Umugore w’umuhanzi Sebanani André yitabye Imana
Umufasha wa Sebanani André, wabaye umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa tariki 21 Nzari 2015.
Umuhungu wa Sebanani, Aristide Songa, yabwiye Kigalitoday ko umubyeyi we, Mukamulisa Anne Marie yari arwariye mu bitaro by’ahitwa kwa Kanimba.
N’akababaro kenshi, Songa yavuze ko umubyeyi wa bo bari basigaranye, yitabye Imana mu masaha ya saa kumi z’igitondo cy’uyu munsi, akaba yazize uburwayi yari amaranye iminsi.
Uyu mubyeyi Mukamulisa Anne Marie, yashakanye na Sebanani André tariki 01 Nzeri 1979, babyarana abana bane aribo Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984; Shyengo Frida wavutse mu 1985; na Songa Aristide ariwe bucura wavutse mu 1988.
Umufasha wa Sebanani André akaba asize abana bonyine dore ko umugabo we Sebanani André we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Sebanani yamenyekanye nk’umwe mu bahanzi Nyarwanda bo hambere bari bakomeye cyane kandi ari ibyamamare, akaba kandi yaranakinnye amakinamico menshi hano mu Rwanda.
Sebanani kandi yabaye umunyamakuru mu cyahoze ari ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru(ORINFOR).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababyeyi Imana ibakire mubayo Kandi umuryango wasigaye ukomerere m’Umwami ubabarire n’ubwo bitoroshye kuko nicyo Imana idusaba. Gusa mfite amatsiko yokureba umuryango basize kuko nan’ubu n’ubwo Sebanani na Mme batabarutse indirimbo zabo ndazikunda cyaneee.
Imana ibahe iruhuko ridashira baruhukire mumahoro ndabakundaaaaa!.
Mbalamusiza abagala abayimbyi baffe mukama abawe omukisa naffe tubagaliza oguhumula milembe abazaadde baffe mwebale nyo!!
ku muryango usigaaye ni mwihanganegusa muzakomeze umurage wa papa na mama mukunde mutavanguye kandi mumenye gushyira mu gaciro nk’abana barezwe mukomere inzira ya twese ni imwe
bavandimwe musigaye
mube abanyembaraga kd ntimuheranwe nagahinda
muzabe intwari nkababyeyi Bantu
mukomere tubari hafi
Birababaje abobana bihangane nkunda indirimbo zumubyeyi wabo
Mwihangane Bana Biwacu Ntakica Nk’irungu Akabura Ntikaboneke Ni Nyina W’umuntu Gusa Mwihangane Muturize Muri Nyagasani Mwibuke Guseka Muzasubizwa Ndabakunda Cyane Ndi I Gitwe.
imana imwacyire mubayo kandi nabo asize ikomeze ibarinde twamukundaga twese yari umubyeyi mwiza
RIP maman ntituzakwibagirwa kdi imana iguhe kuruhukira mumahoro .bakuru banjye na musaza wanjye mbasabye kwihangana kdi ntimuheranywe nagahinda tuzabasengera kuko imana irabazi.
RIP maman ntituzakwibagirwa kdi imana iguhe kuruhukira mumahoro .bakuru banjye na musaza wanjye mbasabye kwihangana kdi ntimuheranywe nagahinda tuzabasengera kuko imana irabazi.
Mubyeyi wacu igendere turakwibuka mu ndirimbo nyinshi Wakoranye numufasha wawe nka SUSURUKA. Turizera ko aho ugiye ari heza
bavandi mwakwihangana mukaturangira aho batuye
uwakoze ibyiza ntapfa,arasinzira Sebanani yasize umurage mwiza I Rwanda arakibukwa,kandi numufasha we imana imwakire mubayo.a basigaye imana iborohereze ibahe gukomera.tuzahora tubibuka.