Umunyarwanda yirukanywe muri Zimbabwe kubera gushaka gushinga idini risenga Shitani
Leta ya Zimbabwe yafashe icyemezo cyo kwirukana Umunyarwanda witwa Busy Mana Theoneste wari wayandikiye asaba uburenganzira bwo gutangiza idini ryemera kandi risenga Shitani.
Uyu Munyarwanda Busy Mana Theoneste na bagenzi be babiri b’Abanyekongo: George Rene Lungange na Ngendo Brangsto b’Abanyekongo bageze muri Zimbabwe ari impunzi, bajya gucumbikirwa mu nkambi yitwa Tongogara mu gace ka Chipinge.
Bageze muri iyo nkambi, basabye ko bakingura imiryango y’idini yabo bemera ya Shitani, ariko abayoboraga iyo nkambi babasaba kwandikira minisitiri ushinzwe umurimo n’imibereho myiza y’abaturage, unashinzwe iby’amadini muri Zimbabwe ngo abahe ubwo burenganzira.
Aba nabo banditse batazuyaza, bavuga neza ko bashaka gutangiza idini rishingiye kuri Sekibi kandi bakajya bamusenga uko babishatse ndetse bagahabwa n’uruhushya rwo kumushakira abayoboke mu bandi baturage ba Zimbabwe.
Umunyekongo witwa Lungange ufatanyije n’uwo Munyarwanda agira ati “Nkigera muri Zimbabwe nasabye ko bareka tukamamaza ubutumwa bwiza bwa Shitani nk’uko iwacu muri Kongo twamamazaga kandi afite abayoboke nk’ab’ayandi madini.”
Lungange akomeza asobanura ko iryo dini ryabo rifite amashami henshi muri Afurika nka Sandton muri Afurika y’Epfo yegeranye na Zimbabwe, ndeste n’ahandi henshi ku isi wongeyeho n’icyicaro gikuru kiri i New York muri Amerika.
Yakomeje agira ati “nkeka ko icyabarakaje cyane ari uko nababwiye ko uwo bo bita umucunguzi wabo Yezu Kirisito ari ikiremwa nk’ibindi, ndeste akaba atari n’Imana isubiza uko abayisenga bayiyambaje mu gihe twe Shitani atajya azuyaza kudukorera ibyo tumusabye tumwizeye”.
Imana ngo nayo ikunda Sekibi
Bwana Lungange akomeza avuga ko mu myemerere ye Shitani ari ikiremwa cy’umwuka nk’Imana mu gihe Yezu we yari umuntu mu bandi ufite umubiri. Ndetse ku bwa Lungange, ngo kuba Imana ari umwuka udafatika nka Shitani ikaba ari nayo yaremye byose na Shitani ni uko Imana nayo ikunda Shitani ikaba yaranayiremeye umwuka nk’uwayo.
Aba bagabo bari muri iyi dini baravuga ko n’ubwo babimye amatwi bakanabafunga, Shitani bemera itanga imigisha myinshi irimo ubukire bw’akataraboneka. Bavuga ko bafite amategeko yo gukurikizwa arimo gutamba ibitambo by’amaraso, kurya inyama z’abantu n’ubupfumu bunyuranye.
Lungange ati “ Twiyemeje kujya twubahiriza amategeko ya Satani ndetse tunabatirizwa mu maraso y’abantu menshi.”
Aganira n’abanyamakuru ba The Weekender, Lungange yashishikarije n’aba banyamakuru kuyoboka idini yabo ya Satani, avuga ko itanga amahirwe n’ibyiza byinshi, ahubwo akabuza abantu kujya bikoma Shitani igihe hari ibibi bibabayeho.
Lungange yemeza ko mbere y’uko ava iwabo muri Kongo yari yaramaze kubona abayoboke b’idini ye basaga ibihumbi 10. Ku rindi shami ryabo riri i Sandton muri Afurika y’Epfo hari urusengero rwitwa Devil Angel (Malayika Mubi) ruri kwinjiza abayoboke benshi cyane.
Aba bagabo bafungiwe muri gereza yitwa Mutare Remand Prison muri Zimbabwe, aho bategerejwe kuzavanwa muri icyi cyumweru bagasubizwa mu bihugu byabo kuko Leta ya Zimbabwe yavuze ko idashobora kugumana ku butaka bwayo abantu biyemerera ko basenga Sekibi kandi bashaka kumwamamaza no mu bandi benegihugu bose.
Umuyobozi wa gereza ya Mutare Remand Prison, Superintendant Reuben Zimondi yavuze ko abo bagabo batazajyanwa mu rukiko ahubwo bazoherezwa iwabo aho bakomoka nihamara kuzuzwa ibiteganywa n’amategeko.
Hagati aho ariko ngo bafungiye mu kato, buri wese ukwe kugira ngo badakomeza gucengeza amatwara y’idini yabo mu bandi bafungwa.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
ahaaa nzaba mbarirwa, gusa Gitwaza azajye kumwakira ahite amukorera ubugororangingo maze akomereze inkumba yige iby’iby’itorero abone kuza mu baturage
Inkuru zibanyinshi Iyiyo Ninshamugongo.nonehose uwomuntu ukorerwa ibyiza nashitani we ubwo si shitani ya kabiri?nahamasengesho nahubundi birakomeye.
wasi weee urarambiwe cyangwa nabagutuye nibo barambiwe!!!!!!!!!!!!niba abantu bageze aho kwerura bagashira kumugaragaro ibyo kera bakoraga bihishiriye..ntakabuza isi iri kundunduro.ntakindi nakwongeraho gusa bagenzi banjye dusenga Imana, tuyikomereho ntakabuza izadukomeraho,kuko nibitari ibyo bizaza.
abobagabo mubareke bazemurwagasabo nukuri bazahinduka basobanuke kuko urwanda rufitimana none nibazedufatanye dukorere uwiteka imana yacu murwanda dutera areruya tukikiriza twesengo amena nonebo bazatera ngwiki bazikiriza ngwiki???????
ndumiwe kabisa!
biteye ubwoba ndetse biteye isoni kubona abantu Imana yaremye bashaka gusenga umwanzi wayo kandi wabo,icyo nasaba nuko uwo mwanzi w’Imana badakwiye bkumugarura mu Rwanda barebe ahandi bamjyana Urwanda n’urw’Imana si urwa sekibi.
Izo nyigisho z’ubuyobe zabo zitsindwe kdi zamaganwe mu izina rya Yezu.
Ariko ndumiwe koko,Mana tabara abantu.
Uwo mukozi wibibi ntibazamuzane mu Rwanda, atatuzanamo ayo mahano.
Ariko abantu bataye umutwe koko, ibaze kwinjira mu rusengero rwitwa "Devil angel" ubwo se uba wumva ikiza uzahavana ari ikihe?