Umunyeshuri wahize abandi mu bizamini arangamiye kuzaba umuganga
Mbabazi Berise, umunyeshuri wanikiye abandi bose mu Rwanda mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yatangaje ko arangamiye kuzaba umuganga.
Mbabazi w’imyaka 16 y’amavuko, wari umunyeshuri mu kigo cya Maranyundo Girls School kiri i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yesheje uyu muhigo ku inota rusange (Aggregate) rya 8, ari na ryo rya mbere mu Rwanda, aho muri buri somo, yagiye aza mu cyiciro cya mbere.

Kigali Today yasuye Mbabazi iwabo mu rugo, mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Mutarama 2016; avuga ko anezerewe.
Mbabazin’akanyamuneza kenshi, yatangaje ko na we yatunguwe no kuba yanikiye abandi banyeshuri bose mu gihugu bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2015.

Mbabazi [yisekera] yagize ati “Nkimara kubimenya nabanje kutabyemera ndicecekera ariko n’ubu tuvugana sindabasha kubyakira gusa ndishimye kandi ndashimira n’Imana.”
Mbabazi avuga ko nta banga rikomeye yakoresheje uretse kwita cyane ku masomo, agakunda kwiga.
Mu mvugo y’icyizere cyinshi, yatangaje ko mu byo arangamiye mu buzima bwe buri imbere ari ukuzaba umuganga w’inzobere.
Ati “Mfite gahunda yo kwiga amasomo ya siyansi, nkazaba umuganga w’inzobere, ni byo bintu biri mu nzozi zanjye.”

Hejuru y’ibyishimo afite n’izo nzozi zo kuzaba umuganga w’inzobere, aranashimira ababyeyi be ko bamubaye hafi mu myigire ye bakamumenyera ibikoresho by’ishuri ndetse bakamurinda kugira icyo yifuza ngo akibure bimuce intege.
Mbabazi kandi akangurira abandi bakobwa kugira ishyaka mu byo bakora, birinda kwitinya kuko ari byo bizatuma batsinda neza.
Musaza w’uyu Mukobwa witwa Umuhoza Jackson we yatangaje ko batatunguwe no kuba Mbabazi Berise yabaye uwa mbere mu gihugu hose.
Umuhoza usa n’uwari usanzwe afitiye icyizere mushiki we, yagize ati “Yari umunyeshuri wita ku masomo ye kandi ukabona ko ayashyizeho umutima; kandi ni ibintu byamuhiraga akabitsinda, mu rugo bagahora bamuha ibihembo.”

Umubyeyi we, Uwamwezi Berthilde w’imyaka 55, ari na we mubyeyi wenyine Mbabazi yasigaranye (nyuma y’uko se yitabye Imana muri 2011), yatangaje ko yashimishijwe n’intsinzi umukobwa we yegukanye mu gihugu, agahiga abandi bose.
Yagize ati “Uriya mukobwa wanjye twamubaga hafi tukamusura kenshi ari ku ishuri kugira ngo atagira icyo yifuza.”

Mbabazi Berise w’imyaka 16 y’amavuko ni umwana wa kane iwabo. Bavukana ari batanu.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Biratangaje cyane rwose ndumva bishimishije cyane kumuryango wose no kumuntu wese ukuzi, ikindi kandi Imana ikuyobore mubyo ukora no mubyo utekereza kugeraho byose
congz & courage beli,Uri umwana ufite vision nziza , ababyeyi, abarezi n,IMANA bazagufashe ugere Ku ndoto zawe.
Congs Belise. Uhesheje ishema umubyeyi wawe n umuryango wawe wose. Imana ibashoboze bazahore bakuba hafi.
Amen!
Nabuzwa ni iki kugushimira Nyagasani wowe wumva imfubyi n’abihebye bose.
Papa w’uyu mwana yarokotse jenoside yakorewe abatutsi bigoranye cyane,nyuma yaho abyara Belise hanyuma arapfa muri 2011.
None Umukobwa we Imana imusize amavuta.
Alleluia!
Congz beli uri umukobw wicyitegererez kbx komez waguke
Congratulations mukobwa mwiza!!! Ndakwifuriza amahirwe ahebuje mu buzima. Icyo wifuza cyose uzakijyeraho hamwe n’Imana. Ari wowe ndetse na Lionel Divin (P.6 top scorer), mwese murangamiye kuba abaganga. Dushonje duhishiwe! Turashaka kubona ba Doctors nka Dr. Ben Carson ndetse n’abandi bazazamura urwego rw’ubuvuzi mu gihugu cyacu!!! Uwiteka abajye imbere!!!!
Congratulation.Umwana w umuhanga aranezeza pe courage ibyiza biri mbere.Imana ikomeze igumye ikumfashirize muri byose ndagukunze inzozi zawe zizabe ukuri
BIRASHIMISHIJE KUBONA UMUKOBWA UHIGA ABANDI! AZAKOMEREZE AHO
Ni byiza biranejeje pe, N’abandi bakobwa ababere urugero.
Nkwifurije amahirwe mukobwa mwiza! Ubundi abakenewe ni abashyira ikibuno hasi aho kwirirwa babizunguza, ikibabaza ni uko kwiga ntacyo bivuze.
mutwereke amanota
Ndishimye cyane kubwitsinzi nziza yawe muvandimwe nitsinzi kuriwowe nitsinsi kumuryango nitsinzi ku karere ubwako nitsinzi kuncuti zawe murirusange lmana igomeze yongere ubwenge bwawe bwejo hazaza ndagukunda. Cyane.