Umugore w’umuhanzi Sebanani André yitabye Imana
Umufasha wa Sebanani André, wabaye umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa tariki 21 Nzari 2015.
Umuhungu wa Sebanani, Aristide Songa, yabwiye Kigalitoday ko umubyeyi we, Mukamulisa Anne Marie yari arwariye mu bitaro by’ahitwa kwa Kanimba.

N’akababaro kenshi, Songa yavuze ko umubyeyi wa bo bari basigaranye, yitabye Imana mu masaha ya saa kumi z’igitondo cy’uyu munsi, akaba yazize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu mubyeyi Mukamulisa Anne Marie, yashakanye na Sebanani André tariki 01 Nzeri 1979, babyarana abana bane aribo Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984; Shyengo Frida wavutse mu 1985; na Songa Aristide ariwe bucura wavutse mu 1988.

Umufasha wa Sebanani André akaba asize abana bonyine dore ko umugabo we Sebanani André we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Sebanani yamenyekanye nk’umwe mu bahanzi Nyarwanda bo hambere bari bakomeye cyane kandi ari ibyamamare, akaba kandi yaranakinnye amakinamico menshi hano mu Rwanda.
Sebanani kandi yabaye umunyamakuru mu cyahoze ari ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru(ORINFOR).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
R.i.p mama wacu twese tuzagukumbura cyane turagukunda kdi kuzagukurikiza, imana ikwakire mubayo.................
oh pole bambe izo mpfubyi zizaharanire kuba intwari nkababyeyi babo RIP.