihembo.”

Uwamwezi Berthilde, umubyeyi wa Mbabazi Berise, yishimira imbaraga umukobwa we yakoresheje agatsinda neza.
Uwamwezi Berthilde, umubyeyi wa Mbabazi Berise, yishimira imbaraga umukobwa we yakoresheje agatsinda neza.

Umubyeyi we, Uwamwezi Berthilde w’imyaka 55, ari na we mubyeyi wenyine Mbabazi yasigaranye (nyuma y’uko se yitabye Imana muri 2011), yatangaje ko yashimishijwe n’intsinzi umukobwa we yegukanye mu gihugu, agahiga abandi bose.

Yagize ati “Uriya mukobwa wanjye twamubaga hafi tukamusura kenshi ari ku ishuri kugira ngo atagira icyo yifuza.”

Mbabazi w'imyaka 16, umukobwa utuje, w'umuhanga kandi ufite inzozi zo kuba umuganga.
Mbabazi w’imyaka 16, umukobwa utuje, w’umuhanga kandi ufite inzozi zo kuba umuganga.

Mbabazi Berise w’imyaka 16 y’amavuko ni umwana wa kane iwabo. Bavukana ari batanu.

Ibitekerezo   ( 18 )

Ndishimye cyane kubwitsinzi nziza yawe muvandimwe nitsinzi kuriwowe nitsinsi kumuryango nitsinzi ku karere ubwako nitsinzi kuncuti zawe murirusange lmana igomeze yongere ubwenge bwawe bwejo hazaza ndagukunda. Cyane.

bizimungu peter yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

oyeee urasobanutse kandi urashoboye nkurinyuma urumuntu wumugabo ndagushimiye muvandi

elisee yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

courage sha Belise Imana izagufashe uzabe umuganga winzobere nkuko ubyifuza

claude yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Uyu mwana ahe abandi bana bagenzi be babakobwa urugero burya ngo gushaka ni ugushobora,nibyiza kdi kwifuza kuzaba muganga ntagisa nabyo kdi congs rwose,ababyeyi bose bite kumyigire y’abana babo ntakabuza bazatanga umusaruro

Rene yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

congratulatilatio natwe twifuza kuzaba nkawe

munihire john b yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Amen !Imana iguhe imigisha ,kandi courage kuberako kwiga ubu biratangiye .Aba muri hafi muzamufashe mumube hafi kugira ngo azakomeze gustinda.Biranejeje

Christian yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka