U Rwanda rwegukanye umwanya mu kanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi
Kuri uyu wa 18/10/2012, U Rwanda rwatorewe guhagararira Afurika mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, muri manda izamara imyaka ibiri. Ako kanama niko gafata ibyemezo bikomeye mu kubungabunga amahoro ku isi yose.
Mu matora amaze kuba ku cyicaro cya LONI i New York muri Amerika, u Rwanda rwegukanye uwo mwanya rutowe n’ibihugu 148 muri 192 byitabiriye amatora.
Uyu mwanya u Rwanda rwasaga n’aho ruwizeye na mbere y’amatora kuko nta kindi gihugu cyahataniraga uwo mwanya n’u Rwanda ku mugabane wa Afurika wose.
Byongeye kandi mbere y’amatora u Rwanda rwari rushyigikiwe cyane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo, ibihugu bibiri byari mu nteko itora.
Iyi manda u Rwanda rutorewe izatangirana n’umwaka utaha wa 2013, ku itariki mbere Mutarama, aho ruzaba ruri kumwe muri ako kanama n’ibindi bihugu 14 kuko ako kanama kaba kagizwe n’ibihugu 15.
Muri ibi 15, habamo ibihugu 10 biba bihagarariye ibindi, bikagenda bisimburana muri manda y’imyaka ibiri, hakabamo n’ibindi bitanu biba muri ako kanama ku buryo buhoraho. Ibi ni Amerika, Ubufaransa, Ubushinwa, Ubwongereza n’Uburusiya.
Muri ibi 10 bisimburana kandi u Rwanda rirasangamo Azerbaijan, Guatemala, Maroko, Pakistani na Togo byo bizarangiza manda y’imyaka ibiri mu mpera z’umwaka utaha wa 2013.
U Rwanda si ubwa mbere rugiye muri ako kanama kuko no mu mwaka wa 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside rwari ruri muri ako kanama ruhagarariwe na Ambasaderi Jean Damascene Bizimana.

Uyu mugabo azwiho kuba yarabwiye abandi muri LONI ko ibyaberaga mu Rwanda byari ibikorwa bisanzwe by’uburakari bw’abaturage kuko uwari perezida w’igihugu yari amaze kwicwa aguye mu ndege yarashwe tariki 06/04/1994.
Ibi bamwe bavuga ko byatumye ibindi bihugu bitihutira gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside kuko byabeshywe ko ari urugomo Leta yariho icyo gihe yemezaga ko izahosha mu minsi mike.
Ubu hasigaye ko mu minsi iri imbere Leta y’u Rwanda izagena umuntu w’Umunyarwanda uzaba ahagarariye igihugu muri ako kanama.
Ubundi aka kanama niko kaba gashinzwe by’umwihariko gukurikirana ibibazo by’umutekano ku isi mu buryo buhoraho kandi bwa buri munsi.
U Rwanda rusanzwe rugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, ariko rukabikora rwohereza ingabo zicunga umutekano hirya no hino ariko ubu rugiye noneho no kuba mu nzego zifata ibyemezo.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
Dukomere imana amashyi kuko yo ntirenganya.
Imana ishimwe.
u Rwanda rwongeye kubaka andi mateka meza mugihe gito ruvuye muri genocide." il faut se rendre bete pour attraper les imbeciles. baragenda babona ukuri.
Imana ishimwe
nonese iyo tuvuze agaciro baziko harikindi tuba dushaka kuvuga, uyu ni umuhigo wa mbere, kandi tuzakomeza dutere imbere, ababishaka nabatabishaka bazajya badufasha kubyina intsinzi!
Iyi ni intanvwe ikomeye igisigaye ni ukuyibyaza umusaruro .
Mbega ngo biraba byiza. Munyemerere kandi mumfashe twishimire iyi nsinzi. Rurema Rugira ahore aruri hafi.
this is my country. bravo ku babiharaniye. proud to be rwandan
nta mpamvuyo kutajyamo kdi twemye maze wenye wivu wajinyonge
Congratulations to all rwandans.