U Rwanda rurashaka kumenya impamvu BBC yasohoye filime ipfobya Jenoside
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo aratangaza ko leta y’u Rwanda igiye gukora iperereza ku mpamvu BBC yahitishije filime irusebya ikanapfobya Jenoside, nyuma y’uko leta ikomeje kwakira ibirego by’Abanyarwanda basaba ko BBC yasaba imbabazi.
U Rwanda rwemeza ko iyi filime yiswe “Rwanda: Untold story” itari igendereye gutanga amakuru, kunenga cyangwa se guhinyuza, ahubwo yari igambiriye guhindura ibyabaye harimo na Jenoside, nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 16/10/2014.
Yagize ati “Turashaka kubanza kumenya uko iriya filime yakozwe, ninde wayikoze tukamenya n’impamvu uwo ari we wese yaba ukora amafilime cyangwa umunyamakuru cyangwa igitangazamakuru nka BBC cyaba urubuga rw’iriya filime”.
Yunzemo ati “Turacyabitekerezaho kandi nk’uko nabivuze twakiriye ibirego byinshi by’abatuye iki gihugu. Nkanjye ubwanjye nk’umuvugizi wa leta nakiriye ibibazo byinshi by’abaturage batabyumva kandi batubaza icyo leta iteganya kubikoraho”.

Iyi filime iherutse guca ku murongo wa BBC wa kabiri ntiyashimishije abantu benshi harimo n’abanyamahanga bakurikirana politike y’u Rwanda. Abenshi bahise batangira gusaba ko BBC yasaba imbabazi.
Iyi filime igaragaza uburyo FPR atari yo yahagarite Jenoside nk’uko byagenze igakomeza inagaragaza ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda, abantu batari bake barimo n’abanyarwanda bamaze kuyishyiriraho uburyo bwo kuyirwanya buzwi nka “Petition” busaba ubuyobozi bwa BBC gusaba imbabazi u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo wari mu kiganiro n’abanyamakuru ku bikorwa bimaze iminsi bikorwa ndetse n’ibivugwa mu Rwanda muri rusange, yaboneyeho umwanya wo kuvuga kuri amwe mu makuru amaze iminsi ahwihwiswa nk’indwara ya Ebola n’ikibazo hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Yatangaje ko kugeza ubu nta kibazo u Rwanda ruragira cya Ebola, anavuga ko ku kibazo cy’imirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru kugeza ubu u Burundi butarasubiza icyifuzo cy’u Rwanda cyo gukora iperereza ryimbitse rihuriweho n’ibihugu byombi.
Yanatangaje kandi ko u Rwanda rwungukiye ibintu byinshi n’ubunararibonye mu kanama gashinzwe umutekano ku isi mu myaka ibiri rumazemo, bukazarufasha gukomeza gukorana n’ibindi bihugu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Lucas, ibyo babyita kuruka, banza uruke nurangiza utange igitekerezo cyawe.
Ntawuvuma Uw’IMANA itavumye bavandi murecye turebe amaherezo
Rwanda nziza.banyarwanda dukunde IGIHUGU cyacu naho abashaka kutuyobya tubime amatwi
Ubuzima bw’ubuhunzi butangiye kubarya, ko bubariye vuba? bamwe mufite 20 ans seulement abandi ntibarageza nokuri 5ans.Aba general bataye agaciro basigaye bakangwa n’imbeba munzu.aba major babajura bajya kwitabaza abacongomani bazi neza ko babanga, abicanyi ruharwa bazi ko batashobora gutaha bakashaka ku generalisa cas yabo, aba extremiste bazi ko u Rwanda ari rw’abahutu bananiwe ku digera presence ya batutsi mu rwanda mwifashisha bariya ba traitre b’abatutsi ngo mugere ku migambi yanyu. Mwese ndababwiye NA BADO. Uriya Kagame mubona ni don Imana yahaye u Rwanda na Africa. On ne change pas l’equipe qui gagne. Non seulement tugiye kumwongera 2 mandats de 7 ans c-a-d 14 ans ariko tugiye no kumusabira prix nobel nk’umugabo wakoze ibyananiye amahanga yose ari guhagarika le genocide le plus atroce yo muri 20 eme siecles.Akaba yarahaye umunyarwanda valeur mw’isi hose.
Pole sana bavandimwe, kuko je crains que mutazataha vuba ariko please murke abana banyu baze mu gihugu cyabo kuko nti mwabafata en otage ku makosa batakoze.Ama documentaires ama rapport atandukanye contre u Rwanda ntacyo azabagezaho, kandi le chien aboie la caravane passe. Qui vivra verra.
ibi byose BBC irabikora nkuko yakomeje kubikora yabaye umuvugizi w’interahmwe kuva zahunga nanubu irakomeje mwibuke ko FDLR ubu irikotswa igitutu ngo ishyire hasi intwaro bitaba ibyo ikaraswa , mu kwambere niba itarakora ibyo yasabwe iragabwa ho ibitero IBI RERO BBC IRABIKORA KUGIRANGO IYOBYE UBURARI ISI IBE IHUGIYE KURI IBI BINYOMA BBC YATERATERANIJE UBUNDI ABO BBC YABEREYE UMUVUGIZI KUVA CYERA BATAGABWAHO IBITERA ARIKO IRARUSHYA NUBUSA KUKO ISI IZI UKURI GONOCIDE YAKOREWE ABATUTSI YABAYE AMAZE ATATU ISI IREBERA MILIYONI IRENGA YABATUTSI IRAHATIKIRIRA ABASIGAYE BATABARWA NA PRESIDENT WA REPUBLIKA PAULA KAGAME NA rpA YARAYOBOYE IZO NCITSE NI IMPFUBYI ZIKABA ARIZO ZIRI ZIKOMEJE GUKOMERETSWA NA BBC, IZI NTERAHAMWE ZIVUGIRWA NA BBC KUVA ZASHUSHUBIKANYWA ZIKAJYA MURI CONGO UBU BBC IKABA YARIGIZE PAPA WO MURI BATISIMU , GUSA BIBUKE ICYAHA CYA GENOCIDE KIDASANZWA KANDI UWAGIKOZE KITAJYA KIMUVA KUGAHANGA NEVER
ndashimira abanyarwanda bose bakomeje kwerekano ko batishimiye iyi ngirwa filimi igamije gupfobya genocide yakorewe abatutsi, twe se nkabanyarwanda duhaguruke ntidukomeze gutoberwa amateka twarababaye bihagije , ubu ntibyakongeye, dufatane urunana n’ubuyobozi bwiza dufite tuzatsinda ,
iyo mbonye umunyarwanda azi kurubu akavuga ko yarebye iriya fiimi itigeze ipfobya genocide yakorwe abatutsi , niba niba yarayirebesheje amazuru cg amaguru bikanyobere, dilimi ubwayo ikkereka ko ngo genocide yakorwe abatutsi yatwaye abatagera kubimbi 200000 mugihugu tuzi imbaga irenga miliyoni yahatikiriye, ikongera ikivugira ko uwahagarits ari we warashinga ngo habyarimana ngo bigatuma aribyo bitangiza genocide , ni gute wakifata ukishimira ikintu nkiki niba koko warumvishije iyi film, ahubwo wakerura ukauga ko nawe genocide yakorewe abatutsi utayemera bikagira inzira , aho kwirirwa uza nawe gusubira mubikomere byabacitse kwicumu wigira nyoni nyinshi
Njye mbona BBC iha umwanya abasebya leta byanatumye nabo bayikoresha nk’igikoresho gishinzwe kurwanya leta cyane cyane ko ivuga ibinyoma ndetse buri gihe igaha ijambo abantu bahakana ndetse banapfobya jenoside yakorewe abatutsi gusa ibi bintu bigomba guhagarara kuko ntawuturusha kumenya amateka yacu
erega kuva cyera BBC yigize umuvugizi w’abahezangunti b’interahamwe nababashyigikiye , ibi byagaragaye kuva muri 1996 nibintu bihaye , yabaye radio ikomeretsa abacitse kwicumu rya genocide yakorewe abatutsi guhera yarangira , ibi byakomeje kugaragara kuva cyera kuko muzanarebe buri uwuhunze igihugu kubera uburiganya bwe ubusambo ndetse nibyaha bindi bigatuma ahunga igihugu ahambere avugira yitaka ibigwi ni kuri BBC , buri nterahamwe igize ngo icitse urukiko izi neza ibyo yakoze, iruhukira kuri BBC kujya kubyina kumubyimba abo yiciye abantu, ibi rero abanyarwanda turabirambiwe rwose , ngo wirukana umugabo cyane ukamumara ubwoba, na BBC imenyeko ubu ntacyo tukiyica , nishaka iceceke aho kugirango ikomeje ikore mubikomera abantu batarakira
BBC ishaka kugoreka amateka yacu, niyo mpamvu tugomba guhagurukira hamwe tukayamagana, kuko ishaka kudusubiza mu macakubiri, na genocide.
Ubundi icyicaro kikuru cya BBC kibahe? Nonese niba America igihugu cyikihangange kiririmba burimunsi"Droit d’expression""kyemerera BBC kusohora Film nkiriya gute kandi ukuri kwabaye mu Rwanda bakuzi nuko bifuza ku shigikira abanzi bu Rwanda." Expression abusive"ariko ntabwo twe turi agatebo, bagomba kumenya ko twarenze urwego rwogusuzugurwa byari cyera tutarigira.
Urwanda nigihugu gito ariko cyiyubatse nyuma yuko kuva 1990-1994 abo bavuga bakanashigikirwa ba rusiga ari amatongo
namarimbitwasanye amatongo basize,tunashyingura bene wacu basize bishe nubu bakica ubu u Rwanda rwuzuyemo INZIBUTSO ndetse nibimuga.
Mutureke twiyubakire ntitwifuza uwongera kudusubiza inyuma
tufite byinshi bitureba kandi twiyemeje nki NTORE.
Nyakubahwa Min Mushikiwabo komeza tukurinyuma.Inyungu zurwanda zigomba kubungwa bungwa 100%
Abanyaburayi nta kiza abanyafrika ndetse n’abanyarwanda dukwiye kubategerezaho kiza,none se abatereranye abatutsi bicwa,ni iki kindi batakora??