U Rwanda rurashaka kumenya impamvu BBC yasohoye filime ipfobya Jenoside
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo aratangaza ko leta y’u Rwanda igiye gukora iperereza ku mpamvu BBC yahitishije filime irusebya ikanapfobya Jenoside, nyuma y’uko leta ikomeje kwakira ibirego by’Abanyarwanda basaba ko BBC yasaba imbabazi.
U Rwanda rwemeza ko iyi filime yiswe “Rwanda: Untold story” itari igendereye gutanga amakuru, kunenga cyangwa se guhinyuza, ahubwo yari igambiriye guhindura ibyabaye harimo na Jenoside, nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 16/10/2014.
Yagize ati “Turashaka kubanza kumenya uko iriya filime yakozwe, ninde wayikoze tukamenya n’impamvu uwo ari we wese yaba ukora amafilime cyangwa umunyamakuru cyangwa igitangazamakuru nka BBC cyaba urubuga rw’iriya filime”.
Yunzemo ati “Turacyabitekerezaho kandi nk’uko nabivuze twakiriye ibirego byinshi by’abatuye iki gihugu. Nkanjye ubwanjye nk’umuvugizi wa leta nakiriye ibibazo byinshi by’abaturage batabyumva kandi batubaza icyo leta iteganya kubikoraho”.

Iyi filime iherutse guca ku murongo wa BBC wa kabiri ntiyashimishije abantu benshi harimo n’abanyamahanga bakurikirana politike y’u Rwanda. Abenshi bahise batangira gusaba ko BBC yasaba imbabazi.
Iyi filime igaragaza uburyo FPR atari yo yahagarite Jenoside nk’uko byagenze igakomeza inagaragaza ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda, abantu batari bake barimo n’abanyarwanda bamaze kuyishyiriraho uburyo bwo kuyirwanya buzwi nka “Petition” busaba ubuyobozi bwa BBC gusaba imbabazi u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo wari mu kiganiro n’abanyamakuru ku bikorwa bimaze iminsi bikorwa ndetse n’ibivugwa mu Rwanda muri rusange, yaboneyeho umwanya wo kuvuga kuri amwe mu makuru amaze iminsi ahwihwiswa nk’indwara ya Ebola n’ikibazo hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Yatangaje ko kugeza ubu nta kibazo u Rwanda ruragira cya Ebola, anavuga ko ku kibazo cy’imirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru kugeza ubu u Burundi butarasubiza icyifuzo cy’u Rwanda cyo gukora iperereza ryimbitse rihuriweho n’ibihugu byombi.
Yanatangaje kandi ko u Rwanda rwungukiye ibintu byinshi n’ubunararibonye mu kanama gashinzwe umutekano ku isi mu myaka ibiri rumazemo, bukazarufasha gukomeza gukorana n’ibindi bihugu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi film nta kindi igamije kitari ugutesha agaciro abanyafrika bafata nk’insina ngufi!!ikibabaje ni uko babitizwamo umurindi na ba Rubunzabondo biyemeje guhemukira igihugu cyabahaye amata!!
Ubundi icyicaro kikuru cya BBC kibahe? Nonese niba America igihugu cyikihangange kiririmba burimunsi"Droit d’expression""kyemerera BBC kusohora Film nkiriya gute kandi ukuri kwabaye mu Rwanda bakuzi nuko bifuza ku shigikira abanzi bu Rwanda." Expression abusive"ariko ntabwo twe turi agatebo, bagomba kumenya ko twarenze urwego rwogusuzugurwa byari cyera tutarigira.
Urwanda nigihugu gito ariko cyiyubatse nyuma yuko kuva 1990-1994 abo bavuga bakanashigikirwa ba rusiga ari amatongo
namarimbitwasanye amatongo basize,tunashyingura bene wacu basize bishe nubu bakica ubu u Rwanda rwuzuyemo INZIBUTSO ndetse nibimuga.
Mutureke twiyubakire ntitwifuza uwongera kudusubiza inyuma
tufite byinshi bitureba kandi twiyemeje nki NTORE.
Nyakubahwa Min Mushikiwabo komeza tukurinyuma.Inyungu zurwanda zigomba kubungwa bungwa 100%
Nta mpanvu yunvikana BBC yasobanurira abanyarwanda,umugambi wabo ugamije guhungabanya urwanda.
impanvu nta yindi ni ukweza ibyaha byakozwe n’interahamwe mu rwego rwo gushakira uruvugiro fdlr igeze aharindimuka.
ese ubundi louise mushikiwabo atavuze gutyo yavuga iki kindi ko biri mu kazi ashinzwe rwose, abanyarwanda bakeneye kubanza kureba iyo filme hanyuma nabo bakisesengurira naho ubundi jbyo mubabwira byose muri kubavanga...inzira jye numva iri proffessionnal yo gusubiza bbc nuko urwanda narwo rwakora iyarwo ivuga uruhande rwarwo cg se rukitabira ibiganiro mpaka rukerekana ko perezida warwo arengana...jyewe narayirebye ndayirangiza nta hantu na hamwe ipfobya genocide yakorewe abatutsi.
iperereza ryo ni ngombwa kandi hakifashishwa abnatu batandukanye badufasha kumenya icyo uriya munyamauuru Jane corbin yari agambiriye mugushaka gutoba amateka yacu
mushiki wabo nareke kurimanganya ibyavuzwe nibyo kandi amenyeko ntagihishwe kitazahishurwa Imana izi byose