U Rwanda rwegukanye umwanya mu kanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi

Kuri uyu wa 18/10/2012, U Rwanda rwatorewe guhagararira Afurika mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, muri manda izamara imyaka ibiri. Ako kanama niko gafata ibyemezo bikomeye mu kubungabunga amahoro ku isi yose.

Mu matora amaze kuba ku cyicaro cya LONI i New York muri Amerika, u Rwanda rwegukanye uwo mwanya rutowe n’ibihugu 148 muri 192 byitabiriye amatora.
Uyu mwanya u Rwanda rwasaga n’aho ruwizeye na mbere y’amatora kuko nta kindi gihugu cyahataniraga uwo mwanya n’u Rwanda ku mugabane wa Afurika wose.

Byongeye kandi mbere y’amatora u Rwanda rwari rushyigikiwe cyane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo, ibihugu bibiri byari mu nteko itora.

Iyi manda u Rwanda rutorewe izatangirana n’umwaka utaha wa 2013, ku itariki mbere Mutarama, aho ruzaba ruri kumwe muri ako kanama n’ibindi bihugu 14 kuko ako kanama kaba kagizwe n’ibihugu 15.

Muri ibi 15, habamo ibihugu 10 biba bihagarariye ibindi, bikagenda bisimburana muri manda y’imyaka ibiri, hakabamo n’ibindi bitanu biba muri ako kanama ku buryo buhoraho. Ibi ni Amerika, Ubufaransa, Ubushinwa, Ubwongereza n’Uburusiya.

Muri ibi 10 bisimburana kandi u Rwanda rirasangamo Azerbaijan, Guatemala, Maroko, Pakistani na Togo byo bizarangiza manda y’imyaka ibiri mu mpera z’umwaka utaha wa 2013.

U Rwanda si ubwa mbere rugiye muri ako kanama kuko no mu mwaka wa 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside rwari ruri muri ako kanama ruhagarariwe na Ambasaderi Jean Damascene Bizimana.

Jean Damascene Bizimana wari uhagarariye u Rwanda mu kanama gashinzwe amahoro ku isi muri UN mu 1994-1995.
Jean Damascene Bizimana wari uhagarariye u Rwanda mu kanama gashinzwe amahoro ku isi muri UN mu 1994-1995.

Uyu mugabo azwiho kuba yarabwiye abandi muri LONI ko ibyaberaga mu Rwanda byari ibikorwa bisanzwe by’uburakari bw’abaturage kuko uwari perezida w’igihugu yari amaze kwicwa aguye mu ndege yarashwe tariki 06/04/1994.

Ibi bamwe bavuga ko byatumye ibindi bihugu bitihutira gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside kuko byabeshywe ko ari urugomo Leta yariho icyo gihe yemezaga ko izahosha mu minsi mike.

Ubu hasigaye ko mu minsi iri imbere Leta y’u Rwanda izagena umuntu w’Umunyarwanda uzaba ahagarariye igihugu muri ako kanama.

Ubundi aka kanama niko kaba gashinzwe by’umwihariko gukurikirana ibibazo by’umutekano ku isi mu buryo buhoraho kandi bwa buri munsi.

U Rwanda rusanzwe rugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, ariko rukabikora rwohereza ingabo zicunga umutekano hirya no hino ariko ubu rugiye noneho no kuba mu nzego zifata ibyemezo.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 21 )

It is very interesting.Imana idukluyeho igisuzuguriro

today yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Ntako bisa kubona u Rwanda mu bihugu bifata ibyemezo ku isi.We love you Rwanda

Biceps yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

iki ni ikindi gitego

silu yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

Reka mbabwire mwese abatabizi. Our country , rwanda, is blessed to have his excellency as our leader.Mujye mujya ku mavi gusa musenge tuzamuhorane igihe kirekire naho ubundi mwari mwabona se? More is to come

jackson yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

umuzungu buriya aba afite icyo ashaka kugeraho njye ndabatinya ni babi sana

ange yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

Sezibera Richard cyangwa Mushikiwabo Louise nibo bari proposed guhagarara u Rwanda muri ako kanama,barashoboye kandi ni inyangamugayo

mimi yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

Sezibera Richard cyangwa Mushikiwabo Louise nibo bari proposed guhagarara u Rwanda muri ako kanama,barashoboye kandi ni inyangamugayo

mimi yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

uwakohereza umwe muraba bantu bakurikira byatanga umusaruro:patrick mazimpaka, richard sezibera,eugene haguma,kayonga wari ambassador muri kenya,louise mushikiwabo agakomeza urugamba na kongo,hari n’abandi....ngaho namwe numuvuge abanyu

ibambasi yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

I AM REALLY PROUD OF BEING Rwandan. This is a good step even here abroad all people talk about it. Congratulations to our leaders.

Theo yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

I AM REALLY PROUD OF BEING Rwandan. This is a good step even here abroad all people talk about it. Congratulations to our leaders.

Theo yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

I AM REALLY PROUD OF BEING Rwandan. This is a good step even here abroad all people talk about it. Congratulations to our leaders.

Theo yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

umuhanzi ati ibyiyisi mugenzi,baririrwa basebya urwanda,barusiga icyondo ngo ruru muri kariya kajagari ngo ni kongo none biboneye ko yirirwa ahandi igataha irwanda.kugirirwa ikizere nkiki kandi hari abirirwa badusebya.abayobozi bacu keep it up.

zirikana yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka