Umunyarwanda yirukanywe muri Zimbabwe kubera gushaka gushinga idini risenga Shitani
Leta ya Zimbabwe yafashe icyemezo cyo kwirukana Umunyarwanda witwa Busy Mana Theoneste wari wayandikiye asaba uburenganzira bwo gutangiza idini ryemera kandi risenga Shitani.
Uyu Munyarwanda Busy Mana Theoneste na bagenzi be babiri b’Abanyekongo: George Rene Lungange na Ngendo Brangsto b’Abanyekongo bageze muri Zimbabwe ari impunzi, bajya gucumbikirwa mu nkambi yitwa Tongogara mu gace ka Chipinge.
Bageze muri iyo nkambi, basabye ko bakingura imiryango y’idini yabo bemera ya Shitani, ariko abayoboraga iyo nkambi babasaba kwandikira minisitiri ushinzwe umurimo n’imibereho myiza y’abaturage, unashinzwe iby’amadini muri Zimbabwe ngo abahe ubwo burenganzira.
Aba nabo banditse batazuyaza, bavuga neza ko bashaka gutangiza idini rishingiye kuri Sekibi kandi bakajya bamusenga uko babishatse ndetse bagahabwa n’uruhushya rwo kumushakira abayoboke mu bandi baturage ba Zimbabwe.
Umunyekongo witwa Lungange ufatanyije n’uwo Munyarwanda agira ati “Nkigera muri Zimbabwe nasabye ko bareka tukamamaza ubutumwa bwiza bwa Shitani nk’uko iwacu muri Kongo twamamazaga kandi afite abayoboke nk’ab’ayandi madini.”
Lungange akomeza asobanura ko iryo dini ryabo rifite amashami henshi muri Afurika nka Sandton muri Afurika y’Epfo yegeranye na Zimbabwe, ndeste n’ahandi henshi ku isi wongeyeho n’icyicaro gikuru kiri i New York muri Amerika.
Yakomeje agira ati “nkeka ko icyabarakaje cyane ari uko nababwiye ko uwo bo bita umucunguzi wabo Yezu Kirisito ari ikiremwa nk’ibindi, ndeste akaba atari n’Imana isubiza uko abayisenga bayiyambaje mu gihe twe Shitani atajya azuyaza kudukorera ibyo tumusabye tumwizeye”.
Imana ngo nayo ikunda Sekibi
Bwana Lungange akomeza avuga ko mu myemerere ye Shitani ari ikiremwa cy’umwuka nk’Imana mu gihe Yezu we yari umuntu mu bandi ufite umubiri. Ndetse ku bwa Lungange, ngo kuba Imana ari umwuka udafatika nka Shitani ikaba ari nayo yaremye byose na Shitani ni uko Imana nayo ikunda Shitani ikaba yaranayiremeye umwuka nk’uwayo.
Aba bagabo bari muri iyi dini baravuga ko n’ubwo babimye amatwi bakanabafunga, Shitani bemera itanga imigisha myinshi irimo ubukire bw’akataraboneka. Bavuga ko bafite amategeko yo gukurikizwa arimo gutamba ibitambo by’amaraso, kurya inyama z’abantu n’ubupfumu bunyuranye.
Lungange ati “ Twiyemeje kujya twubahiriza amategeko ya Satani ndetse tunabatirizwa mu maraso y’abantu menshi.”
Aganira n’abanyamakuru ba The Weekender, Lungange yashishikarije n’aba banyamakuru kuyoboka idini yabo ya Satani, avuga ko itanga amahirwe n’ibyiza byinshi, ahubwo akabuza abantu kujya bikoma Shitani igihe hari ibibi bibabayeho.
Lungange yemeza ko mbere y’uko ava iwabo muri Kongo yari yaramaze kubona abayoboke b’idini ye basaga ibihumbi 10. Ku rindi shami ryabo riri i Sandton muri Afurika y’Epfo hari urusengero rwitwa Devil Angel (Malayika Mubi) ruri kwinjiza abayoboke benshi cyane.
Aba bagabo bafungiwe muri gereza yitwa Mutare Remand Prison muri Zimbabwe, aho bategerejwe kuzavanwa muri icyi cyumweru bagasubizwa mu bihugu byabo kuko Leta ya Zimbabwe yavuze ko idashobora kugumana ku butaka bwayo abantu biyemerera ko basenga Sekibi kandi bashaka kumwamamaza no mu bandi benegihugu bose.
Umuyobozi wa gereza ya Mutare Remand Prison, Superintendant Reuben Zimondi yavuze ko abo bagabo batazajyanwa mu rukiko ahubwo bazoherezwa iwabo aho bakomoka nihamara kuzuzwa ibiteganywa n’amategeko.
Hagati aho ariko ngo bafungiye mu kato, buri wese ukwe kugira ngo badakomeza gucengeza amatwara y’idini yabo mu bandi bafungwa.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo bitotsi bizavanywe mubantu bazima ubwo ayo maraso aba yavuye mubantu bishe abo bicanyi ahubwo bazafatwe bahanywe cyaneeee
Icyo ntashidikanya cyo ni uko amarembo y’ikuzimu atazashobora itorero ry’Imana.None se mugenzi, abo bantu babatiza mu maraso y’abantu,bakarya inyama z’abantu urumva atari ya ntorezo ya Satani? satani ni Sekibi,ikimugenza ni ukwica, kwiba no kurimbura, ariko ushikamishije umutima kuri Yesu, azamurinda abe amahoro kuko amwizeye. Yesu ati: Ni muhumure nanesheje isi. Amaraso ya Yesu Kristo abatwikire, kandi adutwikirire igihugu n’abanyarwanda bose.
Mbabvwire bene data, abafite amaso basanzwe bazi ko satani asanzwe akora kumugaragaro. Reka twisunge Yesu aduhe umuti wo gusiga kumaso kugirango duhumuke ubundi tubone, kandi atwambike imyenda yera kugirango buri wese ahishe isoni z’ubwambure bwe. Umubatizo wo mumaraso menshi y’abantu? Leta itafunga bariya bantu se yaba ari iyihe? keretse ifatanyije nabariya bayoboke ba shitani kubatiza abantu uriya mubatizo.
Bavandimwe tumenye ubwenge,tugire gushishoza.
Mbahishurire mubyukuri ririya siryo dini nyakuri rya Shitani ahubwo n’amayeri yo gusinziriza abantu(hypnotiser)ngo bigumire mubyo baribamenyereye ari nabyo bya Shitani nyakuri bibeshya ko batayobotse Shitani kuko bo batinjira muri urwo rusengero!
NONESE BAVANDIMWE,KA MBABAZE;ARI INDWARA YAGARAGAYE ARI N’IYIHISHE ABAGANGA BATABONA,IMBI N’IYIHE ?IYAHITANA UMUNTU N’IYIHE? shitani si injiji izi neza ko abantu batakuzura urusengero rwayo nk’uko buzura iz’Abakristu!
Nyamara aho ibera igitangaza n’uko nibura 80% by’abuzura izo nsengero z’abakristu ari abakozi bayo B’INKORAMUTIMA!(ABICANYI,ABAGAMBANYI,ABASAMBANYI,ABAMBUZI N’ABASAHUZI,ABABESHYA KUMANYWA IZUBA RIVA...)
Muvandimwe,nako MFURA MU BANA BA SHITANI!wakwibeshya ute ko utari umukozi wa Shobuja kandi usenya ingo z’abandi,uri umwicanyi...,mbese uhora mu bikorwa bya Shobuja! (nsubiza)
UWITEKA ATABARE UMUNTU WESE WAMENYE KO ARI UMUKOZI WA SHITANI AKIFUZA KURIVAMO.<>
Niko se bati uwo ngo ni umunyarwanda? Yari yagerageje kwiyoberanya mu mazina ngo batamenya ko ari umunyarwanda ariko bibaye iby’ubusa. Ngo yitwa Busy Mana?????? ubwo koko si Bizimana bagenzi? ukurikije imyemerere ye ubwo azitwa noneho bizishitani cg Busy Satana!!!!!!!!!!!hahahaaa
ubundi se mwagize ngo shitani ntifite abayemera? abavuga ngo uwo muntu bamufunge barimo kubangamira uburenganzira bwe! umuntu afite uburenganzira bwo kugira uburyo yumva ibintu kandi abantu bose bategetswe kubimwubahira,hagira ushaka ko ahinduka akamwigisha.
Ariko se ubundi gusenga Shitani no kumwiyambaza mu mibereho y’umuntu bitwaye iki? Byose ni amahitamu y’umuntu ntawahora undi imyemerere ye kandi ni n’uburenganzira bw’umuntu.
Abakorera shitani batabizi nibo benshi ariko iyo ubizi neza biba ari akarush. Si byiza na gato gukorera abami babiri ahubwo umuntu akwiye guhitamo umwe akamwimika muri we amaramaje.
satani yaratsinzwe n’abamukorera bararushywa nubusa ,abo bagabo ni ukubasengera .
Mu izina rya Yesu! gusa uwo mugabo naza Leta y’ Urwanda izahite imufunga ubundi aburanishwe kuko ndumva yaranasebeje urwagasabo rwacu.
jye ndumva barashakaga kumenyekana mu binyamakuru byo kwisi, ntabyiza byiryo dini ahubwo nibabashakire amasengesho yumunsi wose aho bafungiye niba bafunzwe koko.
Ubundi se Shitani bayirusha kwishakire abayoboke? bikivunira ubusa irabyishoboreye.Mbona nkora ibyaha nta wambwirije.
dushikame dusenge tuneshe shitani n’abambari be. kuba haba uwiyemerera ko akora nabi kandi anabigambiriye, yaranabigize idini birasaba ko uwo muntu asuzumwa bakareba niba ubwonko bwe butaricanze. yaba arwaye bakamuvura. yaba atarwaye physiquement ou psychologiquement bakareba des specialistes muri spiritualite kuko ibyaribyo byose roho yabo irarwaye. habe seance d’exorcisme birukane aho mashitani yinjiye muri abo bantu.
Imana itirinde kandi ikize izo ntama zazimiriye muri shitani.